Umunyamakuru Mugabe Robert yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Mugabe akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko no gusambanya ku ngufu umukobwa w’imyaka 19 akamutera inda, ndetse n’Ubwinjiracyaha mu kumushakira imiti yo gukuramo inda.
Yatawe muri yombi muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Ukwakira 2018.
Iki cyemezo cyaje kujuririrwa mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ugushyingo rutegeka ko agomba kuburana afunzwe by’agateganyo.
Muri Gashyantare 2019 Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwanzuye ko yongererwa igihe cyo gufungwa by’agateganyo kuko iperereza rigikorwa, ahita ajurira na none mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesha agaciro ubusabe bwe ku wa 1 Mata akomeza gufungwa.
Ku wa 25 Mata 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwamukatiye indi minsi 30 y’igifungo ndetse rutegeka ko yemera gufatwa ibizamini bya ADN. Ku nshuro ya gatatu yahise ajurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Kuri uyu wa Kane, Mugabe yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge arugezaho impamvu zamuteye kujurira n’ingingo ashingiraho ajururira icyemezo cy’ Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama asaba ko giteshwa agaciro akarekurwa ndetse ntanafatwe ibindi bizamini bya ADN.
Mugabe wari waje mu rubanza adafite umwunganira mu mategeko yabwiye umucamanza ko afite ingingo ebyiri zirimo kubogama k’urukiko ndetse no kuba urukiko rwarahaye umugisha ibyo ubushinjacyaha buvuga kandi butagaragaza ibyavuye mu iperereza bwakoze.
Yasobanuye ko impamvu avuga ko urukiko rwabogamye ari uko Umucamanza yemeza ko afungwa by’agateganyo yavuze ko agira ngo bahereze umwanya ubushinjacyaha bukore iperereza.
Kuri Mugabe ngo kuba amaze amezi arindwi muri gereza n’amezi icyenda akurikiranwa, yibaza impamvu ntawe ubaza ubushinjacyaha aho bugeze bukora iperereza.
Mugabe yakomeje avuga ko “Ibyo mvuga muri ibi bihe byose mbona bidahabwa agaciro kandi n’ingingo z’amategeko ntanga ntabwo zihabwa agaciro.”
Icyo kuba Urukiko rwarahaye umugisha ibyo ubushinjacyaha buvuga kandi nta kigaragaza icyo iryo iperereza riri gukorwa rigezeho.
Yakomeje avuga ko “Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko nakongera gukorerwa ibizamini bya kabiri. Ingingo yanjye ikaba ko ntakwemera gukorerwa ibindi bizamini kandi n’ibya mbere bataragaragaje icyo byavuyemo.”
Umushinjacyaha yahawe umwanya avuga ko nta kintu Mugabe yanenze ku cyemezo cyo kumufunga indi minsi 30 y’agateganyo.
Abwira umucamanza ati “Muze gusoma icyemezo hari impamvu urukiko rwashingiyeho rumwongerera igifungo. Icyo dusaba tumaze igihe tumusaba ni uko yakoreshwa ibizamini bya ADN.”
Yakomeje avuga ko “Kugeza uyu munsi yanze kubyemera avuga ngo ni ugutekinika. Ibindi birimo agasuzuguro ni uko tumukorera inyandiko zimwemerera kuva muri gereza akajya gukorwa ibizamini akabyanga. N’ubu n’ejo twari twayikoze anasuzugura ubuyobozi bwa gereza yanga gusohoka.”
“Nk’uko twabisobanuye ni uko hari ibizamini twakoresheje mu Rwanda ariko twasobanuye ko hari n’ibindi mu Rwanda batabasha gupima tuzajyana mu Budage.”
Uwo akekwaho gutera inda yarabyabye
Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko n’ubwo basaba Mugabe kwemera gufatwa ibizamini bya kabiri ariko hari n’ibindi bizakenerwa kubera ko umukobwa yateye inda yamaze kubyara kandi hakenewe gupima uwo mwana na Mugabe bakamupima kugira ngo hamenyekane niba ari we Se.
Yakomeje asobanura ko “umukobwa Mugabe ashinjwa gufata ku ngufu yarabyaye rero dukeneye no kureba niba uwo mwana wavutse ari uwa Mugabe. Dukeneye ibindi bizamini tuzajyana mu Budage ndetse n’ibindi tuzakorera mu Rwanda.”
Umushinjacyaha yavuze ko ibisubizo byose bizava mu bizamini bizagaragazwa mu iburanisha mu mizi.
Yasabye urukiko gutesha agaciro ubujurire bwe ku gufungwa kw’agateganyo ndetse akanategekwa kwemera gutanga ibizamini bya ADN.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko amategeko abwemerera ko aribwo bufite uburenganzira kuri dosiye kandi bugomba kugena uburyo iperereza rikorwamo, bityo Mugabe adashobora gutegeka uko iperereza rikorwa.
Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza wari uyoboye iburanisha yavuze ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa 27 Gicurasi 2019 saa cyenda z’umugoroba.