• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Ubwanditsi 02 Apr 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Abavugwa ko ari abakozi b’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) bashimuse Abanyarwanda 13 kuwa 29 Werurwe 2019 ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rwa Uganda (Mirama Hills).

Ikinyamakuru Virunga Post kizwiho kwandika ahanini inkuru ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, gitangaza ko  umwe mu bashimuswe ariko akabasha gutoroka avuga ko uwabashimuse koko ari umukozi wa CMI babashije kumenya ku mazina ya Lt. Elly

Hakizimana Jean Marie Vianney w’imyaka 18 y’amavuko akaba atuye mu Karere ka Nyagatare, avuga ko bari mu gace kari  hafi n’umupaka  kitwa Sofia, ku ruhande rwa Uganda. Uyu avuga ko bagenzi be bari muri gahunda zabo zisanzwe ubwo uwo avuga ko ari umukozi wa CMI yateye hejuru ati  “ebi nebinyarwanda!” ari byo kuvuga ngo ibi ni Ibinyarwanda.

Avuga ko bahise batabwa muri yombi ako kanya ndetse n’imodoka yo kubatwara ikaza irimo abandi Banyarwanda batatu. Aha ngo Lt. Elly yahise abategeka kurira imodoka we na bagenzi be icyenda berekezwa mu Karere ka Ntungamo.

Lt. Elly nta kibazo na kimwe yigeze ababaza ariko ko ubwo bageraga ahitwa Pantagon, we na mugenzi we witwa Claude Mbazumutima basimbutse imodoka bariruka bacika abari babatwaye. Bagenzi be 11 bajyanwe ahantu hataramenyakana.

Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize, Leta y’u Rwanda yagiriye inama abaturage bayo kutajya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe. Aba rero bigaragara ko batumvise iyi nama akaba ari nabyo byabaviriyemo gushimutwa.

Ubutegetsi bw’iki gihugu bwemeza ko Abanyarwanda 190 bafungiwe muri za gereza zo muri Uganda mu gihe abayinga 1000 bamaze kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu.

Uganda ihakana gufata nabi Abanyarwanda, ivuga ko abo ifata ari abacyekwaho ibikorwa by’ubutasi. U Rwanda ntirwahwemye kwamagana ibi bikorwa.

2019-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rubavu: Abaturage b’umurenge wa Gisenyi bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu

Rubavu: Abaturage b’umurenge wa Gisenyi bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

RUSHYASHYA 16 Oct 2025
Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Ubwanditsi 15 Feb 2017
Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Burundi: Imiryango mpuzamahanga 30 ishobora guhagarika ibikorwa byayo
INKURU NYAMUKURU

Mu Burundi: Imiryango mpuzamahanga 30 ishobora guhagarika ibikorwa byayo

Ubwanditsi 13 Jan 2019
RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila
POLITIKI

RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

Ubwanditsi 06 Aug 2018
U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 116 Frw yo gukwirakwiza amazi meza
UBUKUNGU

U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 116 Frw yo gukwirakwiza amazi meza

Ubwanditsi 16 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru