Sosiyete yo muri Nigeria yamaze kwegeranya ibyangombwa byose ku buryo mu byumweru bibiri izaba yatangije ikoranabuhanga rishya mu Rwanda, rizafasha abakoresha Gaz kujya bayigura bakoresheje mobile money, ibyo bikazakemura ikibazo cy’iyangirika ry’amashyamba riterwa n’abacana inkwi.
Iryo koranabuhanga ryatangajwe n’uwitwa Oluwatobi Oyinlola, uhagarariye sosiyete y’ikoranabubanga yitwa “SkyRockets”,aho ngo bakoresha akamashani kagaragaza ingano ya Gaz imaze gukoreshwa n’igiciro cyayo, ndetse kakerekana n’isigaye mu icupa.
Ikindi kandi,abakoresha Gaz bashobora kugura iyo bakoresha mu gihe runaka, bakoresheje mobile money, ibyo bise “Pay As You Cook”.
Oyinlola yagize ati “Turateganya kubitangiza vuba nko mu mpera z’uku kwezi ”.
“Mu ntangiriro Gaz y’amafaranga make tuzashobora gutanga ni iya 300Frw, ashobora kwishyurirwa kuri mobile money umuntu akaba yateka ku manywa na nijoro.Ibyo birahendutse rero ku muntu ushaka gutekesha Gaz, akava ku makara.
Muri make, iyo sosiyete izazana icupa rya Gaz ryuzuye ku buntu iritereke mu rugo rw’umukiriya, nyuma azajye akoreshaho Gaz ijyanye n’amafaranga yishyuye kuri mobile money. Ibyo bizamworohera kuruta uko yafata amafaranga 10,000Frw ngo yishyure Gaz y’ibiro 10 icyarimwe.
Oyinlola kandi akomeza asobanura iyi mikorere mishya agira ati, “Dufite akamashini gashyirwa ku mutwe w’icupa rya Gaz, kabara kakerekana ko Gaz ikoreshwa ijyanye n’amafaranga yishyuwe. Intego ni ugufasha abantu badashobora kubona amafaranga yo kugura icupa ryuzuye Gaz.
Iyo icupa rishizemo Gaz, iyo sosiyete ihita iritwara, ikarisimbuza iryuzuye Gaz. Oyinlola yasobanuye ko bazakorana n’abasanzwe bakwirakwiza Gaz mu Rwanda, gusa iryo koranabuhanga ryo ngo rizajya ritangwa na “SkyRockets”, ubwayo.
Yagize ati, “Twatangiye igerageza mu ngo 100 mu gace kamwe muri Kigali. Mu byumweru bike biri imbere, abantu bashaka iryo koranabuhanga bazajya bajya ahagurirwa Gaz habegereye, ubundi biyandikishe”.
‘SkyRockets’ ni imwe muri sosiyete icumi z’ikoranabuhanga zahembwe na Guverinoma y’u Rwanda muri 2018, zihemberwa kuba zishishikariza urubyiruko guhanga udushya twinshi.
Abanyarwanda nibura 65% baracyacana amakara nubwo ikoreshwa rya gaze rigenda ryiyongera, ariko hari abavuga ko igihenze cyane.
Amacupa ya Gaz azatangwa azaba arimo ibiro hagati ya 6 na 50 bya Gaz. Mu gihe umufuka w’amakara utarenza ibyumweru 2 ugura 12.000Frw,ikiro cya Gaz cyo kigura hagati y’amafranga 1000Frw -1400Frw bitewe n’aho umuntu ayiguriye.
Oyinlola yagize ati “Ku bantu basanganywe amacupa ya Gaz ariko badashobora kubona amafaranga yo kuyigura buri kwezi, ikoranabuhanga rya ‘Pay As You Cook’ rije ari igisubizo kuri bo”.
Joseph
Baduhe addresses zabo ahubwo tugure iyo gaz dukoreshe ikoranabuhanga nubundi guhutera amakara imbabura ikanga no gufatwa biraturambiye.
KAGAME Paul uzatugeza kuri byinshi pe!!!