• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: UN yafunze ishami ryayo ryita ku burenganzira bwa muntu

Burundi: UN yafunze ishami ryayo ryita ku burenganzira bwa muntu

Ubwanditsi 05 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Kubera ibibazo bikomeye ndetse n’ubusabe butubahirijwe, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa mu muntu ryatangaje bidasubirwaho ko ryafunze ibiro byaryo biri i Bujumbura mu Burundi, nyuma y’amezi atatu ribisabwe n’abayobozi b’icyo gihugu.

Jeune Afrique yanditse ko ‘Itangazo ryasohowe kuri uyu wa 4 Werurwe na Garry Conille, rigaragaza ko itegeko ryo gufunga bidasubirwaho ibyo biro ryasohotse ku wa 28 Gashyantare’.

Yavuze ko abakozi b’ibyo biro basanzwe bakorana n’abayobozi b’u Burundi mu kugaragaza ibibangamira uburenganzira bwa muntu, asaba impande zombi gukomeza ibiganiro bigamije gushaka igisubizo kirambye.

Guverinoma y’u Burundi ishinja iryo shami gukora raporo z’ibinyoma ziyishinja gukandamiza uburenganzira bwa muntu. Umuvugizi wayo, Jean-Claude Karerwa, yavuze ko ‘U Burundi nta nkunga z’amahanga ku burenganzira bwa muntu bukeneye’.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Guverinoma y’u Burundi yamenyesheje Umuhuzabikorwa wa Loni muri iki gihugu, Garry Conille, ko ishami ryayo rishinzwe uburengenzira bwa muntu rigomba guhagarara gukora, rikanimura abakozi baryo ndetse mu mezi abiri rigafunga burundu.

Yavuze ko umwanzuro wafashwe mu rwego rwo gukumira imyitwarire ya Loni yo gushaka kwivanga mu budahangarwa bwa Leta no kuvanga uburenganzira bwa muntu na politiki.

Ibi biro by’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu byafunguwe mu 1995, bifunze imiryango nyuma y’ifunga ry’Umuryango Handicap International wanga kubahiriza itegeko rishya, risaba imiryango mpuzamahangaikorera mu Burundi gutanga akazi hakurikijwe ijanisha ryagenwe ku Bahutu n’Abatutsi.

Muri 2017, ibiro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu byagabweho igitero n’abantu batandatu aho abaturiye ibi biro bemeje ko hari nka saa yine za mu gitondo ubwo abantu bitwaje ibirwanisho binjiraga barasa amasasu muri ibi biro biri mu Mujyi wa Bujumbura. Byaje kumenyekana ko hari ibintu byibwe, mu gihe abakozi bahakora bahise basabwa gutaha. Nyuma ngo hakaba hongerewe abasirikare bo kuharinda bafasha abari bahasanzwe baharinda umutekano.

Ibi biro bya Loni bisanzwe bishinjwa n’ubutegetsi bw’u Burundi gusohora ibyegeranyo birimo amakosa ku Burundiajyanye no kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Guverinoma y’u Burundi imaze igihe ishinjwa n’Umuryango w’Abibumbye gukora ubwicanyi bukabije ndetse unasaba ko ababugizemo uruhare bakurikiranwa.

2019-03-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Ubwanditsi 25 Jun 2022
Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Ubwanditsi 15 Oct 2019
Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Ubwanditsi 28 Jun 2018
Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 May 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Bazibaza
    March 5, 20197:24 am -

    Ese UN (ONU) ni hovyo hovyo bene aka kageni? Iyo umuntu abishatse arayihambiriza? Mbega!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

    Isi yose hovyo hovyo imbere ya Nkurunziza!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

    Bagende maze babone uko bica uko bashatse? Ibi ni nka bimwe bya UN mu Rwanda byo gusiga abantu mu Kangaratete!!!!!!! Kuki ibihugu bitabyamaganye???????. Kabone n’ u Rwanda kweri???

    NJYEWE NDABYAMAGANYE KU MUGARAGARO. aBAKOZI BA UN si abakozi b’Uburundi.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Tshisekedi na Kamerhe bivanye mu bashyigikiye umukandida w’abatavuga rumwe na Leta
POLITIKI

RDC: Tshisekedi na Kamerhe bivanye mu bashyigikiye umukandida w’abatavuga rumwe na Leta

Ubwanditsi 13 Nov 2018
Muhanga : Perezida Kagame yatangije ikoreshwa rya Drones  mu kugeza amaraso ku barwayi
Mu Mahanga

Muhanga : Perezida Kagame yatangije ikoreshwa rya Drones mu kugeza amaraso ku barwayi

Ubwanditsi 15 Oct 2016
L Mushikiwabo atorewe kuyobora Francophonie [ AMAFOTO ]
INKURU ZAKUNZWE CYANE

L Mushikiwabo atorewe kuyobora Francophonie [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 12 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru