Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yatangaje ko nyuma yo kugarura mu Rwanda Maj. Sankara Callixte Nsabimana, ngo akurikiranweho ibyo amaze igihe yigamba byo guhungabanya umutekano warwo, hari n’abandi bari mu nzira bazaza mu minsi iri imbere.
Sankara avuga ko ari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe umwaka ushize i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, n’icya Kitabi byose byahitanye ubuzima bw’abaturage ndetse imodoka zigatwikwa.
Minisitiri Dr Sezibera yavuze ko Sankara wiyemerera ko akorana n’indi mitwe y’iterabwoba nka FDLR igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, agiye gushyikirizwa ubutabera agakurikiranwaho ibyaha akekwaho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo guhura n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Sezibera yavuze ko uko iminsi ihita ibikorwa by’abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda birushaho kumenyekana no kumvikana, bityo uretse Sankara n’abandi babikora bazafatwa.
Ati “Hari n’abandi bari mu nzira, buriya nabo bazaza mu minsi iri imbere. Turakorana n’ibi bihugu byose kugira ngo abantu bayoboye iyi mitwe ishaka kwica abanyarwanda nabo begukomeza uyu mugambi mubi wo kwica abanyarwanda no kudindiza iterambere ry’u Rwanda”.
“Ntabwo ari we gusa [Sankara] n’abandi bakiri hanze bagamije kwica abanyarwanda, guhungabanya umutekano w’u Rwanda, na bo amaherezo bazabibazwa n’u Rwanda ndetse turasaba n’abandi, abo dukorana, ibihugu by’inshuti […] abo bantu bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibyo bikorwa bihagarare”.
U Rwanda kandi rwanasabye abahagarariye ibihugu byabo gukurikirana bamwe mu bayobozi b’imitwe yitwara gisirikare bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda, ko muri za Nyungwe badashaka ko abakerarugendo bajyayo, bamwe banabeshya ko bafashe ibice by’u Rwanda bimwe muri Nyungwe n’ahandi.
Abo barimo Rusesabagina Paul uri mu Bubiligi rimwe na rimwe akaba muri Amerika, hari Maj. Ntilikina Faustin uri mu Bufaransa, Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo, Himbara David uba muri Canada n’abandi.
Minisitiri Sezibera ati “Twumva bidakwiriye ko umuntu yaba ari hanze aho, yica abanyarwanda cyangwa afatanya n’abica abanyarwanda, afatanya na FDLR n’abandi, ntibimugireho ingaruka aho ari, twumva ari inshingano z’ibyo bihugu kubakurikirana. Batabakurikirana u Rwanda rukabikurikiranira”.
Sankara afashwe nyuma y’uko Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bari abayobozi bakuru mu mutwe w’abarwanyi wa FDLR, nabo bafashwe bakoherezwa mu Rwanda.
Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruheruka gutegeka ko bafungwa by’agateganyo nyuma y’uko urukiko rusanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha by’iterabwoba baregwa.
Bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.
Src : IGIHE
Isomere
Ubu bagiye kubaho bihisha kuko ari byo bahisemo. Ushaka kubafasha uwo mutwaro nawe azabasange. Udashobora kuwikorera azabakwepe. Ubwenge nabwo ni bwiza.
baziyumva
Icyo gitekerezo nicyo, kuko udashobora kujya kurambagiriza mu bitaro, muri gereza cyangwa mu giterane cy’indaya.
Zaburi: 1, 1-6
1.Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira
y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi.
2.Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo
yibwira ku manywa na nijoro.
3.Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe
cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
4.Ababi ntibamera batyo, Ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga.
5.Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka, N’abanyabyaha
bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi.
6.Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi, Ariko inzira y’ababi izarimbuka.
Bararengana Jean Berchmans
Ni byiza kwibutsa abanyarwanda ko abagizibanabi bose bazabazwa ibyo bakoze. Rwose Minisitiri Sezibera akomeze umurego atabogamye maze abanzi b’abanyarwanda harimo n’abo yahagazeho muri Kanama n’ahandi bose bazabilyozwe. Ubwo bagambiriye guha ubutabera abanyanyaruguru, harimo batatu bahasize ubuzima, nibibuke n’abaguye i Kibeho n’ahandi yuko nabo bari abanyarwanda.