Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda,Dr Richard Sezibera yasabye abantu bose kwirinda ibihuha bikomeje gukwirakwizwa bitewe n’amatangazo aherutse gushyirwa hanze n’ibihugu bikomeye byasabye abaturage babyo kudasura bimwe mu bice by’u Rwanda.
Ibihugu birimo Canada,Ubufaransa na UK, biherutse kuburira abaturage babyo kwitwararika igihe basuye u Rwanda, ndetse no kwitondera gusura ibice by’igihugu birimo pariki y’Ibirunga, iya Nyungwe n’ibice byegereye imwe mu mipaka,bituma ba mukerarugendo banga kuza mu Rwanda.
Mininisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera,abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye abantu kudaha agaciro ibyatangajwe n’ibi bihugu ndetse yemeza ko mu Rwanda hari umutekano.
Yagize ati “Ntimuhe agaciro amakuru y’ibihuha akwirakwizwa ku mbuga za internet z’igihugu gituranyi ku bijyanye n’umuburo w’ingendo, ntabwo bari mu kuri. Urugero nka Canada ntacyo yigeze ihindura ku muburo yatanze mu byumweru bishize, ni nako bimeze ku Bufaransa no ku Bwongereza.”
Dr Richard Sezibera yunze mu rya Amb.Olivier Nduhungirehe nawe wamaganye ibyatangajwe n’ibi bihugu ku Rwanda avuga ko mu Rwanda nta kibazo cy’umutekano muke guhari ndetse ngo bazegera ibi bihugu bakaganira kuri ibi bintu.