• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza

U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza

Editorial 24 Jun 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), amasezerano ya miliyoni 60 z’amadorali ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 54 Frw, azakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu guhangana n’ikibazo cy’amapfa gikunze kwibasira Akarere ka Kayonza.

Umuhango wo gusinya aya masezerano kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019, wabereye i Roma mu Butaliyani aho Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yahuriye n’Umuyobozi Mukuru wa IFAD ku Isi, Gilbert Houngbo.

Aya mafaranga azakoreshwa binyuze mu mushinga mugari uzakorwa mu byiciro bibiri birimo ikizatwara miliyoni 13 z’amadorali ya Amerika, mu gihe icyiciro cya kabiri kiri gukorerwa inyigo kugira ngo yemezwe n’Inama y’Ubutegetsi ya IFAD.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko uyu mushinga uzibanda ku kuhira imyaka witezweho gukemura ibibazo biterwa n’izuba ryinshi ryangiza imyaka mu bice byegeranye n’Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.

Yagize ati “Ni ahantu hamaze iminsi haba ibibazo by’amapfa, twakoranye n’Akarere dutegura umushinga ujyanye no kuhira imyaka muri Kayonza, tukazakora n’ibijyanye no kubona amazi y’amatungo no guteza imbere ubuhinzi mu gice cya Ndego.”

Kuva mu 1981, IFAD ifasha Leta y’u Rwanda binyuze mu mishinga igamije guteza imbere ubuhinzi mu bice by’icyaro irimo kuhira no kongera ubwinshi n’ubwiza bw’umukamo.

Iyi mishinga yose IFAD imaze gutera inkunga ibarirwa muri 14 ifite agaciro ka miliyoni 334.9 z’amadorali ya Amerika. Ubuyobozi bw’iki kigega buvuga ko igihugu aricyo gihitamo aho aya mafaranga ashyirwa n’uburyo akoreshwamo.

Src : IGIHE

2019-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Editorial 19 Nov 2025
Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Editorial 09 Dec 2018
Madamu Jeannette Kagame yeretse abayobozi ba Bloomberg Philanthropies ibikorwa bya Imbuto Foundation

Madamu Jeannette Kagame yeretse abayobozi ba Bloomberg Philanthropies ibikorwa bya Imbuto Foundation

Editorial 14 Nov 2017
Haracyari impungenge ku ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Haracyari impungenge ku ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Editorial 22 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha – Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha – Polisi y’u Rwanda

Editorial 01 Aug 2016
Sobanukirwa impamvu interahamwe n’abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere)
Amakuru

Sobanukirwa impamvu interahamwe n’abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere)

Editorial 24 May 2021
Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose
ITOHOZA

Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Editorial 28 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru