• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Ubwanditsi 12 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, aravuga ko abatekereje ko Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yagenzwaga no guhuza u Rwanda na Uganda bibeshya kuko atari umuhuza muri kibazo hagati y’ibihugu byombi.

Byavugiwe mu kiganiro bamwe mu ba minisitiri bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Werurwe 2019, cyavugaga ku byavuye mu mwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu, umwiherero wabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Nkuko bitangazwa na KT.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda anahita ajya i Gabiro aho yaganiriye na Perezida Kagame.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko urwo ruzinduko ntaho ruhuriye n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda nk’uko hari ababyibazaga.

JPEG - 149.7 kb
Abaminisitiri hamwe n’Abanyamakuru batandukanye mu kiganiro gikurikira umwiherero

Yagize ati “Uruzinduko rwa Perezida Kenyatta rwari rugamije gutsura umubano uri hagati y’ibihugu byombi, baganiriye ku mibanire, ubucuruzi n’ibindi. Ibyo guhuza u Rwanda na Uganda ntaho bihuriye na rwo kuko Perezida Kenyatta atari umuhuza w’u Rwanda na Uganda”.

Yagarutse kandi ku bibazo bitatu by’ingutu biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Icya mbere ngo ni Abanyarwanda bafatirwa Uganda nta mpamvu bagakorerwa iyicarubozo. Ibyo ngo binyuranyije n’amasezerano y’imigenderanire muri EAC.

Icya kabiri ngo ni inzego z’umutekano za Uganda zifasha abarwanya u Rwanda, bibumbiye mu mutwe RNC.

Icya gatatu ni kubangamira u Rwanda mu by’ubucuruzi kuko ngo hari amakamyo yo mu Rwanda apakiye ibicuruzwa yahejejwe muri Uganda nta mpamvu igaragazwa.

Nduhungirehe kandi avuze ko u Rwanda ruzakomeza gukoresha inzira ya diplomasi mu kugerageza gukemura ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda.

2019-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Uganda : Perezida Museveni  yasinye Itegeko Nshinga rimwemerera manda ya gatandatu

Uganda : Perezida Museveni yasinye Itegeko Nshinga rimwemerera manda ya gatandatu

Ubwanditsi 03 Jan 2018
Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye  Abaturage babiri , batandatu barakomereka , imodoka ya gitifu n’icumbi yabagamo biratwikwa

Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye Abaturage babiri , batandatu barakomereka , imodoka ya gitifu n’icumbi yabagamo biratwikwa

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Ubwanditsi 13 Dec 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    March 13, 20196:24 pm -

    Nyamuneka Mudufashe Nkabayobozi Bibihugu Mushake Uko Mwakemura Ikibazo Bidakomeje Kubangamira Abaturage, Twe Twegereye Imipaka Turi Kuharenganira

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga
Amakuru

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Ubwanditsi 04 Nov 2024
Sudani y’Epfo: Perezida Kiir na Riek Machar bashyizeho Guverinoma ihuriweho
POLITIKI

Sudani y’Epfo: Perezida Kiir na Riek Machar bashyizeho Guverinoma ihuriweho

Ubwanditsi 24 Feb 2020
Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri
Mu Mahanga

Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri

Ubwanditsi 06 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru