• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze

Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze

Ubwanditsi 03 Jun 2019 UBUKUNGU

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase arizeza ko imigenderanire no guhahirana kw’abaturage hagati y’u Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi irimo kunozwa.

Abayobozi b’inzego z’ibanze z’ibi bihugu bahuriye mu nama ibera i Kigali, bakaba biga  ku buryo hakoroherezwa abaturage baturiye imipaka kugenderana bagiye gucuruza no kwiga [ hari abanyeshuri biga mu bihugu by’ibituranyi].

Minisitiri Prof Shyaka witabiriye iyi nama ihuje ibihugu bitatu [ Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi]  bigize Umuryango w’Ubukungu w’ibiyaga bigari [CPGL], avuga ko igihe kigeze kugira ngo abaturage bagenderane nta nkomyi.

Avuga ko iyi nama  yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze  igamije guharanira amahoro arambye yubakiye ku mijyi n’ubuyobozi bwayo, ndetse no ku baturage.

Ati”Abaturage bacu b’ibihugu byose bakeneye amahoro, umutekano, imibereho myiza ndetse no kwishyira ukizana ku buryo ushaka kwambuka umupaka azawambuka akajya gucuruza no kurangura”.

Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ari ngombwa ko imiterere y’ubuyobozi n’imikoranire yabwo biha abaturage b’ibihugu bigize CPGL kugenderana.

Ku kibazo cyo kongera kubona ibicuruzwa biva i Burundi ari byinshi biza mu Rwanda cyane cyane inzoga za Amstel, amamesa n’indagara [ z’indundi], Prof Shyaka agira ati “Mwese mwese mugire ’Bon appetit”.

Icyakora hari imbogamizi igaragazwa na bamwe mu Barundikazi bitabiriye iyi nama, aho bavuga ko Leta yabo itabemerera kuzana ibicuruzwa mu Rwanda.

Nta muyobozi w’i Burundi, itangazamakuru ryabonye ngo asobanure icyo kibazo cy’abacuruzi bambukiranya imipaka, ariko uwungirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CPGL, Epimaque Nsanzurwanda avuga ko bakomeje ubuvugizi. Gusa twakongeraho ko Politiki mbi ya Perezida uriho mu Burundi, ari cyo kibazo kibangamiye urujya n’uruza kumipaka ihuza UBurundi n’ibihugu bituranyi kandi ko UBurundi, aribwo buhahombera kuko bwakira byinshi kurusha ibyo rwohereza mu bihugu bituranyi.

Ihuriro ry’abayobozi b’inzego z’ibanze mu biyaga bigari, ni rimwe mu bigize Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abayobozi b’imijyi mu bihugu bivuga igifaransa [AIMF], ikaba iteraniye i Kigali kuva tariki 01-04/6/2019.

Umuyobozi w’Umujyi Mukuru w’u Rwanda  [ Kigali] , Mme Rwakazina Marie Chantal avuga ko iri huriro rizasoza inama yaryo rifashe imyanzuro yo kubanisha neza abayobozi n’abaturage baturiye imipaka ya Rusizi na Rubavu, kugira ngo boroshye ubucuruzi.

Iri huriro ryitezweho kwitabirwa n’abayobozi b’imijyi itandukanye harimo n’uyobora umujyi wa Paris mu Bufaransa, Mme Anne Hidalgo.

Src : KT

2019-06-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Ubwanditsi 24 Feb 2020
Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya

Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya

Ubwanditsi 14 May 2018
Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Ubwanditsi 15 Apr 2020
U Rwanda rwatangije gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi izatwara miliyari 2700 Frw

U Rwanda rwatangije gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi izatwara miliyari 2700 Frw

Ubwanditsi 29 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga
Amakuru

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Ubwanditsi 15 May 2024
U Burundi bwikomye Leta y’u Rwanda kubera urupfu rwa Perezida Ntaryamira Cyprien
INKURU NYAMUKURU

U Burundi bwikomye Leta y’u Rwanda kubera urupfu rwa Perezida Ntaryamira Cyprien

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi
Amakuru

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Ubwanditsi 25 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru