Uyu muryango ufite abana 3 bato (imyaka 9,6,3) usanzwe ukorera ibikorwa by’ubucuruzi mu myaka 7 ishize ahitwa Musajjalumba muri Kampala, washimuswe n’abakozi b’Umutwe wa gisirikare ushinzwe ubutasi muri Uganda [ CMI ] kuri uyu wa mbere tariki 28 Mutarama. Uyu muryango washimuswe ni uw ‘ abanyarwanda barimo umugabo n’umugore, umubyeyi w’umugore n’umugabo we hamwe n’abana babo batatu batoya, uw’imyaka 9, 6, na 3.
Kayobera Darius n’umugore we Uwineza Claudine bafashwe mu gicuku mu gihe bari aho bakorera ubucuruzi bwabo ku muhanda wa Musajjalumba Road i Kampala.
Amakuru ava muri Uganda, avuga ko Kayobera yahoze akorera umurimo w’ubucuruzi muri iki gihugu cy’igituranyi mu myaka irindwi ishize, akaba anafite inzu z’ubucuruzi zikorerwamo ubwogoshi (saloons) ahitwa Rubaga.
Kugeza ubu kandi muri Uganda hamaze gutabwa muri yombi abanyarwanda benshi mu buryo butemewe n’amategeko.
Urutonde rw’Abanyarwanda bamaze gushimutirwa muri Uganda
Ingero zirenga cumu n’ebyiri zimaze kuvugwa mu nkuru zitandukanye mu myaka nk’ibiri ishize aho CMI n’igipolisi cya Uganda benderezaga bidasubirwaho umunyarwanda utambuka mu muhanda ndetse n’utuye muri Uganda.
Nk’uko bimaze kuba urwitwazo akenshi, amakuru atugeraho avuga ko uyu mutwe wa CMI mu gufata abanyarwanda muri iki gihugu cy’u Bugande, ukunze gushyira imbere urwitwazo ko ngo aba banyarwanda ari intasi/maneko z’u Rwanda.
Uyu mutwe kuva mu myaka mike ishize wagerageje kenshi gutoteza no kwibasira Abanyarwanda, ufata ugafunga, bagakorerwa iyica rubozo kugeza n’ubu abafashwe bose bafunzwe muburyo bunyuranije n’amategeko, abandi bafungiye ahantu hatazwi.
Akenshi bafatwa bahatirwa kwinjira mu modoka nta nteguza nta no kubaza impamvu.
Mu masura apfutse (masked), aba bagizi ba nabi kandi bakora ibi bajugunya abanyarwanda ku ngufu mu modoka nk’aho atari ibiremwa muntu bakabatunga imbunda babatera ubwoba, izi nzirakarengaze zikazengurukanwa umujyi mbere y’uko zijyanwa mu nzu z’imbohe. Aba banyarwanda bahererekanywa n’izi ntasi bakajugungwa mu tuzu tw’imbohe bita ‘safe houses’ cyangwa bakajyanwa ahandi hantu hagenewe gukorera abantu iyicarubozo.
Btwenge
ARIKO NIBA NTACYINDI
MUSHOBORA GUKORA
MWABWIYE ABANYARWANDA
BARI UGANDA BAKAVAYO
GUHORA MUVUGA ABASHIMUSWE
NTACYO MUBAMARIRA
BIMAZIKI
MUMEZE KIMWE NA BYABINYAMAKURU
BYA OPPOSITION BYIRIRWA
BIVUGA ABARIGISHIJWE
NABABUSE IRENGERO
MURWANDA
KABAREBE YARABABWIYE
NGO. BAREKE KUJYA GUHUNAHUNA
URUGERO. IMBWA IYO IGIYE
GUHUNAHUNA KUMUTURANYI
IRAKUBITWA MWE RERO MURABAGABO MUREKE KUJYA
GUHUNAHUNA NKUKO
KABAREBE YABIVUZE
Sunday
Kabarebe yise abanyarwanda bose imbwa doreko imbwa arizo zihunahuna. Abashimutwa ni abicyanyi bakagome doreko abanyarwanda bahoze Muri Uganda before 1910.