• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda ruhakana kongera ingabo zarwo ku mipaka na Uganda

U Rwanda ruhakana kongera ingabo zarwo ku mipaka na Uganda

Editorial 05 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Ibi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019.

Yavuze ko u Rwanda rutigeze rwongera abasirikare ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri icyo gihugu.

Ibinyamakuru byo muri Uganda kuri uyu wa Mbere byatangaje ko ingabo z’u Rwanda zigaragara cyane ku mipaka igabanya ibihugu byombi zitwaje intwaro zikomeye.

Byatangaje ko izo ngabo ziri mu misozi ya Kaniga, Byumba na Buganza no mu Cyanika. Byanavugaga ko Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere muri Uganda (ISO) narwo rwemeje ayo makuru.

Minisitiri Sezibera yagarutse ku byatangajwe  mu binyamakuru byo muri Uganda ko u Rwanda rwongereye abasirikare ku ruhande rwa Uganda, avuga ko nta shingiro bifite.

Ati “Nta ngabo ziyongereye ku mupaka, Oya. Ntabwo cyaba ikibazo u Rwanda rufite uburenganzira bwo gushyira ingabo aho rushaka mu gihugu ariko nta ngabo ziyongereye ku mupaka.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagarutse ku mupaka wa Gatuna uheruka gufungwa kubera imirimo yo kuwusana, avuga ko ibinyabiziga byaba bikomeje gukoresha indi mipaka ihari.

Ati “Abahazi Gatuna uko hateye ni ahantu hafunganye ntabwo ari umupaka uhuriweho nk’ahandi twubaka nka Rusumo n’ahandi. Ibikorwa byo kubaka nizera ko bizuzura mu kwezi kwa Gatanu.”

“Umubano na Uganda uzagenda neza. Harimo ibibazo ubu ariko tuzi neza ko uzagenda neza. Turi abaturanyi, iyo hari abaturanyi babamo ibibazo, ariko turimo turabiganira, bizagenda neza. Gusa hari ibibazo.”

Ibinyamakuru bitandukanye nka Chimpreports, Observer n’ibindi byo muri Uganda, bitangaza ko abasirikare b’u Rwanda benshi bagaragaga hafi y’umupaka ugabanya ibi bihugu, mu gihe hashize iminsi humvikana umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi.

Ibyo binyamakuru bivuga ko Abasirikare baryamiye amajanga ngo baragaragara ku musozi wa Mukaniga, Byumba na  Buganza. Nk’uko byari bisanzwe ngo muri Cyanika, mu karere ka Kisoro, ingabo z’u Rwanda ngo zirimo gucunga umutekano hafi aho ariko ku ruhande rw’u Rwanda. Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Uganda (ISO), rwemeza aya makuru y’uko abasirikare b’u Rwanda baryamiye amajanja ku mupaka warwo na Uganda. Uru rwego rukaba rutangaza ko rutabona impamvu yaba yateye uku gushyira abasirikare benshi ku mupaka.

Ikinyamakuru Obserever kandi gitangaza ko uku kugaragara kw’ingabo z’u Rwanda ku mupaka w’ibi bihugu byombi kwateye impagarara abaturage baturiye umupaka. Ingabo z’u Rwanda na Uganda ngo ziheruka gukozanyaho mu 2000, i Kisangani muri Congo, abasirikare basaga 1000 ngo bakaba barasize ubuzima muri iyo mirwano ariko igisirikare cya Uganda ngo kikaba aricyo cyahatikirije umubare munini w’abasirikare.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango, yari yahakanye aya makuru avuga ko ntacyo yayatangazaho. Ati “Ku ruhande rwa RDF ntacyo nabivugaho”.

2019-03-05
Editorial

IZINDI NKURU

Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Editorial 17 Oct 2018
U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Editorial 04 Mar 2024
Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Editorial 30 Apr 2025
Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Editorial 14 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Editorial 06 Jan 2018
Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.
Amakuru

Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Editorial 25 Jan 2021
A.U irashima amavugurura Perezida Kagame aherutse gukora muri guverinoma
POLITIKI

A.U irashima amavugurura Perezida Kagame aherutse gukora muri guverinoma

Editorial 21 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru