Iyi ni impamvu muzi yazanye agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda kuva mu 1994, ubwo FPR Inkotanyi yabohoraga igihugu.
Ukwikuza ni uburyo bwo kwiyumva nk’umuntu uri hejuru y’abandi, ukibona nk’ubasumba ndetse ukabagaragariza ko bari hasi y’ibirenge byawe.
Iki ni igisobanuro cyiza cy’imico n’imyitwarire ya Perezida Museveni ku bamubanjirije, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, abayobozi bagenzi be mu Karere ndetse by’umwihariko ubuyobozi bw’u Rwanda n’u Rwanda nk’igihugu gifite ubusugire.
A. Ukwikuza kwa Museveni mu gihugu cye
Uganda ni Gomborora
Ubwo Ishyaka rya NRM ryari riyobowe na Museveni ryafataga ubutegetsi mu 1986, yagereranyije kuyobora Uganda no kuba Umuyobozi w’akarere. Yavuze ko Uganda ari nto cyane kuri we.
Museveni yakunze kugaragaza inyota y’ukwihuza kwa Afurika n’uk’Umuryango wa Afurika y’Uburazirazuba.
Mu by’ukuri, yatorewe kuyobora igikorwa cy’ukwihuza kwa EAC mu bijyanye na Politiki ariko kuri we, yaba ukwihuza kwa EAC na Afurika, kwagerwaho mu gihe yaba ariwe uyoboye.
Yatesheje agaciro abamubanjirije
Perezida Museveni ubwe yigeze yumvikana agereranya abamubanjirije n’ingurube.
Iri tungo ubusanzwe ryitirirwa umuntu w’umunyamafuti, uhora yivuruguta mu bibi. Perezida rukumbi, Uganda yagize ni Museveni, abandi bose ni ingurube.
Impamvu ze zo kugundira ubutegetsi
Abantu bashaka igisobanuro ku mpamvu Museveni yagundiriye ubutegetsi, igisubizo gihishe muri wa muco we wo kwikunda.
Mu gitabo cye yise “What is Africa’s Problem?” bishatse kuvuga ngo “Ni ibihe bibazo Afurika ifite?’’; Museveni ubwe yagaragaje ko ikibazo gikomeye cyazahaje umugabane ari “Abayobozi ba Afurika batinda ku butegetsi.’’
Manda ye ya gatandatu izarangira mu 2021, icyo gihe azaba yujuje imyaka 35 ari ku butegetsi. Urebye ni ½ cy’imyaka abaperezida bose ba Uganda bayiyoboye.
Museveni yamaze kwigaragaza nk’umukandida rukumbi uzahagararira Ishyaka rya NRM mu matora yo mu 2021. Impamvu ze zituma aguma ku butegetsi zihishura neza igisobanuro cya ya kamere yo kwikuza cyane.
Yakunze kumvikana avuga ko atarasoza intego ye yo kuyobora Uganda yatumye ajya mu ishyamba ndetse ko nta wundi yaha ubutegetsi.
Museveni ubwe yivugiye ko ari we rukumbi ufite icyerekezo. Abandi Banya-Uganda ntibafite icyo cyerekezo.
Mu nama yahuje Umuryango w’amashanyaka ugamije ibiganiro (IPOD) yitabiriwe n’abayobozi b’imitwe ya politiki muri Uganda ku wa 12 Ukuboza 2018, abari mu atavuga rumwe n’ubutegetsi bamusabye kubuhererekanya mu mahoro.
Museveni yababwiye ko adateganya kuva ku butegetsi ndetse ko badakwiye kwivuna batekereza ko azabutanga.
Yababwiye ko atazatekereza gutanga ubutegetsi kugeza anyuzwe n’iterambere n’umutekano Afurika izaba yagezeho.
“Nimba ngifite imbaraga, nzakomeza. Ni uko mbona ibintu. Sinzahagarika mu gihe ibibazo byari bigiye gutura Afurika mu manga bitarakemuka. Mwe muravuga ibintu bito, amatora. Murashaka gutora abazakora iki mu by’ukuri? Icyo mugomba kugisubiza. Nta zindi nyungu mfite muri politiki kuko ubusanzwe ndi umworozi.’’
Nta muyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa undi muturage wa Uganda ufite ubushobozi bwo gusimbura Museveni. Afite icyerekezo kuri Uganda na Afurika, ubushobozi budafitwe n’undi uwo ariwe wese.
Afata abaturage nk’abana n’abuzukuru
Museveni afata abaturage ba Uganda nk’abana n’abuzukuru be. Mu mico yose by’umwihariko muri Afurika, abana n’abuzukuru bagomba gutega amatwi no kumva amategeko y’ababyeyi na ba sekuru kandi bakayakurikiza.
Abanya-Uganda bose ni abantu baciriritse. Baracyari bato ku buryo batakwicara ku ntebe y’ubutegetsi muri Uganda.
Museveni nka Sabalwanyi
Museveni yihaye icyubahiro yiyita Sabalwanyi, ijambo ryo mu Kigande risobanura ‘Indwanyi kabuhariwe.’
Yafashe ubutegetsi binyuze mu rugamba rw’amasasu ndetse azi ko iyo nzira ariyo izakoreshwa ngo abuveho. Azi neza ko nta wamukura ku butegetsi mu nzira y’amatora.
B. Ukwikakaza kwa Museveni ku rwego rw’umugabane
Perezida Museveni yiyumva nk’uwoherejwe gucungura Uganda n’abayituye, akagera n’aho yizera ko azacungura Afurika n’Abanyafurika muri rusange.
“Niko mbyumva ko ntazegura mu gihe ibibazo byari bigiye gutura Afurika mu manga bitarakemuka.’’
Museveni yizera ko Afurika yababajwe cyane mu gihe cy’ubukoloni ndetse abaperezida bose bananiwe gukemura ikibazo cy’Abanyafurika.
Ni we wenyine ufite ubushake n’ubushobozi bwo kugarurira Abanyafurika agaciro n’ubusugire. Niyo mpamvu atanga amasomo n’inyigisho zigoramye ku bijyanye n’umuco wo gukunda Afurika no guharanira ubwigenge, agaciro n’iterambere by’umugabane.
Museveni ntanaha agaciro Abanyafurika baharaniye ubwigenge bwa Afurika, abitangiye ubumwe bwayo binyuze mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (OAU) waje guhinduka Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) ndetse n’abarwanyije ivanguraruhu “Apartheid” muri Afurika y’Epfo.
Nyuma y’imyaka 35 aracyakeneye indi myinshi ngo akure Abanyafurika mu bukene n’umutekano muke.
C. Ukwishyira hejuru kwa Museveni n’u Rwanda
Ukwishyira hejuru kwa Museveni kwakomeje kwigaragaza cyane ku gihugu bari inshuti kandi cy’abavandimwe b’abaturanyi cy’u Rwanda. Byagejeje ku makimbirane yavuyemo intambara ya Kisangani muri RDC, yazamuye umwuka mubi n’ukwishishanya hagati y’ibihugu byombi.
Mu gushaka kwimakaza ubutegetsi bwe no kwigarurira akarere ndetse n’umugabane muri rusange, yabonye u Rwanda nk’igihugu cyo gutangiriraho. Ingabo zari iza RPA zashingiwe muri Uganda n’abasirikare bakuru yayoboye. [ Biracyaza ….]