Nyuma y’inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru The Guardian igereranya urupfu rwa Patrick Karegeya waguye muri Afurika y’Epfo mu 2o14 n’urw’Umunyamakuru wo muri Arabie Saoudite, Jamal Khashoggi, abantu benshi banyomoje iyi mvugo bavuga ko ahubwo we yagereranywa na Osama Bin Laden.
Mu gitekerezo uwitwa Hubert Mugabo yanyujije mu kinyamakuru Virunga Post, yibutsa abantu ibikorwa byaranze Col Patrick Karegeya, birimo kuba yari inyuma y’umugambi w’abateye grenade muri Kigali zigahitana ubuzima bw’inzirakarengane.
Inkuru ya The Guardian yanditswe n’Umwongereza w’imyaka 58, Michela Wrong, ndetse hashyizwe hanze amafoto ye ari kumwe na Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya.
Mu nkuru yatambukije muri iki kinyamakuru ifite umutwe ugira uti “Rwanda’s Khashoggi: who killed the exiled spy chief”? ugenekereje mu Kinyarwanda: “Khashoggi w’u Rwanda: Ni inde wishe maneko w’u Rwanda wari mu buhungiro?”
Avugamo ko Patrick Karegeya waguye muri Hotel muri Afurika y’Epfo, yishwe kimwe n’uko umunyamakuru wo muri Arabie Saoudite yaguye muri Ambasade y’igihugu cye muri Turikiya.
Ati “Umwanditsi w’inkuru, Michela Wrong, ashaka kutwumvisha ko Patrick Karegeya wahoze mu nzego z’umutekano z’u Rwanda waguye muri hotel iri i Sandton muri Johannesburg ku wa 1 Mutarama 2014, ko urupfu rwe ari nk’urw’umunyamakuru Jamal Khashoggi wiciwe muri Consulat ya Arabie Saoudite muri Turikiya mu 2018.”
Avuga ko ibitekerezo biri mu nkuru ya Michela byubakira ku makuru y’impuha. Ngo yanditse ko umwe mu bagize ubutabera muri Afurika y’Epfo atatangaje izina, yamubwiye ati “Uyu ni Khashoggi wa Afurika y’Epfo”.
Yibaza uburyo Karegeya w’Umunyarwanda ashobora kuba Khashoggi wa Afurika y’Epfo mu gihe bombi babayeho mu buzima bubiri butandukanye.
Ati “Mfitiye Wrong amakuru ndetse n’abandi bo muri The Guardian. Ku banyarwanda, cyane abantu babuze ababo, cyangwa se abandi ubu babana n’ubumuga bw’ubuzima bwabo bwose kubera grenade zatewe mu Rwanda, Patrick Karegeya ni Osama Bin Laden w’u Rwanda. Umuntu ukora ibikorwa by’iterabwoba ntakwiye kugereranywa n’umunyamakuru w’inzirakarengane.”
Osama Bin Laden wishwe ku wa 2 Gicurasi 2011, yari icyihebe karundura cyayogoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije mu mutwe w’iterabwoba yashinze wa Al Qaeda. Ni wo wagabye ibitero kuri World Trade Center tariki 11 Nzeri 2011.
Yishwe n’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Navy Seals).
Mugabo avuga ko ibitero bya grenade zatewe mu Rwanda byatangiye mu 2009, birangira mu 2014, byahitanye abantu 17, abagera kuri 407 barakomereka. Iperereza ryakozwe na Polisi y’Igihugu n’inzego z’iperereza ryagaragaje ko RNC ariyo yabigizemo uruhare.
Patrick Karegeya yari umwe mu bantu bo hejuru mu Mutwe w’Iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda.
Avuga ko Inkuru ya Michela Wrong ishimagiza Karegeya nk’intwari yatabarutse kuko ‘yanengaga yivuye inyuma ubuyobozi bwa Kagame’ nyamara akirengagiza ko yari umugabo wahozaga mu kanwa impinduka zishingiye ku mvururu n’intambara gusa.
Yagarutse ku byo Karegeya yigeze kuvuga mu nkuru y’ikinyamakuru The Observer. Avuga ko muri Kanama 2010, Karegeya yagize ati “Kagame ntazava ku butegetsi keretse nabukurwaho n’intambara.”
Ngo ibyo yakundaga kubivuga kandi mu biganiro by’amaradiyo nk’Imvo n’Imvano ya BBC byabaga ari bibi cyane, byuzuyemo amarangamutima, imvugo mbi zigamije guteza umwiryane no kwangisha abanyarwanda ubuyobozi.
Ati “Ku bantu nka Michela Wrong, babaga bavimviriye mu nzu zabo nziza i Burayi, amagambo nk’ayo ntacyo yabaga ababwiye. Ku banyarwanda batigeze babona amahoro n’umutekano kuva mu 1959 uretse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ayo magambo yumvikanaga ukundi.”
Akomeza avuga ko ibyo bifite ikindi bisobanuye. Ati “Ubwo byamenyakanaga ko RNC abereye umwe mu bayobozi b’imena ariyo yihishe inyuma ya grenade zaterwaga , mu baturage hacitse igikuba, bibaza bati ‘Uyu mugabo Nyamwasa aradushakaho iki?’”.
Mugabo yavuze ko abanyarwanda ubwo bumvaga urupfu rwa Karegeya bameze nk’uko Abanyamerika bakiriye iyicwa rya Osama Bin Laden.
Ati “Ubwo rero amakuru yavaga muri Afurika y’Epfo ko Karegeya bamusanze yapfuye muri hoteli, twe abanyarwanda twarabyishimiye. Twagiye mu tubari kunywa tugira n’ibirori! Byari nka cya gihe muri Amerika mu 2011 ubwo bumvaga ko Osama Bin Laden yafashwe akicwa. Abanyamerika biroshye mu mihanda, bavuza amahoni y’imodoka, bahobera umuhisi n’umugenzi bishimye.”
Akomeza avuga ko bamwe bibaza impamvu umuntu nka Michela Wrong atanditse inkuru agaragaza ko Bin Laden, ari umuntu waharaniraga ubwigenge nk’uko bariya babikoraga. Cyangwa impamvu atigeze avuga ko Perezida Barack Obama yagize nabi kuba yarishe Bin Laden washegeshe Amerika ku wa 11 Nzeri 2001.
Ati “Iki ni ikintu abantu nka Michela Wrong n’abandi nka we usanga baza muri Afurika bagafata uruhande runaka bakemeza ko ari intwari hanyuma bakabiheraho bahimba ibiganiro bikuza urwo ruhande bahisemo. Kuri bo ntacyo biba bibabwiye iyo abanyarwanda benshi bapfa abagera ku magana bagakomerekera mu bikorwa by’intambara zatewe n’abo bahisemo kugira ibihangange.”
Akomeza avuga ati “Sinzi icyo Wrong yari kuvuga iyo hagira mwene wabo wicwa atewe gerenade n’abo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.”
Yibaza kandi impamvu uyu munyamakuru atigeze avuga ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’umutwe wa RNC uyu mugabo yabarizwagamo.
Ati “Kuki mu nyandiko igereranya Karegeya na Khashoggi, uyu munyamakuru atigeze anarebera ku bagizweho ingaruka na grenade zatewe na RNC?. Kuki se atigeze agaruka ku magambo y’urwango ya Karegeya na Nyamwasa. Nshobora gukeka ko ari uko abafitiye impuhwe akaba arimo gukora ibishoboka byose ngo abagire intwari.”
“Arareba gusa kuri grenade zaturitse nabwo atabyitayeho, agakora uko ashoboye akabihanagura kuri RNC, akabahindura abere nk’aho grenade zitera.”
Mugabo avuga ko inkuru ya The Guardian imeze nk’igamije guharabika Perezida Kagame kandi ko Michela yabikoze yirengagiza nkana amahame y’umwuga nko guha ijambo impande zombi n’ibindi.
Agaragaza kandi ko umwanditsi atahaye umwanya ungana impande zombi. Mu nkuru ye yavugishije Karegeya cyangwa Nyamwasa mu buryo bubagaragaza nka ba miseke igoroye ariko ngo arenza ingohe inyota yabo y’ubutegetsi binyuze mu guhungabanya umudendezo w’igihugu no guteza imvururu mu nzirakarengane.
Akomeza avuga kandi ko Michela yanabererekeye raporo yo ku wa 31 Ukuboza 2018 yatangajwe n’impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, iva imuzi ubufasha Kayumba aha umutwe w’inyeshyamba ukorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Michela avuga ko Kayumba yavuze ko raporo yashyizwe hanze nta shingiro ariko ntacyo yarengejeho.
Ikindi kandi Mugabo yagaragaje ni uko Michela yirengagije ko itsinda ry’inzobere ryamaze amezi mu iperereza rivugana n’abantu muri RDC, Uganda n’u Burundi ahacurirwa imitwe irwanya u Rwanda.
Nk’umuntu ukurikirana inyandiko n’ibikorwa bya RNC, Mugabo yanditse ko yatunguwe n’isano ya bugufi iri mu nkuru Wrong yanyujije muri The Guardian n’ibitangazwa na RNC n’abakorana na yo.
Michela yegeka ubwicanyi kuri Perezida Kagame ndetse iyi mvugo yabaye iturufu ku bashaka kumuharabika barimo aba RNC n’abandi banzi b’u Rwanda barimo intagondwa zahoze muri Guverinoma yateguye, ikanashyira mu bikorwa Jenoside n’abayihakana.
Ati “Uburyo bakoresha mu kwemeza umuntu icyaha badafitiye gihamya bifatwa nk’icengezamatwara ariko kuki byakorwa na Michela, umunyamakuru wizewe?”
Umwanditsi anavuga ko imikorere y’uyu munyamakuru igaragaza ko yagambaniye amahame y’itangazamakuru.
Inkuru yose yashimangiye ko ifite intego yo guharabika ubuyobozi bwa Perezida Kagame no gushaka kumwambura ubumuntu, no gusiga icyasha ibikorwa byose byiza yakoze ndetse no guteza umwiryane hagati y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’inkoramutima zarwo.
Sunday
Good. Ndabona mwemera ko arimwe mwamwishe kandi batabibabajeje. Ubwenge buke bwa DMI. Ntabwo umuntu yifuza kubakorera iyicha rubozo ngo abakuremo amakuru ahubwo nukubajugunyamo ka siyasa nkakongako. Ibichuchu!