• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»BK Group Plc yabonye inyungu ya miliyari 7.5 Frw, ingana n’izamuka rya 23.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka ushize.

BK Group Plc yabonye inyungu ya miliyari 7.5 Frw, ingana n’izamuka rya 23.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka ushize.

Editorial 30 May 2019 UBUKUNGU

Kuri uyu wa Kane nibwo BK Group yatangaje uko yitwaye ku isoko ry’imari muri uyu mwaka, kugeza ku wa 31 Werurwe. BK Group Plc yatangaje ko mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2019, nyuma yo kwishyura umusoro yabonye inyungu ya miliyari 7.5 Frw, ingana n’izamuka rya 23.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka ushize.

Iki kigo kibumbye ibirimo Banki ya Kigali, BK TecHouse, BK General Insurance na BK Capital, cyatangaje ko umutungo mbumbe wacyo nawo wiyongereyeho 20.2% ugereranyije n’umwaka ushize, ugera kuri miliyari 907.8 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr Diane Karusisi yavuze ko ahanini iyi nyungu “Yazamuwe n’inguzanyo twatanze mu bakiliya yiyongereye cyane, ikindi ni uko BK General Insurance yakoze neza cyane, ku buryo abanyamigabane mu mwaka ushize twabasabaga kongera imari shingiro kugira ngo twagure ishoramari ryacu, baraza kubona ko ibyo twababwiraga ari byo.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri BK Group, Nathalie Mpaka, yavuze ko umutungo w’iki kigo uri mu nguzanyo zatanzwe ndetse n’amafaranga abitswa n’abakiliya, ku buryo iki kigo gikomeje gutera imbere haba muri serivisi gitanga ndetse no mu mutungo wacyo.

Inguzanyo zatanzwe n’iki kigo nazo zakomeje kwiyongera, aho zazamutse 26.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka ushize, zigera kuri miliyari 603.3 Frw. Amafaranga yabikijwe ugereranyije n’umwaka ushize nayo yiyongereye kuri 19.6% agera kuri miliyari 562.4 Frw.

Mu rwunguko BK Group Plc yabonye, BK General Insurance yinjije miliyoni 690Frw mu gihembwe cya mbere cya 2019 mu gihe mu mwaka ushize yari miliyoni 79Frw, bingana n’izamuka rya 701%. BK TecHouse yo yinjije miliyoni 247 Frw kugeza ku wa 31 Werurwe avuye kuri miliyoni 136 Frw bingana n’izamuka rya 81%.

Umuyobozi wa BK General Insurance, Alex Bahizi, yavuze ko icyabafashije kongera urwunguko ari uko “abakiliya bakomeje kutwizera ndetse n’abakiliya banini baje gukorana n’ikigo cyacu.”

Banki ya Kigali ivuga ko ikomeje kwegereza abakiliya bayo serivisi nziza, aho muri uyu mwaka yatangije serivisi yise IKOFI igamije gufasha abantu kohererezanya amafaranga ku buntu no korohereza abahinzi kugura inyongeramusaruro n’ibindi bakenera mu buhinzi bwabo.

Ni uburyo kandi buzabafasha kugaragaza neza uko bakoresha amafaranga yabo, bityo Banki ya Kigali ikaba yayashingiraho mu kubaha inguzanyo kandi ku giciro gito.

Src : IGIHE

2019-05-30
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Editorial 23 Oct 2018
Ufitiye umwenda leta agiye gukomanyirizwa [ gushyirwa mu kato ]

Ufitiye umwenda leta agiye gukomanyirizwa [ gushyirwa mu kato ]

Editorial 27 Apr 2018
Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Editorial 13 Dec 2018
Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Editorial 12 Jul 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Sakega
    May 30, 20197:44 pm -

    Ni ngombwa kunguka, kuko ifite abakiriya benshi , ariko ubwo n’izindi zirunguka ni uko bidatangazwa.

    Subiza

Leave a Reply to Sakega Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe
Amakuru

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

Editorial 20 Feb 2025
APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC
Amakuru

APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC

Editorial 21 May 2023
Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame
UBUKUNGU

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Editorial 08 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru