• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri Kagame

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri Kagame

Ubwanditsi 11 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Mu ruzinduko  rutunguranye Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa mbere yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Gabiro ahari kubera Umwiherero wa 16 w’abayobozi b’u Rwanda uyu ukaba ari umunsi wa gatatu bari mu mwiherero.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bimaze gutangaza ko aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye.

Kuri iki cyumweru Perezida Paul Kagame yakiriye Tibor Nagy umuyobozi wungirije Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika (US) ushinzwe ibibazo by’Africa.

Uyu Nagy yatangaje ko bavuganye ku kwagura ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati ya US n’u Rwanda ndetse n’amahoro n’umutekano mu karere.

Mu cyumweru gishize Perezida Kagame yagiye i Dar es Salaam muri Tanzania kuganira na mugenzi we John Pombe Magufuli ku bibazo birimo ibireba aka karere.

Muri aka karere ikibazo ubu kiri kuvugwa cyane ni umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Hari ikibazo kandi  kirebana n’ubucuruzi ku nzira y’umuhora wa ruguru uturuka muri Kenya ugaca Uganda ukinjira mu Rwanda wadindijwe na Uganda kubera kutumvikana n’u Rwanda. Uyu muhora waruguru wagombaga  no gukomeza mu burasirazuba bwa Congo, ariko bwahungabanyijwe cyane n’iki kibazo cy’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ibibazo by’umutekano muke  byatumye , Uganda  ivuga ko u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna kubera ibi bibazo bya Politiki.

Birashoboka cyane ko iki kibazo kiri ku murongo wa mbere w’ibyo aba bayobozi bombi baganiriye i Gabiro.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta,  yagiye i Gabiro ahateraniye Abayobozi Bakuru mu Mwiherero wa 16, arabaganiriza, ababwira ko ashaka kwigira ku Rwanda uburyo bwo kwihutisha iterambere.

Mu buryo bweruye, Perezida Kenyatta yavuze ko ashimishwa no kuba igihugu nk’u Rwanda cyanyuze mu bihe bibi cyane, uyu munsi ari urugero rwiza rw’igihugu kirimo kwitwara neza mu rugamba rwo kwiyubaka.

Ati, “Mu by’ukuri duterwa ishema n’ukuntu u Rwanda rutera imbere, igihugu cyigeze gupfukama uyu munsi kikaba ari imwe mu nyenyeri z’urumuri rwinshi ku mugabane w’Afurika.”

Yabwiye abitabiriye uyu Mwiherero ko akunda kubwira Perezida Kagame ko ashaka kumucaho mu bijyanye no korohereza ishoramari, Perezida Kagame akamubwira ati “kora iyo bwabaga.”

Yakomeje avuga ko hari ibyo u Rwanda rutakwishoboza n’ibyo Kenya itakwishoboza, ariko ko habayeho gukorana hashoboka byinshi mu kugera ku ntego zihuriweho zo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Avuga ku mubano wa Kenya n’u Rwanda, Perezida Kenyatta yagize ati, “Uyu ni umubano mwiza cyane. Turi abavandimwe, kandi nk’abayobozi inshingano zacu ni ukureba uko uwo mubano twawunoza kurushaho.

2019-03-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Monusco yunze murya Raporo y’ Itsinda ry’inzobere za Loni yemeza ko Kayumba afite umugambi wo gutera u Rwanda

Monusco yunze murya Raporo y’ Itsinda ry’inzobere za Loni yemeza ko Kayumba afite umugambi wo gutera u Rwanda

Ubwanditsi 01 Feb 2019
RNC, nka AlQaida kwi kwegera urupfu batekereza ko barimo guharanira ubutabera

RNC, nka AlQaida kwi kwegera urupfu batekereza ko barimo guharanira ubutabera

Ubwanditsi 07 Aug 2019
Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Ubwanditsi 25 Jun 2024
Nyuma yo gutsindwa na Mushikiwabo k’Ubuyobozi bwa OIF Michaella Jean yatangiye kwivanga muri politiki y’u Rwanda

Nyuma yo gutsindwa na Mushikiwabo k’Ubuyobozi bwa OIF Michaella Jean yatangiye kwivanga muri politiki y’u Rwanda

Ubwanditsi 09 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko  yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.
Mu Rwanda

Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.

Ubwanditsi 06 Aug 2017
Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya
Amakuru

Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Ubwanditsi 08 Sep 2021
KIGALI : Embouteillage yo mu Giporoso yavugutiwe umuti,  U Bushinwa bwatanze miliyari zisaga 38 Frw yo kwagura umuhanda Giporoso-Nyandungu-Masaka
UBUKUNGU

KIGALI : Embouteillage yo mu Giporoso yavugutiwe umuti, U Bushinwa bwatanze miliyari zisaga 38 Frw yo kwagura umuhanda Giporoso-Nyandungu-Masaka

Ubwanditsi 20 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru