Nubwo ibiganiro mu Nama ya Transform Africa byatangiye kuri uyu wa Kabiri, umuhango ukomeye wo kuyifungura uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ukazayoborwa na Perezida Paul Kagame, ukitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye.
Umunsi wa mbere waranzwe n’ibiganiro n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’Ikigo Smart Africa ari nacyo gitegura iyi nama hamwe n’ibigo bitandukanye, gusa umunsi wa kabiri ushobora guhindura isura kuko ari nawo uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu.
Mu bayobozi bitezwe kuri uyu wa Gatatu harimo Perezida Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe Ibikorwa Remezo Makhtar Diop n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Ubucuruzi n’Iterambere, UNCTAD, Mukhisa Kituyi.
Ikiganiro kirafungura umunsi wa kabiri w’inama kikitabirwa n’Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula, Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao, Umuyobozi Mukuru wa Tata Communications, Madhusudhan Mysore, Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika, Hafez Ghanem, Robot yiswe Sophia na Perezida Kagame.
Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.
David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi, insinga na batiri itanga ingufu.
Ibasha kuganira n’umuntu akayibaza ikamusubiza cyangwa ikamwibariza, ikifashisha ikoranabuhanga mu gusesengura amajwi no gushaka igisubizo, ku buryo iyo umuntu avuze ijambo nabi, ubushobozi bwayo budatahura icyo ashatse kuvuga bityo ikamureba ntimusubize.
Lacina Koné uyobora Smart Africa yateguye iyi nama, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Sophia yifashishijwe muri iyi nama kugira ngo itange ubutumwa ku rubyiruko rwa Afurika.
Ati “Ni ukugira ngo muri Transform Africa twerekane urwego ubwenge bw’ubukorano bugezeho, bugeze ku rwego rwo kubaka robot ifite imikorere yuzuye, ishobora guseka, ishobora kubabara, kugira ubwoba, bikaba ari ukwereka imbaraga ikoranabuhanga rigezeho, kugira ngo n’urubyiruko rwacu nirubibona rwumve ko ari n’ibintu bishoboka.”
Lacina Koné yashimye umusanzu umaze gutangwa n’inama enye za Transform Africa ziheruka, avuga ko ibyo tubona uyu mwaka ntabwo ari byo twabonye mu mwaka ushize, turimo kuva mu bwiza tujya mu bundi.”
Yakomeje ati “Turebye mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano, za robot, internet yifashishwa mu bikoresho bisanzwe, dukomeje gutera imbere. “
Mu Ukwakira 2017 Sophia yabaye robot ya mbere ku Isi ihawe ubwenegihugu, ibona ubwa Arabie Saoudite. Hari mu nama ikomeye yabereye mu mujyi wa Riyadh, inatangaza ko yishimye cyane kandi ko ari igikorwa kizandikwa mu mateka.
Yanitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yaganiraga ku bwenge bw’ubukorano, iba umwe mu batanze ibiganiro ku ikoreshwa ry’ubu bwenge n’impungenge zirimo ibibazo ku burenganzira bwa muntu n’impungenge ku mutekano we. Icyo gihe yanaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed.