Perezida Museveni arimo gukoresha abambari be bo mu nzego z’umutekano bayobowe na Jenerali Salim Saleh, mu buryo rwihishwa gushyiraho ingamba zo kuvanaho Guverinoma yo mu Rwanda.
Umugambi nyirizina uyobowe na Jenerali Salim Saleh, nawe akaba yifashisha ba ndiyo bwana be barimo; Brigadier Abel Kandiho, (rtd) KAKA Bagyenda, n’abanyapolitike bakeya nka Philemon Mateke na Henry Tumukunde wasezerewe mu ngabo, mu rwego rwo kwijandika mu bikorwa bihungabanya URwanda.
Intego yabo nyamukuru, ni ugukora ibikorwa bishobora kwangiriza URwanda, bizeye ko bizagira ingaruka ku Rwanda, nyuma bikazavanaho Guverinoma yo mu Rwanda.
Mur’ibi bikorwa rero, reka turebe uruhare rwa Brigadiye Jenerali Abel Kandiho, ushinzwe urwego rw’ubutasi mu ngabo za Uganda, ari nawe uhetse RNC, ndetse akaba arimo no kuzanzamura FDLR.
Mu cyifuzo cyo guhindura ubuyobozi mu Rwanda, bikozwe na Uganda, hari abantu b’inkingi ya mwamba bakora nkaho aribo moteri y’umugambi kandi bakaba n’abakangurambaga mu rwego rwo kugirango bashyireho politike izabafasha kuzahindura ubuyobozi bwo mu Rwanda.
Abashyira mu bikorwa uyu mugambi ahanini ni abakuru b’inzego z’umutekano cyane cyane; Salim Saleh akoresheje Brig. Abel Kandiho, KAKA noneho nawe agatanga raporo kwa SFC Ibukuru.
Uruhare rwa Brig. Abel Kandiho mu gushyigikira udutsiko tugamije guhungabanya URwanda
Kuva muri Mutarama 2017, Abel Kandiho niwe wari wayoboraga urwego rwúbutasi rw’igisirikare cya Uganda , ubu kandi akaba arimo gukora ibishoboka kugirango atoneshwe na Museveni n’agatsiko ke kabumbatiye ubutegetsi (akazu).
Brig. Abel Kandiho na Kayumba Nyamwasa
Niwe cyizigenza mu izanzamuka rya RNC, kandi akaba yarakoze yivuye inyuma kugirango ashyire ku murongo imitwe ya ziriya nyangabirama yose itifuriza URwanda icyiza cyose bigamije kwishyirahamwe ngo barwanye URwanda.
Itabwa muri yombi ry’umukuru w’intasi ya FDLR, wari ukubutse muri Uganda ikaba yemeza uyu mugambi. Bariya batawe muri yombi batanga ubuhamya bemeza ko Abel Kandiho afite uruhare rukomeye, n’urwego ayoboye CMI mu kuyobora inama zose no kubashakira uburyo buborohereza.. Brig. Abel Kandiho azwiho kwanga URwanda, ari ukugirango gusa abari ku butegetsi bamugirire icyizere.
Azwiho mu rwego rwa CMI kuba yaravanywe ku gatebe, akaba yarigeze kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’inzego ziperereza, kugeza ubwo yazaga kwirukanwa na Brig. Charles Bakahumura. Amakuru yizewe avuga ko, Abel Kandiho yafatwaga nk’urubuto rwa pome ruboze, agafatwa nk’imbata y’amatiku ndetse no kurangwa n’imikorere idahwitse, bityo serivise zikaba zitari zikenewe muri ibyo bihe.
Kenshi yakunze kujya ahezwa mu nama zikomeye zurwego rw’ubutasi b’igisirikare cya Uganda, bashingiye ku kuba nta musaruro yatangaga kandi no kuba ari umuhezanguni. Ariko kandi afatwa nk’umuntu udatanga umusaruro mu bijyanye n’ubunyamwuga ndetse n’ubushobozi, Salim Saleh amufata nk’umuhungu we w’igisare, ashobora kwifashisha mu bikorwa bye byose bya cyibandi cyangwa se no mu mishinga idacyenera umuntu ufite ubwenge. Ni ibikorwa bidafututse yajyaga ashyira mu ngiro, bityo bituma azamurwa mu ntera agirwa cyizigenza w’urwego rushinzwe iperereza mu ngabo za Uganda kugeza ubu, hatitawe kuri za raporo mbi nyinshi zagiye zimutangwaho.
Kuba azwiho kwanga URwanda byatumye avanwa mu cyimoteri mu maka wa 2017, ashingwa amabanga yo kuyobora urwego rw’ubutasi mu ngabo za Uganda. Ubu, yakoresheje ubushobozi n’ubwamamare bwe mu ishyira mu bikorwa umushinga wo guhungabanya Guverinoma y’uRwanda binyuze mu gufasha RNC n’utundi dutsiko mu gutoza abitwaje intwaro babikorera muri Uganda.
Kuva muri 2017, uyoboye urwego rw’ubutasi rwa gisisrikare muri Uganda ( CMI) agenzura uko abarwanyi ba RNC batozwa mu makambi anafasha abambari ba RNC mu kubaha ibiborohereza mu bikorwa byabo harimo no kubacungira umutekano mu buryo budasanzwe.
Sibyo gusa, abaha amacumbi, no kuborohereza mu ngendo bakora, abaha indangamuntu na za pasiporo no kubemerera gukorera mu gihugu.
Brig. Abel Kandiho akorana n’itsinda rya RNC mu guhimba ubuhamya ,noneho kandi na Perezida Museveni akagendera ku bwoba yashyizwemo na agatsiko k’abambari ba RNC na Jenerali de burigade. Abel Kandiho, uha Museveni amakuru ahabanye n’ukuri ku bushake, ngo URwanda rwacengeye inzego z’ubutegetsi bwa Uganda n’inzego za politike.
CMI hamwe na RNC bagiye bakoresha abantu mu rwego rwo kugirango bemere ko boherejwe n’URwanda mu bikorwa by’iterabwoba muri Uganda bibanda ku bategetsi.
Brigadier Kandiho kandi akaba yaragiye yorohereza RNC mu rwego rwo gukomeza gutegura imigambi mibisha yabo muri Uganda, ubu noneho bakaba barabibye icyoba mu Banyarwanda baba muri Uganda bagamije kubacamo ibice kugirango babone uko babashyigikira. CMI yijanditse mu bikorwa byo gushimuta n’iyica rubozo abanyarwanda batekereza ko bashyigikiye Guverinoma.
Niwe utera inkunga y’amafaranga itangazamakuru rikwirakwiza propaganda iharabika Guverinaoma yURwanda.
Icicikana rya Brigadier Abel Kandiho vubaha mu rwego rwo gutegura ingabo kuryamira amajanja mu bice byimipaka
Kuva muri Gashyantare 2019, Brigadier Abel Kandiho yagiriye ingendo nyinshi mu bigo by’igisirikare cya Uganda mu rwego rwo gukangurira Abasirikare n’abaturage mu guharabika URwanda. Yagiye Milama Hills, Katuna, Kisoro na mu nkambi ya gisirikare ya Kabale, aho yagiranye inama z’umutekano n’inzego zishinzwe umutekano. Nyuma yaje kujya Bunagana aho yaragiye kureba uburyo abasirikare bapanzwe.
Brigadier Abel Kandiho yagiriye ingendo nyinshi mu bigo by’igisirikare
Abakozi ba CMI kandi banasuye abaturage ba Kashenyi , Paruwasi ya Kashenyi, Ngoma , mu Karere ka Ntugamo , ariko babaza abaturage uko babona Abanyarwanda n’ahantu hashobora kuba hakambitse ingabo za RDF.
Mu kwezi kwa Werurwe 2019, CMI yagiranye inama n’abayobozi b’uturere, abakuriye polisi ku rwego rwuturere, abakuriye ingabo ku rwego rw’uturere Abayobozi ba Ntungamo na Rukiga, kugirango babe maso bafatanye n’inzego z’umutekano mu kwerekana Abanyarwanda ndetse nabo baba bacyeka kuba Abanyarwanda .
Abel Kandiho akaba yasabye SFC , gushyira ingabo ku mipaka n’ uRwanda no kugenzura ku nipaka, hakaba hashyizwe ingabo (100) zidasanzwe zambaye imyenda isanzwe mu rwego rwo kuyobya uburari.
Sulah Nuwamanya umwe mubanyamakuru boherejwe na Abel Kandiho bagiye Arua gusigiriza ibikorwa bya Rujugiro
Vubaha, Brigadier Abel Kandiho yategetse ucyegera cye Koloneli. Asiimwe kohereza abanyamakuru ba New vision, Azam TV, NTV na The East African Newspaper gusura ishoramari rya mu Karere ka Arua ho mu Majyaruguru ya Uganda bifashisha indege yabavanye ku cyibuga cy’indege cya Entebbe ibageza Arua. Urwo rugendo rwari rugamije kugaragaza Rujugiro nk’umuterankunga ukomeye cyane abaturage batakwitesha.
Ibyo utari uzi kuri Jenerali de Burigade Abel Kandiho
Brigadier Abel Kandiho yabyawe anarerwa n’umunyarwandakazi akaba yaranakuriye mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda kugeza ubwo bene wabo wa se baje kumucyura.
Brigadier Abel Kandiho umuyobozi wa CMI
Brigadier Abel Kandiho yanga Abanyarwanda urunuka, afite abana babiri yabyaranye n’Umunyarwandakazi batasezeranye, bakaba bakunze guhurira Mbarara rimwe narimwe. Akaba afite n’undi mwana yabyaranye n’undi munyarwandakazi , akaba yarafashije uwo munyarwandakazi kujya gutura mu Bwongereza. Ku bamuzi neza, ngo Abel Kandiho ngo yaba afite indwara amaranye imyaka isaga 30.