Mu butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageneye abaturarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi rwasabye ko abantu bose bakwitwararika ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo ndetse rwibutsa ko ibi byaha bihanwa n’amategeko.
Ubu ni ubutumwa RIB yanyujije ku rubuga rwayo
Muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, ni byiza ko Abaturarwanda twese turushaho kuzirikana ikiduhuza tukamagana ikidutanya bityo tukirinda icyo aricyo cyose cyaduhungabanya haba ku buzima bwacu ndetse n’ibyo dutunze.
Niyo mpamvu dusaba Abaturarwanda bose kwirinda ibi bikurikira:
1.Ingengabitekerezo ya jenoside.
2.Guhakana no Gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi; nko kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri cyangwa kugabanya uburemere n’ ingaruka za jenoside;
3. Guha ishingiro jenoside; nko gushimagiza, gushyigikira cyangwa kwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro;
4. Kwiba, kwangiza, kurigisa cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi
5. Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
6. Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside; nk’ibikorwa bigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu hashingiwe ku kuba yaracitse ku icumu rya jenoside.
Tuributsa Abaturarwanda bose ko ibi bikorwa byose bimaze kuvugwa bigize ibyaha bihanwa n’Itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryererekeranye n’Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ibyaha bifitanye isano nayo.
Turasaba uwo ariwe wese wahura nabyo guhita abimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku cyicaro kimwegereye cg guhamagara kuri nimero itishyurwa 166.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruboneyeho umwanya wo kwifatanya n’abandi Baturarwanda muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, tubashishikariza kwitabira gahunda zo kwibuka mu ituze.