Mu ibaruwa yandikiye urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Rushyashya ifitiye kopi, Pasiteri Jerome Umunyarwanda uba mu gihigu cya Finland yagaragaje ko ibyo twamwanditseho ataribyo ko ahubwo byamwangirije isura no kumutesha agaciro k’umurimo akora.
Akomeza anyomoza amakuru yamuvuzweho ko afasha abantu guhunga igihugu, kubafasha kwaka ubuhunzi, kugirana ubucuti bwihariye n’umugore wa Lt Mutabazi no kuba yarafunguranye itorero ngo n’umugabo witwa Nyamuhombeza Ombe.
Kuri iki kibazo Pasiteri Jerome aragira ati : Twebwe abanyarwanda tuba hano muri Finland twuhaba igihugu cyacu cyu Rwanda kituzi kuko dufite aho tubarizwa muri ( RCFF) Rwandan community in Finland and friends . Dufite ubuyobozi buzwi n’igihugu. Ikindi nitabira ibikorwa bya leta uko bikwiriye nk’amatora yaba aya Perezida ndetse nay’abadepite mba ku iliste y’amatora. Ikindi mfatanya n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, by’umwihariko twibuka ku nshuro ya 24 nijye watangije uwo muhango nsengera inzirakarengane zazize Jenoside.
Pasiteri Jorome mu ibaruwa ye agaragaza ko yitabira ibikorwa bya Leta,agira ati : Umuhango wo gusangira umuganura wabaye kuwa 26 Kanama 2017, wabereye hano muri Finland ndi mu bawuteguye, uyu mwaka dushoje [ 2018 ] wabereye Norway. Twakira Ambassador mushya uhagarariye u Rwanda muri scandinavia ndi mu bamwakiriye.
Naho ku kibazo cy’ubucuti bwe na Bishop Rugagi Innocent, washyizwe muri iyi nkuru, Pasiteri Jerome aragira ati : Si ubwambere adusuye kandi yakoze umurimo w’Imana neza Imana imukoresha ibitangaza abarwayi barakira, kumva ngo arahunze arahunga iki ? arahunga amahoro se ? Twese dukunda igihugu cyacu URwanda n’umbyeyi wacu ibyo kuvuga ngo turacyanga abashatse kwigira shyashya ntawanga umubyeyi we.
Pasiteri Jerome akomeza ati : Sinzigera nkorana n’abanga igihugu cyanjye, sinzigera nkivuga nabi ibyo nkora birazwi bifitiye abanyarwada akamaro, ubirwanya we yaba adafite umutima wa kimuntu, twamusaba guhinduka akarangwa no kugira ubumuntu no kugira umutima wagipfura.
Pasiteri avuga ko iyi nkuru yabanje gukwirakwizwa n’umuntu wafunguye facebook yiyita Viateur Ndimubanzi ayifungura ariyo nkuru gusa ayifunguriye ahita atanga ayo makuru kuma whatsapp arangije ahita afunga facebook kandi yayifunguriye muri Finland, pasiteri yemeza ko uwo muntu azwi.
Mu kiganiro kigufi Pasiteri Jorome ari muri Finland, yagiranye na Rushyashya kuri telephone yahakanye aya makuru ndetse yemeza ko ari ikibazo kiri mu muryango we cyane cyane umwana abereye nyirarume ukomeje ku muharabika.
Mu bucukumbuzi bwacu twasanze koko Pasiteri Jerome ntaho ahuriye na bimwe mu bimuvugwaho nk’uko kandi byemezwa n’abantu batandukanye Rushyashya yaganiriye nabo, tukaba dukomeje gukurikirana.
Josiane
Turagukunda pastor jerome , ntaribi