• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania mu mikino ya Zone 5 iri kubera mu Rwanda

U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania mu mikino ya Zone 5 iri kubera mu Rwanda

Editorial 11 Jun 2019 HIRYA NO HINO, IMIKINO

Kuri uyu wa mbere mu Rwanda haraye hatangiye irushanwa rihuza amakipe y’abatarengeje imyaka 16, ihuza ibihugu by’akarere ka gatanu mu mukino wa Basketball

Kuri uyu wa mbere ni bwo kuri Petit Stade Amahoro hatangiye imikino y’ibihugu bigize akarere ka Gatanu, ibihugu bitatu gusa bikaba ari byo byitabiriye, aho mu bagabo harimo u Rwanda na Uganda, naho mu bakobwa hakabamo u Rwanda, Tanzania na Uganda.

Tanzania n
Tanzania n’u Rwanda mu mukino wa mbere w’aya marushanwa

Mu mukino wa mbere wabaye, u Rwanda rwahuye na Tanzania irutsinda amanota 74 kuri 63, aho agace ka mbere Tanzania yagatsinze ku manota 22-13, aka kabiri karangira Tanzania ifite 35 kuri 30, aka gatatu karangira Tanzania iyoboye ku manota 53 kuri 42, naho umukino urangira Tanzania itsinze 74 kuri 63.

Muri iyi mikino ikipe izaba iya mbere izabona itike yo kwitabira igikombe cya Afurika kizabira muri Cap Vert ku bahungu, naho ku bakobwa kikazabera mu Rwanda kuva tariki 26/07 kugera tariki 04/08/2019, aho u Rwanda mu bakobwa rwo rufite itike yo kwitabira aya marushanwa ruzaba rwakiriye.

Gahunda y’imikino isigaye

Ku wa kabiri, Tariki 11/06/2019

18h00 – Tanzania vs Uganda (Abakobwa)

Ku wa Gatatu tariki 12/06/2019

17h00 – Uganda vs Rwanda (Abakobwa) 
19h00 – Rwanda vs Uganda (Abahungu)

Ku wa Kane Tariki 13/06/2019

18h00 – Tanzania vs Rwanda (Abakobwa)

Ku wa Gatanu tariki 14/06/2019

18h00 – Uganda vs Tanzania (Abakobwa)

Ku wa Gatandatu Tariki 15/06/2019

17h00 – Rwanda vs Uganda (Abakobwa) 
19h00 – Uganda vs Rwanda (Abahungu)

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Mu gihe iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atatu mu bangavu, kuri uyu wa Kabiri harakina Uganda na Tanzania mu gihe ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ejo ku wa Gatatu ihura na Uganda mu mukino uzatangira saa 17:00.

Uganda na Tanzani zizavamo ikipe imwe izabona itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda guhera tariki 26 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2019, aho amanota u Rwanda ruzagira muri iyi mikino y’akarere ka gatanu atazabarwa.

Mu ngimbi, u Rwanda ruzakina na Uganda kuri uyu wa Gatatu ndetse bakine undi mukino ku wa Gatandatu bahataniye itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya FIBA Africa U-16 izabera muri Cap Vert.

2019-06-11
Editorial

IZINDI NKURU

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Editorial 16 Jul 2019
Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal

Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal

Editorial 20 Apr 2018
Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Editorial 15 Dec 2021
RDC: FARDC na Monusco byaburijemo igitero cya ADF muri Beni

RDC: FARDC na Monusco byaburijemo igitero cya ADF muri Beni

Editorial 02 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe
IKORANABUHANGA

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Editorial 20 Aug 2018
TUMENYE BAMWE MU BARWANYA LETA Y’U RWANDA ( Igice cya 7 )
ITOHOZA

TUMENYE BAMWE MU BARWANYA LETA Y’U RWANDA ( Igice cya 7 )

Editorial 22 Mar 2016
Amateka y’Abaperezida 10 bamaze ku butegetsi igihe kirekire kurusha abandi muri Afurika ( Yavuguruwe )
POLITIKI

Amateka y’Abaperezida 10 bamaze ku butegetsi igihe kirekire kurusha abandi muri Afurika ( Yavuguruwe )

Editorial 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru