• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Amahitamo y’u Rwanda aza imbere y’amabwiriza aturuka ahandi – Perezida Kagame

Amahitamo y’u Rwanda aza imbere y’amabwiriza aturuka ahandi – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Feb 2019 UBUKUNGU

Perezida Kagame Paul yagaragaje ko u Rwanda arirwo rwihitiramo ibirubereye kandi amahitamo yarwo abanziriza amabwiriza akubiye mu bitabo byandikiwe ahandi.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu ubwo yakiraga ku meza abasaga ijana bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Perezida Kagame yagarutse ku butabera bw’u Rwanda avuga ko buhagaze neza kandi bufite ubushobozi bwo guha abaturage uburenganzira bungana hagendewe ku biteganywa n’amategeko.

Yakomeje ashimira ibihugu bifatanya n’u Rwanda mu gutanga ubutabera no kurwanya umuco wo kudahana, ariko avuga ko rwifuza kuba igihugu gifite ububasha bwo kwihitiramo ibikwiye.

Ati “Nk’uko nabivuze mu minsi mike ishize, turashaka gukomeza kuba igihugu gishobora kugira amahitamo adukwiriye kandi ashobora guhura n’ibibera ahandi ku Isi. Bifitanye isano n’ibyo duhitamo kurusha ibiri mu bitabo by’amabwiriza, akenshi usanga tutaranditse cyangwa tutaragizemo uruhare”.

Yakomeje avuga ko amabwiriza u Rwanda rukurikiza ari ashingiye ku mategeko, nubwo hari andi menshi uba usanga ashaka kwereka Abanyarwanda ibyo bakwiye kugenderaho.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iri sangira ko ababangamiwe n’amahitamo y’u Rwanda bazabyihanganira, kandi hari icyizere ko Abanyarwanda bazageraho bakaba aribo bishyiriraho amabwiriza ashingiye ku mategeko kurusha ayashyiriweho ahandi.

Ati “Natekereje ko ngomba gushimangira ibi, aba ni bo turi bo, ibi ni byo dushaka, ndetse ibi binahuye mu buryo bwinshi n’aho twavuye. Mu gihe tugikomeje urugendo kugira ngo tube nka benshi mu nbateraniye aha mwamaze kubimenyera ndetse mukabifata nk’ibisanzwe, amategeko n’amabwiriza mugenderaho, turifuza kuba nka mwe, turifuza gukorana na mwe, ariko turi hano.”

Yavuze ko kandi u Rwanda ruzakorana n’abandi mu guteza imbere ibibafitiye inyungu nk’umuryango mpuzamahanga uhereye ku iterambere, umutekano, ubucuruzi n’imihindagurikire y’ibihe.

Madamu Jeannette Kagame na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson, muri iri sangira

2019-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017

Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Guverineri Rwangombwa yagaragaje igihombo u Rwanda rugira mu guhererekanya amafaraga mu ntoki

Guverineri Rwangombwa yagaragaje igihombo u Rwanda rugira mu guhererekanya amafaraga mu ntoki

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Ubwanditsi 31 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.
Amakuru

Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Ubwanditsi 08 May 2021
Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa
Amakuru

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

RUSHYASHYA 15 Oct 2025
Kayumba Rugema yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Rugema yatawe muri yombi

Ubwanditsi 07 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru