Sinashoboye kwihanganira guseka, ubwo narimo gusoma inyandiko ya Rudasingwa, yanditse ku wa 30 Kamena 2019 muri “ THE RWANDAN”, iyo nyandiko ikaba yarifite umutwe ugira uti” General Kayumba Nyamwasa must account for the loss of Rwandan lives in DRC”
Ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura ngo Jenerali Kayumba Nyamwasa agomba kubazwa urupfu rw’Abanyarwanda baguye muri Kongo Kinshasa.
Ibi si ibanga, ko Rudasingwa atari yubahiriza indahiro yagiriye imbere y’ibiro by’ikirenga, yanakoze mo igihe kirekire. None se ni kuki yatekereza ko ubu hari uwakwemera ibyo avuga, uretse iteshamutwe gusa.
Mur’iyi nyandiko, Rudasingwa yemera ibintu byinshi, kandi ibyinshi muri byo yarabiryojwe, akatirwa adahari mugihe gisaga imyaka makumyabiri. Urugero, yemera ko hari abarwanyi basaga 400 bari muri DRC, bayobowe na RNC. Kandi akavuga ko abo barwanyi bayobowe na Jenerali Kayumba Nyamwasa, ubu utuye akanarindirwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo.”
Urashaka kumenya icyo Rudasoingwa atekereza ku ngabo za Nyamwasa? Abita inyeshyamba z’imihirimbiri zahawe akato, zibunuje kandi zazahajwe n’ubutindi”
Nkuko Rusasingwa abigaragaza, ngo ntacyigeze gihinduka ku myitwarire ya Nyamwasa. Akaba amurega ibikorwa bya Jenoside y’Abahutu haba mu Rwanda ndetse no muri DRC.
Umunsi Nyamwasa azatabwa muri ‘yombi, kuko bizaba, akagera mu rukiko, Nyagasani uzamugirire imbabazi, Rudasingwa azaba nk’igisasu gituritse ku bushinjacyaha. Ariko nawe arashakishwa n’ubutabera.
Akomeza avuga kuri Nyamwasa , ari mu buhungiro kuva mu mwaka wa 2010, kandi akaba atarigera yemera ibyaha yakoreye ingabo zari iza RPA.
Icyifuzo cye ntagereranywa cyo gusimbura Perezida Kagame, cyakomeje kumuhuma amaso (Nyamwasa), kugeza naho yifashishije ibitambo by’Abantu” nkuko byanditswe na Rudasingwa w’ISHAKWE- RNC, kandi akaba numwe mu bayishinze, abwira abasomyi be ko RNC ubu igeze aharindimuka, kuko ubuyobozi bwayo ari ntakigenda amacakubiri, imyiryane, icyitwa disipuline cyo rwose nticyirangwa muri RNC.
Ihamagazwa n’inkiko bikaba bigikomeza, kuva muri 2016,Nyamwasa yari ayoboye RNC mu bikorwa bya gisirikare ariko mu buryo bw’ubwiyahuzi, bityo bigatuma haba imfu z’Abanyarwanda nkuko aka kajagari kariho ubu kabigaragaza.
Mbere na mbere, we Nyamwasa yohereje abasaga 400, bari biganjemo cyane cyane abasore b’Abanyarwanda mu mashyamba ya DRC, nta we ushinzwe kubayobora, mu buryo ubwo aribwo bwose, yaba mu rwego rwa politike, urwego rwa gisirikare,ndetse n’uburyo bwo kubatunga. Ibi byose abisangiye na Condo, Nayigiziki, Minani, Hakizimana Micombero, Turayishimye, n’abandi benshi bagize RNC. “N’inshuti zabo nka Rudasingwa.Ugenda ushakisha abanzi.
Hari ikintu kinuka hagati ya Nyamwasa na Rudasingwa . “ Kuba ari Jenerali ukorera mu biro hirya iyo bigwa muri Afurika y’Epfo, ariko kubera ubugiraneza bwa Afurika Y’Epfo, abifashijwemo na muramu we w’umusivile Frank Ntwali, aya akaba ari amagambo ya Rudasingwa.
Ubushinjacyaha ntibuzigera bukenera irindi perereza, kuko Rudasingwa yararikoze harakabaho Rudasingwa.
Rudasingwa asoza avuga ko bacitsemo ibice, ntabuyobozi haba mu rwego rwa politike, urwego rwa gisirikare, nta bikoresho, bityo ibyubuyobozi bw’izo nyeshyamba zo muri Minembwe bikaba bisigaye ari umugani.
“Birababaje kuba Kagame akeka ko hari inyeshyamba zihangayikishije uRwanda. Aya kaba ariyo amagambo yavuzwe na Rudasingwa.
Nkaho ibyo bidahagije, Rudasingwa akomeza avuga ko Jenerali Kayumba Nyamwasa na RNC bakwiye kurekeraho kubeshya, bakerura bakavuga ko ari abanyacyuka kandi ko n’ibyigisirikare batabishoboye.
Nubwo byaba ari imyaka miliyoni sinakwemeranya na Rudasingwa.
Igihe cyizagera Kayumba aryozwe ibyaha yakoze kandi agikomeje gukora kubera imbaga y’Abanyarwanda yaroshye.