• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Urunturuntu hagati ya Perezida Museveni na Nkurunziza

Urunturuntu hagati ya Perezida Museveni na Nkurunziza

Ubwanditsi 23 Jan 2019 ITOHOZA

Nyuma y’amabaruwa hagati ya Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda, umwuka si mwiza hagati y’aba bayobozi kubera ukutumvikana ku ngingo zirimo umubano n’u Rwanda n’ibiganiro bigamije kuvugutira umuti ibibazo bya politiki biri mu Burundi.

Mbere y’icyumweru kimwe ngo abaperezida ba EAC bahurire mu nama izabera i Arusha ku wa 1 Gashyantare yabanje kwimurwa inshuro ebyiri, bivugwa ko Nkurunziza atishimiye na busa uburyo ibiganiro yagiye agirana na Museveni, nyuma y’amasaha make bisangaga amabaruwa yabo arimo gucaracara ku mbuga nkoranyambaga.

Arimo nk’iyo ku wa 4 Ukuboza 2018 Nkurunziza yandikiye Museveni ashinja EAC kudaha agaciro ibibazo bitavugwaho rumwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Nkurunziza yongera no kunenga umuhuza mu biganiro by’Abarundi, Benjamin Mkapa, washyizweho nyuma y’imvururu zo mu 2015, aho yamagana imbaraga zashaka kwivanga mu miyoborere y’igihugu cye, ndetse ngo ntiyashyigikiye imyanzuro yayo irimo no gutanga imbabazi ku bakurikiranyweho kugerageza guhirika ubutegetsi bwe.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Kampala buvuga ko ishotorana, nyuma y’iminsi ine yasubijwe na Museveni, amwibutsa ko nawe amasezerano y’amahoro yo ku wa 28 Kanama 2000 ari yo yamugejeje ku butegetsi, kandi yemeranyijweho ku buhuza bwa EAC.

Museveni agira ati “Yego, ishyaka ryawe CNDI ryatangije urugamba rw’amasasu, tudashidikanya rwari igitutu kuri Guverinoma y’abatutsi yari iyobowe na Buyoya. Ariko nanone ntabwo CNDI yafashe Bujumbura ku mbaraga. Yo hamwe n’abandi bari barahunze bageze i Bujumbura kubera ibiganiro byayobowe na EAC.”

Museveni ngo ntabwo yashyigikiye ko u Burundi bwanga kwitabira inama ya EAC, byanatumye isubikwa abayobozi bahagarariye ibindi bihugu bageze i Arusha, bagategereza bagenzi babo bava i Bujumbura bagaheba. Ntiyanashimishijwe n’uko u Burundi bwanze kwitabira ibiganiro byagombaga guhuza impande batavuga rumwe mu mpera za 2018.

Kuri Nkurunziza, yabajije Museveni impamvu yasabwa kuganira n’abagerageje guhirika ubutegetsi bwe, kandi u Rwanda rutaraganira n’Interahamwe.

Museveni ati “Ntabwo ndi umuvugizi wa Perezida Kagame, ariko mu byumvikana hari itandukaniro hagati y’abagerageje guhirika ubutegetsi n’abajenosideri. Abakora kudeta (coup d’état) baba bashaka ubutegetsi mu nzira zitari iza demokarasi. Abajenosideri bo bari bagamije gutsemba abaturage, abaturage ba Afurika.”

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Perezida w’u Burundi avuga ko akarere katamushyigikiye ku buryo igihugu cye gisa n’igisigara cyonyine.

Ku ruhande rwa Museveni, ngo nubwo yaba ataragaragarije mu ruhame ukutishima kwe ku buryo u Burundi bukomeje kutitabira ibikorwa by’akarere, umwe mu badipolomate yavuze ko yarakajwe ’n’ukwiheza’ kw’u Burundi mu gushakira umuti ibibazo biri muri icyo gihugu.

Ni ibibazo byavutse mu 2015 nyuma y’uko Nkurunziza yari amaze kwiyamamariza manda ya gatatu, yafashwe nk’itanyuranye n’itegeko nshinga.

Gusa ngo nubwo bimeze bityo, amaso aracyahanzwe Nkurunziza ngo harebwe niba yagaragaza ubushake mu gushaka umuti w’ikibazo, haherewe ku nama ya EAC itegerejwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, i Arusha.

2019-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Capt.Nkuyehasi warindaga Gen Niyombare yishwe arashwe

Capt.Nkuyehasi warindaga Gen Niyombare yishwe arashwe

Ubwanditsi 29 Apr 2017
“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro  Unity Club

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

Ubwanditsi 26 Oct 2018
Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Ubwanditsi 03 Sep 2019
Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Ubwanditsi 02 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere: Prof. Shyaka Anastase
Mu Rwanda

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere: Prof. Shyaka Anastase

Ubwanditsi 07 Nov 2017
Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe
Amakuru

Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe

Ubwanditsi 06 Dec 2025
Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren
POLITIKI

Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren

Ubwanditsi 26 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru