Ubwo nasomaga inyandiko mu kinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, y’umunyarwanda Théogene Rudasingwa wahunze uzwi cyane i Kigali kubw’imyitwarire idahwitse, byanteye kwibaza ibibazo byinshi.
Icya mbere nibajije kuri iyo nyandiko yiswe “Uganda should not fall for Rwanda’s provocations” (Uganda ntize kugwa mu mutego w’ubushotoranyi bw’u Rwanda), kubera iki yanyujijwe muri Chimpreports?
Iki kinyamakuru kizwiho gutangaza ibihuha byegamiye ku butegetsi bwa Museveni akenshi kigemurirwa na CMI (Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare), ISO (Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu), ESO (Urwego rushinzwe umutekano wo hanze) n’izindi nzego z’ubutasi za Kampala. Mu yandi magambo, ni ibintu bike byerekeye u Rwanda bitangazwa muri Chimpreports biba ari ukuri. Si igitangaza rero kuba imigani ya Rudasingwa yaranyujijwe muri icyo kinyamakuru.
Icya kabiri, ubusanzwe ibinyamakuru bitangaza ibitekerezo cyangwa inyandiko z’abantu bafite ubunararibonye ku byo bandikaho cyangwa bizeweho kutabogama n’ibindi. Ibi bingeza ku kindi kibazo: Ni ubuhe bunararibonye Rudasingwa afite ku mubano mubi uri hagati ya Kigali na Kampala?
Rudasingwa azwi cyane ku kabyiniriro ka ‘Redcom’ yahawe mu myaka ya za 1980 ubwo yigaga i Kampala muri Kaminuza ya Makerere. Yatetse umutwe abanyeshuri bagenzi be b’abanyarwanda, yifashishije telephone, akajya abahamagara yahinduye ijwi yiyise REDCOM avuga ngo ‘inzego z’ubutasi ziri kuguhiga’ yamara kumva ko umunyeshuri yagize ubwoba, akamusaba kwishyura amafaranga runaka ngo azamurindire umutekano. Uwo Redcom amaze imyaka 15 ataba haba mu Rwanda cyangwa muri Uganda.
Rudasingwa amaze igihe aba hirya iyo kure, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntiyajya aho ngo abeshye ko afite ubunararibonye ku bibazo by’u Rwanda cyangwa Uganda kuri ubu.
Yagiye muri Amerika asaba ubuhungiro, nyamara ukuri ni uko yavuye mu Rwanda amaze kwirukanwa nk’ushinzwe abakozi mu biro bya Perezida Kagame. Abakora mu biro bya Perezida bazi neza urwego rw’imikorere iba yifuzwa n’ubushishozi uhakorera aba asabwa.
Icyakora mu Rwanda rushya, buri wese na Rudasingwa uzwi nka Redcom bahabwa amahirwe. Ikipe ya Perezida ishinzwe gutoranya abakozi imuhitamo yari yiteguye guha amahirwe buri wese dore ko ahahise hari harabaye isomo ku banyarwanda benshi babaye impunzi.
Nyamara nyuma y’igihe ari umukozi, byarigaragaje ko imyitwarire ya Rudasingwa, ‘Redcom’ wa kera itigeze ihinduka, ko ibyo yaciyemo ntacyo byamwigishije. Ubwo yari ashinzwe abakozi mu biro bya Perezida, yashatse kugarura amanyanga yerekwa umuryango. Iyo niyo nkomoko y’urwango uyu mugabo wahawe amahirwe benshi bifuza ariko akayapfusha ubusa, yanga igihugu cye.
Mu nyandiko ye muri Chimpreports, Rudasingwa ashyigikira ibirego by’uko “u Rwanda ruri gushotora Uganda”. Mu kinyabupfura gike, yibasira `Perezida Kagame ashaka kumugaragaza nka sekibi. Intego nyamukuru ni ugukomeza gukwirakwiza ibihuha by’uko yaba RNC yagabye mu Rwanda ibitero bya gerenade bikica benshi abandi bakamugara, yaba ibikorwa by’ubutegetsi bwa Uganda ku Rwanda nko gushimuta, gufunga binyuranyije n’amategeko, guhohotera no kwica abanyarwanda babashinja ‘ubutasi’ cyangwa ngo ‘kwinjira binyuranyije n’amategeko, byaba amabi abera i Burundi, ngo byose ni amakosa ya Kagame!
Rudasingwa akomeza atsindagira ibinyoma byibasira u Rwanda bikomeje gukwirakwizwa na RNC, FDLR n’utundi dutsiko dushaka kugaragaza u Rwanda nk’ikuzimu mu gihe ukuri kuzwi ko ubuyobozi u Rwanda rufite bwageze kuri byinshi mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse ari igihugu gihagaze neza mu miyoborere ku rwego rwa Afurika.
Igitangaje ni uburyo umuzindaro w’ubutegetsi bwa Uganda wahaye umwanya ibinyoma bya Redcom. Ibi ni ibyemeza ko Museveni n’abantu be ntaho batazagera bafata ibyaha bo ubwabo bakora, bakabitwerera abo babikorera.
Igihamya cya nyuma ni uko Chimpreports yatambukije inyandiko ya Rudasingwa icyarimwe n’ikinyamakuru The Rwandan. Icyakora icyo kinyamakuru cyo cyahinduye umutwe w’inkuru kivuga ngo “Rwanda closes border with Uganda as tension escalates (u Rwanda rwafunze umupaka na Uganda mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera) ariko ibiri mu nkuru imbere ni bimwe.
The Rwandan ni ikinyamakuru cy’agatsiko k’abanyarwanda b’abagizi ba nabi bahunze, gafitanye imikoranire na RNC, FDLR n’utundi dutsiko duhakana Jenoside, duhujwe n’urwango twanga ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mu yandi magambo, abo nibo bantu bacuditse na Museveni muri iyi minsi.
Iki ni igitekerezo cya Jackson Mutabazi. Cyatambutse mu kinyamakuru VirungaPost mu rurimi rw’Icyongereza.
Dieudonne Hakizayezu
Nanjye nta kintu Rudasingwa yavuga cg se yakwandika ngo ngihe agaciro!
Ndamuzi akiri SG wa FPR adusanga mu mahanga. Namubonagamo umwirasi noneho ngeze mu Rwanda nsanga yakuye agahu ku nnyo!
Apuuu, FPR we genda waragowe kugira abantu nka Gahima cg Rudasingwa!!!