Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Congo, aravuga ko abarwanyi bari hagati y’ijana na maganabili bavuye mu mutwe w’inyeshyamba za RNC ya Kayumba Nyamwasa bagana mu gihugu cy’u Burundi. Biturutse ku nzara n’imibereho mibi biterwa n’ubuyobozi bubi bwikubira ibyagenewe izi nyeshyamba izindi nkunga zikaribwa n’abayobozi mu gihugu cy’uburundi.
Abantu baduhaye aya makuru babihagazeho batumenyesheje ko abo barwanyi bavuze ko bari bamaze kurambirwa igihe bamaze mu ishyamba babayeho mu buzima bubi ari nako bakomeza guhangana n’imitwe y’inyeshyamba muri Congo kandi batazi icyo barwanira [ cause ].
Andi makuru kandi yemeza ko imirwano ikaze yatangiye tariki 22 Mutarama 2019 mu misozi miremire iri hejuru y’Umujyi wa Uvira muri Sud Kivu agace kavugwa ko gacumbikiye imitwe myinshi y’inyeshyamba zaturutse muri Uganda, Burundi n’inyeshyamba zisanzwe zo muri Congo. Uwaduhaye aya makuru yadutangarije ko bamwe mu baturage ba Uvira kuva iyo tariki twavuze haruguru barimo kumva urusaku rw’amasasu. Bivugwa ko ari inyeshyamba za Kayumba zasubiranyemo. Abarundi bagerageje gutabara igice kimwe kigizwe n’abarwanyi basaga 200, gisubira mu Burundi kuri ubu bakaba barihamwe n’umutwe wa FLN witirirwa Nsabimana Calixte Sankara na Paul Rusesabagina.
Ako gace kavugwa kuberamo imirwano kuva iyo tariki ya 22, ubundi gasanzwe gacumbikiye umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta ya Perezida w’uBurundi Petero Nkurunziza, harimo FNL igice cya Nzabampema, inyeshyamba za FOREBU bivugwa ko ziyobowe na Hussein Rajabu, inyeshyamba za RED Tabara ziyobowe na Alexis Sinduhije, inyeshyamba za RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR, Umutwe w’inyeshyamba zo muri Congo ugizwe n’Abanyamulenge witwa Gumino, Mai Mai Yakutumba n’indi mitwe ya za Mai Mai itabarika.
Andi makuru yemeza ko Colonel Tawimbi Richard yatawe muri yombi mu mugi wa Kinshasa. Uyu mu koloneli w’Umunyamulenge wayoboraga inyeshyamba za Gumino akaza guhamagarwa na Joseph Kabila i Kinshasa ari naho yiberaga, akaba ari nawe wari Umuhuzabikorwa w’inyeshyamba za RNC ya Kayumba Nyamwasa muri Kivu y’Amajyepfo, akazihuza n’ingabo yayoboraga za Gumino ku bufatanye na Leta y’Uburundi.
Callixte Nsakara yavuye muri RNC, aregwa ibyaha byinshi birimo no gushaka gufata kungufu umukobwa wa Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo yaje kwirukanwa muri uyu mutwe w’iterabwoba yifatanya na Noble Marara bashinga ishyaka RRM [ Rwanda Revoltion Movement] Nsabimana Calixte Nsankara aribera perezida ntibyateye kabiri risohora itangazo rivuga ko ryafashe icyemezo ntakuka cyo kwirukana Noble Marara , Camille Nkurunziza na Andrew Kazigaba.
Aya makimbirane amaze igihe muriri shyaka ry’abahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, ashingiye mu kwiyitirira ibikorwa, imiyoborere mibi n’ubujura bushingiye ku kwakira imisanzu kandi ntabikorwa aya mashyaka agira none bigeze no muri Congo no mu Burundi aho abo bombi bahuriye mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Rebero Jeremy
Kuki se hari abavugako abarwana batazi icyo barwanira? Gusubiza abaturage ubutaka n’indi mitungo yabo ntabwo byumvikana? Ongeraho akavuyo kari mu burezi umbwire umunyarwanda utashyigikira uwo ariwe wese wazahura igihug!
Emmy
Rebero uvuze ubusa kabisa murarushywa nubusa byari kera ntamunyarwanda wakonera kwemera ko igihugu kiribwa nimbwa sha turimaso muzibeshye muze turi tayali 100% imana yacu turikumwe kd ntawifuza intambara ugira amahoro muzageraho mumve komurushywa nubusa kd nubu bamwe murabizi ko bidashoboka gusa mbabazwa nizo nzirakarengane mushora mu mutwe yiterabwoba urwo nurubyiruko rwakabaye rufite icyo rumariye igihugu none mwahisemo gukirana nibigarasha muzaze tubereke.
Higiro Ndamage
Ariko Cyi Noble Marara cyararenganye,,hose cyigiye baracyirukana!
Amakuru tuzi, inyeshamba za P5 zisigaye zisahura ibiryo ku ziko. Ubu abaturaje ba sud Kivu basigaye bakora uburinzi bukaze, bariguteka.
Btwenge
Waaaaooo!!!!!
Umukuru wa gumino atawe
Muri yombi. Inyeshyamba
Za Nyamwasa. Zicitsemo ibice!
Nonese igisigaye niki????
Nukubyina. Intsinzi
Ejo rero ntimuzahindure amagambo
Ariko ntago mwigeze mutubwira
Uko bimeze murubanza
Rwabishe. Karegeya???
Nonese Nyakubahwa Paul
Kagame yaba yarari Kinshasa ejo??
Niba ataragiyeyo mutugezeho impamvu
Ururimi numuntu ntacyo bapfana
Ruvuga ibyo Rubonye
Nyamara. Nyamara. Nyamara
Nzabandora!!!!!!
Sunday
Ngo nyakubahwa? Ubwobuguru ntashobora kubugeza murikongo kuko naho ari kanokanya umutima we urakubita cyane. Abanyekongo bamubonye bamutera amagi aboze dore ko iyobamubonye amabere yikora