• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Addis Ababa: Perezida Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Addis Ababa: Perezida Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Editorial 09 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa gatandatu,Umukuru w’Igihugu  Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho ku gicamunsi,  ayobora itangizwa rya gahunda nshya igamije kongera ubushobozi bushyirwa mu bikorwa by’ubuvuzi.

Iyi nama yiga uko ibikorwa by’ubuvuzi byagera kuri bose ku mugabane wa Afurika, irahuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’imiryango ikora mu bijyanye n’ubuzima.

Abavuga amagambo barimo; Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Erna Solberg, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo n’umuherwe Bill Gates.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) y’umwaka wa 2018, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika birimo kongera ishoramari rishyirwa mu bikorwa by’ubuvuzi, kuko mu bihugu 35 ku bihugu 55 byongereye amafaranga bishyira mu bikorwa by’ubuzima ugereranyije n’umwaka watambutse.

Uku gushyira amafaranga menshi mu bikorwa by’ubuzima, byagaragaje impinduka nziza mu bantu hirya no hino ku mugabane wa Afurika no mu bikorwa by’ubuzima.

Nubwo ibihugu bya Afurika byagaragaje impinduka mu kongera ishoramari mu by’ubuvuzi, ibihugu bibiri ku bihugu 55 nibyo ngo byonyine byashoboye kugera ku ntego z’uyu mugabane zivuga ko ibihugu bishyira 15% by’ingengo y’imari mu bikorwa by’ubuvuzi.

Ntiharagerwa kandi ku madorali byibuze 86.3 asabwa kuri buri muntu kugira ngo abe yagerwaho n’ibikorwa by’ubuzima.

U Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu gushyira amafaranga menshi mu rwego rw’ubuzima, aho mu 2015 rwashyizemo 6.7% by’ingengo y’imari, naho mu 2018/2019 rushyiramo 17% by’ingengo y’imari.

Abanyarwanda barenga 90% bafite ubwishingizi bw’ubuzima, aho bishyura 8% by’ikiguzi cy’ubuvuzi gusa.

Abateguye iyi nama bo bavuze ko Afurika nk’umugabane ufite urubyiruko rwinshi, iterambere ry’ejo rizashingirwa mu guteza imbere abaturage bawo.

Kugeza ubu kandi kimwe cya kabiri cy’abatuye umugabane wa Afurika ntibagerwaho n’ibikorwa by’ubuvuzi, ni mu gihe kandi miliyoni nyinshi z’abaturage bapfa buri mwaka bishwe n’indwara zakavuwe.

Kuri iki cyumweru kandi, Perezida Kagame azitabira inama ya 32 isanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Iyi nama niyo ya nyuma Perezida Kagame azitabira ari Umuyobozi wa AU, yari amaze umwaka ayoboye kuko azahita asimburwa na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi.

Muri manda ya Perezida Kagame, hari byinshi azibukirwaho bigamije kugira Afurika yibeshejeho, idategeye amaboko ibihugu by’i Burayi na Amerika. Ibyo birimo; isinywa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), nkuko ikinyamakuru Igihe cyabitangaje.

Muri Werurwe 2018 i Kigali hasinyiwe amasezerano y’ibihugu bigize AU, agamije gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA). Ibihugu 44 byayasinye ku ikubitiro, ndetse ubu bigeze kure biyemeza burundu ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

Biteganywa ko aya masezerano azahuriza ku isoko rimwe miliyari 1.2 z’abatuye Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$.

Perezida Kagame kandi yakaganguriye ibihugu bya Afurika kwishakamo ingengo y’imari bidategereje inkunga.

AU yatangaje ingengo y’imari izakoresha mu 2019 yagabanutseho 12% ugereranyije n’iy’umwaka ushize, ariko ikagaragaramo ukwigira kwa Afurika.

Hasinywe kandi amasezerano yo koroshya urujya n’uruza, Pasiporo imwe Nyafurika, ikigega cy’amahoro ndetse n’ubufatanye bwa Afurika n’abandi bafatanyabikorwa.

Perezida Kagame azakomeza kuyobora amavugurura ya AU nk’uko yagiriwe icyizere mu nama ya AU yabereye i Kigali mu 2016.

Tariki ya 29 Mutarama 2018 nibwo Perezida Paul Kagame yatangiye inshingano nk’Umuyobozi wa AU, iyi manda ihurirana n’Inteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabereye Addis Ababa.

2019-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Editorial 23 Sep 2024
Rudasingwa yahishuye uruhare rwe mu bitero bya gerenade byigeze kwibasira Kigali

Rudasingwa yahishuye uruhare rwe mu bitero bya gerenade byigeze kwibasira Kigali

Editorial 05 Mar 2020
Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Editorial 11 Jun 2025
Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994 [ Video y’ubuhamya ]

Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994 [ Video y’ubuhamya ]

Editorial 27 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    February 9, 20195:27 pm -

    BRAVO!!!!!PEREZIDA WACU UKOZE IBINTU BYIZA CYANE MURI MANDA YAWE ABANDI BATIGEZE BANATEKEREZA,INTORE IZIRUSHA INTAMBWE!!! ABANDI NABO BAKOMEREZE AHEZA MWARI MUGEZE,AFRICA YACU ITERE IMBERE.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RGB yasohoye icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda
POLITIKI

RGB yasohoye icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda

Editorial 03 Oct 2018
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Depite  Nyandwi
Mu Mahanga

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Nyandwi

Editorial 17 Oct 2016
Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye
ITOHOZA

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Editorial 10 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru