Perezida Paul Kagame yihanganishije Kenya nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyaguyemo abantu 14 mu Mujyi wa Nairobi, cyigambwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa Al Shabaab.
Ku wa 15 Mutarama 2019, abantu bane bavuye mu modoka bambaye imyenda itinjirwamo n’amasasu, bagaba igitero ku nyubako ya 14 Riverside Drive irimo Dusit Hotel, muri Westlands mu Mujyi wa Nairobi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mutarama 2019, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatangaje ko abaturage 14 basize ubuzima muri icyo gitero, mu gihe abakigabye bose bishwe.
Mu butumwa bwe Umukuru w’Igihugu, Kagame Paul akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yanyujije kuri Twitter, yifatanyije n’abatuye Kenya mu bihe bikomeye barimo.
Ati “Perezida Kenyatta, nifatanyije n’abavandimwe bacu b’Abanya-Kenya n’abantu bose bagizweho ingaruka n’igitero cy’iterabwoba cyagabwe i Nairobi. Turabihanganisha kuri ibi byago. U Rwanda na Afurika byifatanyije na Kenya mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.’’
Kuri iyo nyubako, amashusho yafashwe na Camera zicunga umutekano agaragaza ko abantu bane bihishe amasura bitwaje intwaro, aribo bagabye iki gitero ndetse bivugwa ko bari bamaze iminsi bahaneka.
Abiyahuzi bateye gerenade ku modoka zari ziparitse hanze mbere yo kwinjira mu nyubako. Abari bayirimo bagerageje guhungira mu bwogero, munsi y’intebe n’ameza mbere yo kurokorwa.
Mu 2013, abarwanyi ba Al-Shabaab bagabye igitero mu nyubako ikomeye y’ubucuruzi ya Westgate cyaguyemo abantu 67 mu minsi irindwi.
Muri Mata 2015 kandi aba barwanyi bishe abantu 148 muri Kaminuza ya Garissa mu Burasirazuba bwa Kenya. Muri uyu mwaka banateye ibirindiro by’ingabo za Kenya ku mupaka wa Somalia, bica abasirikare.