Kubera ibibazo bikomeye ndetse n’ubusabe butubahirijwe, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa mu muntu ryatangaje bidasubirwaho ko ryafunze ibiro byaryo biri i Bujumbura mu Burundi, nyuma y’amezi atatu ribisabwe n’abayobozi b’icyo gihugu.
Jeune Afrique yanditse ko ‘Itangazo ryasohowe kuri uyu wa 4 Werurwe na Garry Conille, rigaragaza ko itegeko ryo gufunga bidasubirwaho ibyo biro ryasohotse ku wa 28 Gashyantare’.
Yavuze ko abakozi b’ibyo biro basanzwe bakorana n’abayobozi b’u Burundi mu kugaragaza ibibangamira uburenganzira bwa muntu, asaba impande zombi gukomeza ibiganiro bigamije gushaka igisubizo kirambye.
Guverinoma y’u Burundi ishinja iryo shami gukora raporo z’ibinyoma ziyishinja gukandamiza uburenganzira bwa muntu. Umuvugizi wayo, Jean-Claude Karerwa, yavuze ko ‘U Burundi nta nkunga z’amahanga ku burenganzira bwa muntu bukeneye’.
Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Guverinoma y’u Burundi yamenyesheje Umuhuzabikorwa wa Loni muri iki gihugu, Garry Conille, ko ishami ryayo rishinzwe uburengenzira bwa muntu rigomba guhagarara gukora, rikanimura abakozi baryo ndetse mu mezi abiri rigafunga burundu.
Yavuze ko umwanzuro wafashwe mu rwego rwo gukumira imyitwarire ya Loni yo gushaka kwivanga mu budahangarwa bwa Leta no kuvanga uburenganzira bwa muntu na politiki.
Ibi biro by’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu byafunguwe mu 1995, bifunze imiryango nyuma y’ifunga ry’Umuryango Handicap International wanga kubahiriza itegeko rishya, risaba imiryango mpuzamahangaikorera mu Burundi gutanga akazi hakurikijwe ijanisha ryagenwe ku Bahutu n’Abatutsi.
Muri 2017, ibiro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu byagabweho igitero n’abantu batandatu aho abaturiye ibi biro bemeje ko hari nka saa yine za mu gitondo ubwo abantu bitwaje ibirwanisho binjiraga barasa amasasu muri ibi biro biri mu Mujyi wa Bujumbura. Byaje kumenyekana ko hari ibintu byibwe, mu gihe abakozi bahakora bahise basabwa gutaha. Nyuma ngo hakaba hongerewe abasirikare bo kuharinda bafasha abari bahasanzwe baharinda umutekano.
Ibi biro bya Loni bisanzwe bishinjwa n’ubutegetsi bw’u Burundi gusohora ibyegeranyo birimo amakosa ku Burundiajyanye no kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Guverinoma y’u Burundi imaze igihe ishinjwa n’Umuryango w’Abibumbye gukora ubwicanyi bukabije ndetse unasaba ko ababugizemo uruhare bakurikiranwa.
Bazibaza
Ese UN (ONU) ni hovyo hovyo bene aka kageni? Iyo umuntu abishatse arayihambiriza? Mbega!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.
Isi yose hovyo hovyo imbere ya Nkurunziza!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.
Bagende maze babone uko bica uko bashatse? Ibi ni nka bimwe bya UN mu Rwanda byo gusiga abantu mu Kangaratete!!!!!!! Kuki ibihugu bitabyamaganye???????. Kabone n’ u Rwanda kweri???
NJYEWE NDABYAMAGANYE KU MUGARAGARO. aBAKOZI BA UN si abakozi b’Uburundi.