Ibi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019.
Yavuze ko u Rwanda rutigeze rwongera abasirikare ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri icyo gihugu.
Ibinyamakuru byo muri Uganda kuri uyu wa Mbere byatangaje ko ingabo z’u Rwanda zigaragara cyane ku mipaka igabanya ibihugu byombi zitwaje intwaro zikomeye.
Byatangaje ko izo ngabo ziri mu misozi ya Kaniga, Byumba na Buganza no mu Cyanika. Byanavugaga ko Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere muri Uganda (ISO) narwo rwemeje ayo makuru.
Minisitiri Sezibera yagarutse ku byatangajwe mu binyamakuru byo muri Uganda ko u Rwanda rwongereye abasirikare ku ruhande rwa Uganda, avuga ko nta shingiro bifite.
Ati “Nta ngabo ziyongereye ku mupaka, Oya. Ntabwo cyaba ikibazo u Rwanda rufite uburenganzira bwo gushyira ingabo aho rushaka mu gihugu ariko nta ngabo ziyongereye ku mupaka.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagarutse ku mupaka wa Gatuna uheruka gufungwa kubera imirimo yo kuwusana, avuga ko ibinyabiziga byaba bikomeje gukoresha indi mipaka ihari.
Ati “Abahazi Gatuna uko hateye ni ahantu hafunganye ntabwo ari umupaka uhuriweho nk’ahandi twubaka nka Rusumo n’ahandi. Ibikorwa byo kubaka nizera ko bizuzura mu kwezi kwa Gatanu.”
“Umubano na Uganda uzagenda neza. Harimo ibibazo ubu ariko tuzi neza ko uzagenda neza. Turi abaturanyi, iyo hari abaturanyi babamo ibibazo, ariko turimo turabiganira, bizagenda neza. Gusa hari ibibazo.”
Ibinyamakuru bitandukanye nka Chimpreports, Observer n’ibindi byo muri Uganda, bitangaza ko abasirikare b’u Rwanda benshi bagaragaga hafi y’umupaka ugabanya ibi bihugu, mu gihe hashize iminsi humvikana umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi.
Ibyo binyamakuru bivuga ko Abasirikare baryamiye amajanga ngo baragaragara ku musozi wa Mukaniga, Byumba na Buganza. Nk’uko byari bisanzwe ngo muri Cyanika, mu karere ka Kisoro, ingabo z’u Rwanda ngo zirimo gucunga umutekano hafi aho ariko ku ruhande rw’u Rwanda. Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Uganda (ISO), rwemeza aya makuru y’uko abasirikare b’u Rwanda baryamiye amajanja ku mupaka warwo na Uganda. Uru rwego rukaba rutangaza ko rutabona impamvu yaba yateye uku gushyira abasirikare benshi ku mupaka.
Ikinyamakuru Obserever kandi gitangaza ko uku kugaragara kw’ingabo z’u Rwanda ku mupaka w’ibi bihugu byombi kwateye impagarara abaturage baturiye umupaka. Ingabo z’u Rwanda na Uganda ngo ziheruka gukozanyaho mu 2000, i Kisangani muri Congo, abasirikare basaga 1000 ngo bakaba barasize ubuzima muri iyo mirwano ariko igisirikare cya Uganda ngo kikaba aricyo cyahatikirije umubare munini w’abasirikare.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango, yari yahakanye aya makuru avuga ko ntacyo yayatangazaho. Ati “Ku ruhande rwa RDF ntacyo nabivugaho”.