• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri Kagame

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri Kagame

Ubwanditsi 11 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Mu ruzinduko  rutunguranye Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa mbere yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Gabiro ahari kubera Umwiherero wa 16 w’abayobozi b’u Rwanda uyu ukaba ari umunsi wa gatatu bari mu mwiherero.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bimaze gutangaza ko aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye.

Kuri iki cyumweru Perezida Paul Kagame yakiriye Tibor Nagy umuyobozi wungirije Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika (US) ushinzwe ibibazo by’Africa.

Uyu Nagy yatangaje ko bavuganye ku kwagura ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati ya US n’u Rwanda ndetse n’amahoro n’umutekano mu karere.

Mu cyumweru gishize Perezida Kagame yagiye i Dar es Salaam muri Tanzania kuganira na mugenzi we John Pombe Magufuli ku bibazo birimo ibireba aka karere.

Muri aka karere ikibazo ubu kiri kuvugwa cyane ni umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Hari ikibazo kandi  kirebana n’ubucuruzi ku nzira y’umuhora wa ruguru uturuka muri Kenya ugaca Uganda ukinjira mu Rwanda wadindijwe na Uganda kubera kutumvikana n’u Rwanda. Uyu muhora waruguru wagombaga  no gukomeza mu burasirazuba bwa Congo, ariko bwahungabanyijwe cyane n’iki kibazo cy’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ibibazo by’umutekano muke  byatumye , Uganda  ivuga ko u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna kubera ibi bibazo bya Politiki.

Birashoboka cyane ko iki kibazo kiri ku murongo wa mbere w’ibyo aba bayobozi bombi baganiriye i Gabiro.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta,  yagiye i Gabiro ahateraniye Abayobozi Bakuru mu Mwiherero wa 16, arabaganiriza, ababwira ko ashaka kwigira ku Rwanda uburyo bwo kwihutisha iterambere.

Mu buryo bweruye, Perezida Kenyatta yavuze ko ashimishwa no kuba igihugu nk’u Rwanda cyanyuze mu bihe bibi cyane, uyu munsi ari urugero rwiza rw’igihugu kirimo kwitwara neza mu rugamba rwo kwiyubaka.

Ati, “Mu by’ukuri duterwa ishema n’ukuntu u Rwanda rutera imbere, igihugu cyigeze gupfukama uyu munsi kikaba ari imwe mu nyenyeri z’urumuri rwinshi ku mugabane w’Afurika.”

Yabwiye abitabiriye uyu Mwiherero ko akunda kubwira Perezida Kagame ko ashaka kumucaho mu bijyanye no korohereza ishoramari, Perezida Kagame akamubwira ati “kora iyo bwabaga.”

Yakomeje avuga ko hari ibyo u Rwanda rutakwishoboza n’ibyo Kenya itakwishoboza, ariko ko habayeho gukorana hashoboka byinshi mu kugera ku ntego zihuriweho zo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Avuga ku mubano wa Kenya n’u Rwanda, Perezida Kenyatta yagize ati, “Uyu ni umubano mwiza cyane. Turi abavandimwe, kandi nk’abayobozi inshingano zacu ni ukureba uko uwo mubano twawunoza kurushaho.

2019-03-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n’ibikangisho bya mpatsibihugu

Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n’ibikangisho bya mpatsibihugu

Ubwanditsi 13 Feb 2025
Perezida Kagame yaciriye amarenga Ingabire Victoire ko imyitwarire ye ishobora kumusubiza muri gereza

Perezida Kagame yaciriye amarenga Ingabire Victoire ko imyitwarire ye ishobora kumusubiza muri gereza

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Ubwanditsi 13 May 2018
Tribert Rujugiro Umwami  wa Frode na Magendu muri Afrika

Tribert Rujugiro Umwami wa Frode na Magendu muri Afrika

Ubwanditsi 18 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo
Amakuru

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Ubwanditsi 12 Oct 2023
Umufana wa APR FC yarohamye mu kivu ashira mo umwuka
ITOHOZA

Umufana wa APR FC yarohamye mu kivu ashira mo umwuka

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro
Amakuru

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Ubwanditsi 28 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru