• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwivuguruza kwa Ministiri Hilary Onek ushinzwe impunzi
Min. Nduhungirehe, Musa Ecweru na Hillary Onek

Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwivuguruza kwa Ministiri Hilary Onek ushinzwe impunzi

Ubwanditsi 04 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yo kuvuga ko u Rwanda ari nk’igikoma gihoze hejuru ariko imbere gitogota, Ministiri Hilary One, ufite mu nshingano ze impunzi yumvikanye avuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, bityo nta cyabuza impunzi z’abanyarwanda ziri muri Uganda zakagombye gutaha.

Minisitiri ushinzwe Ibiza n’impunzi muri Uganda,  Hilary Onek yongeye gukoresha amagambo akarishye mu mbwirwa ruhame ze aho ashinja URwanda kuba ‘‘intashima”ariko kandi akanivuguruza avuga ko abanyarwanda bakwiye gutaha ko mu gihugu cyabo hari umutekano.

Ubwo yagezaga ijambo mu nama ya IGAD, yari iteraniwemo n’impuguke hamwe n’abaminisitiri, biga ku kubyerekeranye n’uburyo bwo nkwihangira imirimo, kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse no kwigira kw’impunzi, abari barahungutse n’ibihugu byabakiriye Kampala ku wa Kane, Onek yavuze ko U Rwanda rukwiye gushimira Uganda kubera ubugiraneza bwayo, mu bihe binyuranye by’amajye U Rwanda rwagiye runyuramo.

Abasesenguzi bagaragaza ko ikibazo gikomeye hagati y’u Rwanda na Uganda ari Leta ya Uganda ishaka ko u Rwanda ruyibona nk’umubyeyi ubwiriza abana be icyo yifuza kigakorwa ariko leta y’u Rwanda ntibibone ityo, dore ko na Perezida Kagame yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique ko u Rwanda ari igihugu gito mu ngano ariko ari kinini muri politiki n’imitekerereze.

Muri iyo nama Ministiri Onek yagaragarijemo kwivugurura aho yagize ati: “Ibihugu bimwe bimaze gutengamara mu rwego rwa politike; bityo impunzi zaturutseyo zigomba gutaha zigatura. Bamwe muri bo bakomeza kugenda bataha bakongera bakagaruka,” Onek avuga k’u Rwanda.

Amagambo ya Onek avuzwe mu gihe URwanda rwasabye abanyarwanda kudakorera ingendo muri Uganda, bishingiye ku mutekano muke w’abaturage barwo iyo bageze muri Uganda. URwanda kandi rukaba rurega Uganda kuba itera inkunga abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Kagame: U Rwanda Ni Igihugu Gito Mu Ngano Ariko Mu Ntekerezo No Mu Rwego Rwa Politiki Ni Igihugu Kinini

Ibaruwa Ndende Museveni Yandikiye Kagame Yemera Ko Yahuye Na Mukankusi Wo Muri RNC Na Eugene Gasana Wahoze Ari Ambasaderi Muri Loni

Uburyo Ibaruwa Museveni Yandikiye Kagame Yuzuyemo” Ukwivuguruza”

Nyamara kandi, mu ntangiriro z’ukwezi wa gatatu, mu ibaruwa yari yandikiye Perezida Paul Kagame, Perezida Yoweri Museveni yahakanye ibivugwa ko afasha abigometse ku butegetsi bwo mu Rwanda.

Yavuze ko abigometse ku butegetsi bwo mu Rwanda bamusabye inkunga akabahakanira.

URwanda rukaba kandi rurega Uganda kuba rubangamira ubukungu bwarwo binyuze mu gusoresha ibiva mu Rwanda binyuze yo, kandi nyamara ubwo buryo bwaravanyweho. Uganda ikaba byose yarabihakanye.

Mu mpera z’umwaka ushize, uyu mu minisitiri ushinzwe ibiza, impunzi n’ubwitegure muri Uganda, Hillary Onek yaratunguranye ubwo yavugaga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda baba muri Uganda, abwira inteko y’abadepite bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA)  I Kampala  ko u Rwanda rumeze nk’igikombe cy’igikoma usanga gikonje hejuru ariko mu imbere kigurumana.

Yagize ati “ U Rwanda ni nk’igikombe cy’igikoma,kiba gihoze hejuru ariko kikotsa mu imbere.”

Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragara nk’aho bitekanye urebeye inyuma nyamara mu imbere ibintu byarageze iwa Ndabaga.

Ati “ Ibihugu nk’ibi bigaragara nk’aho bitekanye kandi abantu bahunga.”

Amagambo y’uyu mu minisitiri yunzwemo n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri  Ishinzwe Ibiza, Impunzi n’Ubwitegure muri Uganda, Musa Ecweru  wavuze ko  Uganda icumbikiye Abanyarwanda benshi bigize nk’aho ari impunzi.

Yagize ati “ Benshi muri aba baje FPR ikimara gufata ubutegetsi.Ubu barahunga system iri  i Kigali. Si impunzi  kubera jenoside, mu  Rwanda hari amahoro n’umutekano nyuma y’imyaka 20.

Aya magambo niyo Amb. Nduhungirehe avuga ko akwiriye kuganirwaho n’ibihugu byombi kuko ngo adakwiriye.

Uyu muyobozi aganira na The East African, yagize ati “ Tugiye kuvugana vuba na Leta ya Uganda kuri aya magambo y’aba ba minisitiri. Aya magambo ntakwiriye.”

Min. Olivier Nduhungirehe

Impunzi inyinshi zikiri Uganda murizo harimo izasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abandi ni abahunze inkiko Gacaca ndetse baje gukatirwa nazo kuri ubu bakaba barahunze ubutabera abo benshi nibo bagaragara mu mujyi wa Kampala no mu nkengero zawo. Nibo Uganda yahaye indaro.

Ese Minisitiri Hillary Onek, yaba yatewe igitutu n’iki kugirango, ahindure imvugo noneho avugishe ukuri, cyangwa n’imigambi bahinduye bagamije guhisha ibyo bakora, ariko mu Kinyarwanda bavuga ngo “Uwububa abonwa n’uhagaze”.

2019-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Ubwanditsi 01 Sep 2025
Amerika yinangiye ku guhindura inyito kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Amerika yinangiye ku guhindura inyito kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Ubwanditsi 21 Sep 2021
Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Ubwanditsi 01 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Mar 2024
U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo
Mu Rwanda

U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

Ubwanditsi 31 Oct 2017
M23  yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200  binjiye ku butaka bwa Congo
Mu Rwanda

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

Ubwanditsi 16 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru