Ukwishyira hejuru kwa Museveni kwakomerekejwe n’ibikorwa bidasanzwe imiyoborere ya Perezida Kagame yagezeho nyuma yo gusigarana igihugu cyasenywe na Jenoside.
Ibyo yagezeho mu gihe gito cyane mu guhindura imibereho y’abaturage, imibanire, isakazamakuru, ikoranabuhanga n’ibindi, byahawe izina ry’ “Ibitangaza byo mu Rwanda.”
Ibi byatumye yubahwa ku rwego mpuzamahanga anatorwa na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu bya Afurika ngo ayobore amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse anatorerwa kuba mu itsinda rishinzwe amavugurura y’Umuryango w’Abibumbye, ibintu byose Museveni yabaga arwanya cyane.
Ishyari rya Museveni ku byo Kagame yagezeho mu miyoborere byazamuye icyifuzo cye cyo kuvanaho ubutegetsi mu Rwanda.
Mu mwanzuro, abanditsi benshi bagiye bagerageza kwerekana imvano y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda. Impamvu zose zagiye zizamurwa ni ibimenyetso by’ikibazo nyirizina.
Inyigo ku makimbirane mpuzamahanga n’imyitwarire ya muntu zagaragaje ko izingiro ry’impamvu nyirizina z’intambara rigaragara muri kamere n’imyitwarire y’umuntu. Muri make, imvano y’ikibi byose ni umuntu, bityo we ubwe ni imvano y’ibyo bibi, intambara.
Imvano y’amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda zashakirwa gusa mu kwikuza kwa Perezida Museveni. Ibintu bitandukanye kuva mu buto bwe nk’uko byahisuwe n’uwamureze kugeza ku buyobozi bwe, byose birabigaragaza.
Perezida Museveni ashaka ihinduka ry’ubutegetsi mu Rwanda ngo hajyeho umuntu yakoresha ngo abashe kwigarurira akarere bityo agere ku ndoto ze zo kwishyira hejuru.
Dick Mugabe, Umwanditsi w’iki gitekerezo ni impuguke mu by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.