• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Brussels Airlines yamurikiye i Kigali imiterere mishya y’intebe z’indege zayo

Brussels Airlines yamurikiye i Kigali imiterere mishya y’intebe z’indege zayo

Ubwanditsi 30 Mar 2019 UBUKERARUGENDO

Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege, Brussels Airlines, yamuritse imiterere y’intebe nshya yashyize mu ndege zayo zikora ingendo ku Isi yose mu kurushaho kunoza serivisi iha abagenzi.

Ni ivugurura rizatuma abagenda mu ndege za Brussels Airlines barushaho kuryoherwa na serivisi zitangirwamo zirimo ibyicaro byiza, umuziki ucurangwa, ububiko bwizewe, ibyo kunywa no kurya ndetse n’umutekano uzira amakemwa.

Brussels Airlines yamuritse imiterere mishya y’imbere mu ndege zayo mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center ku wa 27 Werurwe 2019.

Serivisi nshya zizatangirwa mu kirere zagereranyijwe n’izo wasanga muri Hôtel-boutique yita ku banyacyubahiro, abayobozi bakuru muri guverinoma, ba mukerarugendo n’abandi.

Ubusanzwe Hôtel-boutique zatangiye kubakwa ahagana mu 1980 mu mijyi ikomeye irimo Paris, Londres, New York na San Francisco. Ni hoteli usanga ifite ibyumba biri hagati ya 10 na 100, kandi iri ahantu hatuje cyane.

Umwongereza Richard Ingress witabiriye iki gikorwa yavuze ko kuba Brussels Airlines yaguye serivisi ari iby’agaciro.

Yagize ati “Ni byiza kubona bagura imikorere yabo, nizeye ko nanjye bizangirira akamaro cyane ku buryo nzajya mbona uko njya mu Bwongereza byoroshye. Bagize neza kuko mu rugendo rurerure umuntu aba akeneye guhitamo filime areba n’umuziki umuryoheye.’’

Umuyobozi w’ikigo gitanga serivisi z’ingendo, International Travel Agency (ITA) Rwanda, Nadia Keza, yavuze ko serivisi nshya zizafasha mu kumvisha abagenzi gukoresha indege za Brussels Airlines mu ngendo zabo.

Yagize ati “Ni byiza kuba Brussels Airlines ihinduye intebe zayo mu ndege ngo abantu bisanzure, bamererwe neza mu ngendo zabo. Kuri twe biradushimishije kuko tugurisha amatike y’indege kandi tuba twifuza ko abakiliya bamererwa neza. Iyo indege ibidufashijemo igahindura imiterere yayo biradufasha kuko aba ari byiza.’’

Impinduka mu ndege za Brussels Airlines zizanagera ku kunoza serivisi kuva mu myanya y’icyubahiro ‘Business Class’, iyo mu rwego rwa ‘Premium Economy’ no mu isanzwe ya ‘Economy Class’.

Keza yakomeje ati “Wasangaga batabyishimiye kuko abagenzi bicaranaga kandi bishyuye amafaranga arutana. Ubu byaratandukanyijwe. Ubu bafite ahantu habo n’umuntu ubitaho buri kanya.’’

Brussels Airlines yanasangije serivisi zayo nshya abarenga 1800 barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, ibya Leta n’abandi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi ku mugabane bitabiriye Inama Nyafurika y’abayobozi b’ibigo bikomeye (Africa CEO Forum) yasojwe ku wa 26 Werurwe 2019.

Umuyobozi wa Brussels Airlines mu Rwanda, Coline Everard, yabwiye IGIHE ko bafite intego yo gufasha abagenzi bagenda mu ndege zayo kumererwa neza mu ngendo bakora.

Ati “Abagenzi bashyiriweho serivisi zizatuma bakora urugendo biyumva nk’abari mu ngo zabo. Brussels Airlines imuritse iyi miterere y’indege muri Afurika. Uyu ni umwanya twafashe wo gusangiza abakiliya bacu serivisi nshya tubafitiye.’’

Brussels Airlines yashoye miliyoni 10 z’amayero mu kuvugurura imiterere ya buri ndege zayo mu mushinga wagizwemo uruhare n’Ikigo cy’Ubugeni cya JPA Design.

Biteganyijwe ko indege ya mbere ifite imiterere mishya izakora urugendo muri Mata 2019.

Brussels Airlines iri mu maboko y’Ikigo cy’indege cy’Abadage cyitwa Lufthansa Group. Ikora ingendo esheshatu buri cyumweru ziva i Kigali.

Iyi kompanyi y’indege ya mbere mu Bubiligi ifite icyicaro kuri Brussels Airport, igana mu byerekezo 120 birimo u Burayi, Amerika ya Ruguru, Afurika na Aziya.

Kuva muri Gashyantare 2017, Brussels Airlines na Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, bifitanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo imikoranire mu by’ubucuruzi no gukemura ibibazo bya tekiniki.

Imiterere mishya yo mu myanya y’icyubahiro ‘Business Class’ mu ndege za Brussels Airlines

2019-03-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamenyeshejwe ko u Rwanda ruri mu bihugu Umunyamerika ashobora kujyamo yizeye umutekano

Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamenyeshejwe ko u Rwanda ruri mu bihugu Umunyamerika ashobora kujyamo yizeye umutekano

Ubwanditsi 27 Dec 2018
Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Ubwanditsi 22 Jan 2020
Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera

Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera

Ubwanditsi 22 Apr 2019
Air Djibouti igiye gutangiza ingendo i Kigali

Air Djibouti igiye gutangiza ingendo i Kigali

Ubwanditsi 10 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry’indi Drone yari yarazengereje Abasiviri
Amakuru

M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry’indi Drone yari yarazengereje Abasiviri

Ubwanditsi 10 Feb 2024
Minisitiri Mushikiwabo yakuye  igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana
ITOHOZA

Minisitiri Mushikiwabo yakuye igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana

Ubwanditsi 08 Oct 2016
RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?
POLITIKI

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

Ubwanditsi 26 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru