• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Editorial 12 Apr 2019 POLITIKI

Perezida Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiranye ibiganiro byihariye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Mata 2019.

Aba bayobozi bombi bahuriye ku Cyicaro cya Loni kiri i New York. Ibikubiye mu biganiro bagiranye ntibyahise bishyirwa ahabona.

Perezida Kagame yabonanye na Guterres aherekejwe n’abarimo Ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri Loni.

Umukuru w’Igihugu yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Leta ya New York mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni.

Umuryango Mpuzamahanga wananiwe guhagarika Jenoside yarimo ikorwa mu Rwanda ndetse ingabo zawo zari zihari zisubirira iwabo zisiga Abatutsi bari kwicwa.

Tariki 26 Mutarama 2018, Inteko Rusange ya Loni yemeje ko tariki 7 Mata buri mwaka izajya iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu butumwa yageneye abatuye Isi ku wa 7 Mata 2019 ubwo u Rwanda rwinjiraga mu cyumweru cy’icyunamo, Guterres yahamagariye abantu kurwanya ikibi aho kiri hose nk’uburyo bwiza bwo guha icyubahiro inzirakarangane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Imvugo z’urwango n’izihamagarira ubugizi bwa nabi zigomba kugaragazwa, zikarwanywa kugira ngo twirinde ko zatugeza aho zatugejeje mu gihe cyashize, ku byaha by’urwango na Jenoside.”

“Ndahamagarira abanyapolitiki, abayobozi b’amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta gutandukana n’imvugo z’urwango n’amacakubiri kandi baharanire kurandura icyari cyo cyose kinyuranye n’imigirire myiza.”

Yakomeje avuga ko “Ubushobozi bw’ikibi bugaragara hose mu miryango tubamo ariko ni nako indangaciro zo kumva, ubugwaneza, ubutabera n’ubwiyunge ziturimo. Reka dufatanye kubaka ejo heza huzuye amahoro kuri twese. Nibwo buryo bwiza bwo guha icyubahiro abatakaje ubuzima bwabo mu Rwanda, imyaka 25 ishize.”

Src : Igihe

2019-04-12
Editorial

IZINDI NKURU

IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

Editorial 25 Aug 2025
Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Editorial 15 Jan 2025
Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Administrator 29 Oct 2025
Icyo Michaëlle Jean avuga ku kuba Mushikiwabo bahanganye ahabwa amahirwe yo kuyobora OIF

Icyo Michaëlle Jean avuga ku kuba Mushikiwabo bahanganye ahabwa amahirwe yo kuyobora OIF

Editorial 05 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda
Mu Mahanga

Mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda

Editorial 27 Oct 2016
Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC
Amakuru

Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC

Editorial 01 Oct 2022
Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur
Mu Rwanda

Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Editorial 10 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru