Kuri uyu wa Kane nibwo BK Group yatangaje uko yitwaye ku isoko ry’imari muri uyu mwaka, kugeza ku wa 31 Werurwe. BK Group Plc yatangaje ko mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2019, nyuma yo kwishyura umusoro yabonye inyungu ya miliyari 7.5 Frw, ingana n’izamuka rya 23.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka ushize.
Iki kigo kibumbye ibirimo Banki ya Kigali, BK TecHouse, BK General Insurance na BK Capital, cyatangaje ko umutungo mbumbe wacyo nawo wiyongereyeho 20.2% ugereranyije n’umwaka ushize, ugera kuri miliyari 907.8 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr Diane Karusisi yavuze ko ahanini iyi nyungu “Yazamuwe n’inguzanyo twatanze mu bakiliya yiyongereye cyane, ikindi ni uko BK General Insurance yakoze neza cyane, ku buryo abanyamigabane mu mwaka ushize twabasabaga kongera imari shingiro kugira ngo twagure ishoramari ryacu, baraza kubona ko ibyo twababwiraga ari byo.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri BK Group, Nathalie Mpaka, yavuze ko umutungo w’iki kigo uri mu nguzanyo zatanzwe ndetse n’amafaranga abitswa n’abakiliya, ku buryo iki kigo gikomeje gutera imbere haba muri serivisi gitanga ndetse no mu mutungo wacyo.
Inguzanyo zatanzwe n’iki kigo nazo zakomeje kwiyongera, aho zazamutse 26.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka ushize, zigera kuri miliyari 603.3 Frw. Amafaranga yabikijwe ugereranyije n’umwaka ushize nayo yiyongereye kuri 19.6% agera kuri miliyari 562.4 Frw.
Mu rwunguko BK Group Plc yabonye, BK General Insurance yinjije miliyoni 690Frw mu gihembwe cya mbere cya 2019 mu gihe mu mwaka ushize yari miliyoni 79Frw, bingana n’izamuka rya 701%. BK TecHouse yo yinjije miliyoni 247 Frw kugeza ku wa 31 Werurwe avuye kuri miliyoni 136 Frw bingana n’izamuka rya 81%.
Umuyobozi wa BK General Insurance, Alex Bahizi, yavuze ko icyabafashije kongera urwunguko ari uko “abakiliya bakomeje kutwizera ndetse n’abakiliya banini baje gukorana n’ikigo cyacu.”
Banki ya Kigali ivuga ko ikomeje kwegereza abakiliya bayo serivisi nziza, aho muri uyu mwaka yatangije serivisi yise IKOFI igamije gufasha abantu kohererezanya amafaranga ku buntu no korohereza abahinzi kugura inyongeramusaruro n’ibindi bakenera mu buhinzi bwabo.
Ni uburyo kandi buzabafasha kugaragaza neza uko bakoresha amafaranga yabo, bityo Banki ya Kigali ikaba yayashingiraho mu kubaha inguzanyo kandi ku giciro gito.
Src : IGIHE
Sakega
Ni ngombwa kunguka, kuko ifite abakiriya benshi , ariko ubwo n’izindi zirunguka ni uko bidatangazwa.