Perezida Paul Kagame, uri I Addis Ababa muri Etiyopiya yavuze ibi kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Gashyantare 2019, ayoboye inama ku iterambere ry’urwego rw’ubuzima muri Afurika, aho yasabye abayoboye za guverinoma kongera ubushake mu bijyanye no gushakira amafaranga ahagije urwego rw’ubuzima mu bihugu byabo.
Perezida Kagame yagize ati “Dukwiye kuba abambere mu kuyobora buri ntambwe izagirira akamaro abaturage bacu”.
Yavuze kandi ko isi iri kwinjira mu gice aho buri mushinga ugamije iterambere ry’ubuzima uzihaza mu bijyanye n’umutungo ukoresha. Ati “Ibi rero biratwereka ko bikenewe cyane cyangwa se ari amahirwe ngo turusheho gufata iyambere mu bijyanye n’iterambere ry’ubuzima”.
Yavuze kandi ko habayeho gushyira hamwe, abayobozi bashobora gutegura uburyo bunoze bw’ igikurikiyeho muri uru rugendo.
Perezida Kagame yagaragaje ko hakiri byinshi byo gukora, aboneraho gutanga imirongo ine ikwiye gutekerezwaho no gufatirwa imyanzuro.
Umurongo wambere yavuze, ni uwo gushyira hamwe nka Afurika. Ati “Za guverinoma zikwiye kugira ubushake bwo kongera amafaranga zishora mu buzima. Kimwe mu byerekanye ko bishoboka ni intambwe twateye mu kwibonamo ubushobozi bwari bukenewe n’urwego rw’ubuzima nk’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ndetse no kwegeranya ubushobozi bwacu bwite ku mushinga duhuriyeho w’ikigega cy’amahoro”.
Umurongo wa kabiri yatanze, ni ukwerekana ko byakoroha kubona umusaruro mwiza igihe Afurika yakorera hamwe, buri gihugu kikigira ku bunararibonye bw’ikindi.
Icya gatatu yagarutseho ni ibijyanye no kugenzura intambwe iterwa kugirango nk’umugabane bamenye niba bari mu nzira nziza igana kuri gahunda 2063 bihaye ndetse no ku ntego z’iterambere rirambye.
Icya nyuma perezida Kagame yavuze ni uruhare rw’abikorera rukwiye kurenga imisoro batanga ndetse n’ibikorwa byabo by’urukundo. Yagize ati “dukwiye kubona abikorera bashora amafaranga kurushaho mu bijyanye n’ubuvuzi nk’abatanga serivisi”.
Yavuze kandi ko abikorera bakwiye gushakira abakozi babo serivisi z’ubuzima zo kurwego rwo hejuru.
Nyuma y’iyi nama kandi, perezida Kagame yabonanye na Antonio Guterres, Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, mbere y’uko kuri iki cyumweru, ayobora inama rusange ya 32 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ubundi agasoza imirimo amaze umwaka ashinzwe yo kuyobora uyu muryango., muuri yu muhango Perezida Kagame arahereza inkoni perezida wa Misiri Abdel Fattal el – Sisi.
Muri uyu mugoroba habaye umuhango wo kwakira ku meza Perezida Kagame na minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye iyi nama.