Nyuma yuko leta ya Uganda ikomeje guhakana ku bibazo u Rwanda ruyishinja, amakuru akomeje kugarara yerekana uruhare rutaziguye leta ya Uganda igira mu gufasha, abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagize Uganda nk’indiri yabo.
N’ubwo Museveni akomeje kwigira nyoni nyinshi muri iki kibazo, ibimenyetso bigaragaza ko we ubwe yahaye Pasiporo Charlotte Mukankusi ushinzwe ibijyanye na dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, wari uherutse muri Uganda mu biganiro na Perezida Museveni; yahawe Pasiporo y’iki gihugu azajya yifashisha mu ngendo mu gihe uyu mutwe ukomeje ibikorwa byawo byo gushaka guhungabanya u Rwanda.
Ubusanzwe uyu mugore yajyaga ahabwa pasiporo y’abadipolomate na Guverinoma y’u Rwanda ubwo yari akiri mu mirimo yayo gusa iyo yari afite ntiyigeze yongerwa kuko yari yamaze gufata uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akayoboka umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Amakuru yo guhabwa Pasiporo nk’umuturage wa Uganda yagiye hanze nyuma y’aho biherutse gutangazwa ko yagiranye ibiganiro imbonankubone na Perezida Yoweli Kaguta Museveni amugaragariza imigambi y’uyu mutwe yo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yari asanganywe Pasiporo igaragaza ko ari Umunyarwanda wavutse ku wa 10 Kanama 1970 i Mbarara muri Uganda. Urwandiko rw’inzira yari yarahawe nk’umudipolomate rwari rufite nomero PD 000223 mu gihe urwo yari yarahwe rwa serivisi rwari PS009269 naho urundi rumugaragaza nk’umuturage usanzwe rwo rwari rufite nomero PC061537.
Indangamuntu ye nyarwanda yari ifite nomero 1197070004061075.
Nyuma y’uko Pasiporo nyarwanda yari afite itongerewe agaciro kubera ibikorwa yarimo by’umutwe w’iterabwoba, Uganda yahisemo kumufasha kugira ngo ikureho imbogamizi yagiraga zijyanye n’ibyangombwa by’inzira.
Kuva ku wa 11 Gashyantare 2019, uyu mugore yahawe ibindi byangombwa bishya by’inzira aho abarwa nk’umuturage wa Uganda ufite pasiporo nomero A00019997.
Urebye igihe ibi byangombwa by’inzira byatangiwe n’igihe uyu mugore aherukira muri Uganda, biragaragara ko ari byo yifashishije mu rugendo yahuriyemo na Perezida Museveni.
Mu Cyumweru cyo ku wa Mbere Werurwe kugera ku wa 06 Werurwe nibwo yari i Kampala, abonana ubugira kabiri na Perezida Museveni. Impamvu y’uyu mubonano yari ugushimangira imikoranire ku mpamvu ihuriweho n’impande zombi.
Uyu mugore yagaragarije Museveni ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifitanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano riri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.
Iryo sano rishingiye ku bufasha uyu mutwe uhabwa n’iki gihugu mu bijyanye no gushaka abayoboke mu bice bitandukanye muri Uganda bakajya mu myitozo i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Museveni yijeje Mukankusi ko azatanga ubufasha bwose bushoboka, amubwira ati: ‘turikumwe’.
Mu minsi ishize kandi LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.
Bivugwa ko aba bagabo bavuze byinshi ku mikorere iri hagati ya Uganda, RNC na FDLR cyane cyane imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.