• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Editorial 16 Jan 2019 IKORANABUHANGA

Sosiyete yo muri Nigeria yamaze kwegeranya ibyangombwa byose ku buryo mu byumweru bibiri izaba yatangije ikoranabuhanga rishya mu Rwanda, rizafasha abakoresha Gaz kujya bayigura bakoresheje mobile money, ibyo bikazakemura ikibazo cy’iyangirika ry’amashyamba riterwa n’abacana inkwi.

Iryo koranabuhanga ryatangajwe n’uwitwa Oluwatobi Oyinlola, uhagarariye sosiyete y’ikoranabubanga yitwa “SkyRockets”,aho ngo bakoresha akamashani kagaragaza ingano ya Gaz imaze gukoreshwa n’igiciro cyayo, ndetse kakerekana n’isigaye mu icupa.

Ikindi kandi,abakoresha Gaz bashobora kugura iyo bakoresha mu gihe runaka, bakoresheje mobile money, ibyo bise “Pay As You Cook”.

Oyinlola yagize ati “Turateganya kubitangiza vuba nko mu mpera z’uku kwezi ”.

“Mu ntangiriro Gaz y’amafaranga make tuzashobora gutanga ni iya 300Frw, ashobora kwishyurirwa kuri mobile money umuntu akaba yateka ku manywa na nijoro.Ibyo birahendutse rero ku muntu ushaka gutekesha Gaz, akava ku makara.

Muri make, iyo sosiyete izazana icupa rya Gaz ryuzuye ku buntu iritereke mu rugo rw’umukiriya, nyuma azajye akoreshaho Gaz ijyanye n’amafaranga yishyuye kuri mobile money. Ibyo bizamworohera kuruta uko yafata amafaranga 10,000Frw ngo yishyure Gaz y’ibiro 10 icyarimwe.

Oyinlola kandi akomeza asobanura iyi mikorere mishya agira ati, “Dufite akamashini gashyirwa ku mutwe w’icupa rya Gaz, kabara kakerekana ko Gaz ikoreshwa ijyanye n’amafaranga yishyuwe. Intego ni ugufasha abantu badashobora kubona amafaranga yo kugura icupa ryuzuye Gaz.

Iyo icupa rishizemo Gaz, iyo sosiyete ihita iritwara, ikarisimbuza iryuzuye Gaz. Oyinlola yasobanuye ko bazakorana n’abasanzwe bakwirakwiza Gaz mu Rwanda, gusa iryo koranabuhanga ryo ngo rizajya ritangwa na “SkyRockets”, ubwayo.

Yagize ati, “Twatangiye igerageza mu ngo 100 mu gace kamwe muri Kigali. Mu byumweru bike biri imbere, abantu bashaka iryo koranabuhanga bazajya bajya ahagurirwa Gaz habegereye, ubundi biyandikishe”.

‘SkyRockets’ ni imwe muri sosiyete icumi z’ikoranabuhanga zahembwe na Guverinoma y’u Rwanda muri 2018, zihemberwa kuba zishishikariza urubyiruko guhanga udushya twinshi.

Abanyarwanda nibura 65% baracyacana amakara nubwo ikoreshwa rya gaze rigenda ryiyongera, ariko hari abavuga ko igihenze cyane.

Amacupa ya Gaz azatangwa azaba arimo ibiro hagati ya 6 na 50 bya Gaz. Mu gihe umufuka w’amakara utarenza ibyumweru 2 ugura 12.000Frw,ikiro cya Gaz cyo kigura hagati y’amafranga 1000Frw -1400Frw bitewe n’aho umuntu ayiguriye.

Oyinlola yagize ati “Ku bantu basanganywe amacupa ya Gaz ariko badashobora kubona amafaranga yo kuyigura buri kwezi, ikoranabuhanga rya ‘Pay As You Cook’ rije ari igisubizo kuri bo”.

2019-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Konti zigera kuri miliyoni 50 kuri Facebook zagabweho igitero

Konti zigera kuri miliyoni 50 kuri Facebook zagabweho igitero

Editorial 29 Sep 2018
Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Editorial 27 Mar 2020
Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Editorial 18 Sep 2019
Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Editorial 16 Jan 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Joseph
    January 17, 20199:16 am -

    Baduhe addresses zabo ahubwo tugure iyo gaz dukoreshe ikoranabuhanga nubundi guhutera amakara imbabura ikanga no gufatwa biraturambiye.

    KAGAME Paul uzatugeza kuri byinshi pe!!!

    Subiza

Leave a Reply to Joseph Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gushaka ibyuma bishaje bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru– Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Gushaka ibyuma bishaje bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru– Polisi y’u Rwanda

Editorial 26 Sep 2016
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyakomeje hibandwa ku icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyakomeje hibandwa ku icuruzwa ry’abantu

Editorial 14 Jun 2016
Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu
Amakuru

Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Editorial 26 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru