Inzego z’umutekano muri Uganda, itangazamakuru na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu, ku wa Gatandatu byakwirakwije amakuru avuga ko abasirikare b’u Rwanda bambutse umupaka bakarasira abaturage ku butaka bwayo.
Ni igikorwa kigamije gusiga icyasha u Rwanda no kwenyegeza umuriro mu mubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi ku buryo amahanga arubona nk’urushotoranyi ku muturanyi.
Nk’Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko saa Mbili z’ijoro ryo ku wa Gatanu ari bwo aba baturage barasiwe mu Gasanteri ka Habusavu, kari muri metero 50 uvuye ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, akaba ari mu Karere ka Rukiga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yo yari yatangaje ko ibyakozwe n’u Rwanda ari igikorwa cy’ubwicanyi ndetse ko biyihangayikishije cyane.
Yagaragazaga ko ubutaka bwa Uganda bwavogerewe n’Ingabo z’u Rwanda zakoreye ibikorwa by’ubwicanyi ku baturage b’abasivili badafite intwaro.
Gusa u Rwanda rwashyize umucyo ku byabaye, ruvuga ko bitabereye ku butaka bwa Uganda ndetse ko n’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zabyemeje.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yababajwe n’urupfu rw’abantu babiri barimo umuturage warwo n’undi wa Uganda, barashwe binjiranye ibiyobyabwenge mu Rwanda banyuze ahatemewe; yongera gushimangira umuhate wayo mu mibanire myiza y’ibihugu byombi cyane mu baturiye imipaka.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano z’u Rwanda zari mu bugenzuzi zigahagarika uwakekwagaho gutwara magendu wari kuri moto yambutse aturutse muri Uganda, anyuze ahantu hatemewe.
Mu gusobanura uko byagenze, u Rwanda rwavuze ko yahagaritswe akanga ahubwo agatera amahane, bagenzi be bafite imihoro bagaba igitero ku bashinzwe umutekano b’u Rwanda, ubwo bashakaga gusubira muri Uganda bahunga, inzego z’umutekano zirasamo abantu babiri, umwe w’Umunyarwanda wahise apfa n’Umunya-Uganda washizemo umwuka nyuma.
Nyuma y’iri nsanganya, mu itangazamakuru rya Uganda hakwiriye amakuru ko abasirikare b’u Rwanda binjiye muri Uganda bakarasa abaturage.
Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda, yasubizaga ibaruwa iki gihugu cy’igituranyi cyanditse ku wa 25 Gicurasi 2019, yamaganye ibyavuzwe ko iri nsanganya ryabereye ahitwa Kiruhura mu gace ka Kamwezi mu Karere ka Rukiga ku wa 24 Gicurasi 2019.