• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kampala : Undi munyarwanda uri mu mitwe y’iterabwoba yabonanye na Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba nyuma bamufasha gutoroka (Interpol)

Kampala : Undi munyarwanda uri mu mitwe y’iterabwoba yabonanye na Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba nyuma bamufasha gutoroka (Interpol)

Ubwanditsi 02 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’amakuru agaragaza ko  Mukankusi Charlotte, intumwa nkuru ya RNC, na Eugene Gasana bagiranye inama na Museveni mu  rugo iwe, kandi ko banahawe impapuro z’inzira z’igihugu cya Uganda kugirango bakomeze kuzajya bajya gushakira RNC amaboko n ‘inkunga.

Uganda kuri uyu wa Gatatu, hatahuwe uko uwahamijwe Jenoside yafatiwe muri Uganda ubuyobozi bukamurekura bukamwohereza mu Bubiligi.

Amakuru yizewe ava munzego z’ubutasi za Museveni avuga ko abayobozi ba Uganda babanje kugirana  ibiganiro n’umunyarwanda Anastase Munyandekwe ubwo yari  I kampala yabanje gufashwa guhura na Perezida Museveni nyuma yo kwakirwa muri State House n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano [ Senior presidential  advise on Security].

Kugeza ubu impamvu zajyanye Munyandekwe muri Uganda guhura na Perezida Museveni ntabwo ziragaragara ariko na mbere yagiye agirira ingendo nyinshi muri iki gihugu n’ubwo ari ku rutonde rw’abashakishwa.

Amakuru ajyanye n’ingendo ze agaragaza ko yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe, mu rugendo rwe ruheruka kuwa 9 Mutarama 2019 saa 10:31 z’ijoro akoresheje pasiporo y’u Bubiligi No. EN736469. Yari aherutse gusura Kampala kuwa 12 Nzeri 2018, ahava kuwa 28 Ukwakira 2018.

Munyandekwe akigera Kampala yabanje kujya kwimenyekanisha muri Perezidansi ya Uganda  nk’umwe mu bakorana bya hafi n’abayobozi bakuru ba FDLR mu Bubiligi, akaba yari ufite ubutumwa bwihutirwa bugenewe Perezida Museveni ubwe.  Aya makuru y’ibanga twahawe n’umuntu wizewe ukora mu biro bya Perezida Museveni, avuga ko abashinzwe umutekano wa Perezida babanje kubwira umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, ko hari umunyarwanda ukomeye  uri ku muryango, ahagenewe kwakira abashyitsi ko kandi avuga ko afite ubutumwa bwihutirwa bwa Perezida Museveni, nyuma Muhoozi Kainerugaba yaje guhura akanya  gato na Anastase Munyandekwe mu biro Entebbe state House nyuma  basohotse bajyana mu modoka imwe  bajya guhura na Museveni iwe murugo.

Amakuru yizewe avuga ko  nyuma yo guhura n’aba bayobozi bakuru mu byumweru bishize, Munyandekwe yatawe muri yombi i Kampala na Interpol, kubera uruhare rwe muri Jenoside mu Rwanda, abayobozi ba Uganda barimo Muhoozi Kainerugaba bamurwanaho ararekurwa.

Icyo gihe uwatanze amakuru yavuze ko “Munyandekwe azava i Kampala nk’uko yarwanyweho na mbere”.

Avuga ko hanyuma abayobozi ba Uganda bafashije ukekwaho jenoside kuva mu gihugu gituranyi asubira mu Bubiligi kuwa Gatatu w’iki Cyumweru.

Amakuru y’ingendo zose Munyandekwe amaze gukorera muri Uganda

The New Times yahamije  ko mu bucukumbuzi yakoze yasanze abayobozi ba Uganda barabanje kugira uruhare mu irekurwa rya Anastase Munyandekwe ubwo yari yafatiwe na Polisi Mpuzamahanga (Interpol), i Kampala.

Interpol yamufashe igendeye ku mpapuro zo kumuta muri yombi yahawe, gusa abayobozi ba Uganda baritambitse nyuma bamufasha gusubira mu Bubiligi.

Amakuru yizewe ni uko yuririye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe mu ijoro ryakeye kuri uyu wa kane. Munyandekwe yahamijwe na Gacaca uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze hafi imyaka 12 ku rutonde rw’abo Interpol igomba gufata.

Munyandekwe yavutse mu 1950 mu Kagari ka Mburi, Umurenge wa Rwamweru mu yahoze ari Komini Kinyamakara muri Perefegitura ya Gikongoro. Yari umwe mu bahezanguni bakomeye b’ishyaka MDR-Power.

Yari umuyobozi wa MDR-Power mu yahoze ari Gikongoro ariko mu gihe cya Jenoside yabaga mu Kagari ka Rugunga, Umurenge wa Biryogo muri Kigali.

Ubuhamya bw’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba batawe muri yombi barimo uwari umuvugizi wa FDLR, Ignace Nkaka, alias LaForge Fils Bazeye n’uwari ukuriye ubutasi, Lt Col Jean Pierre Nsekanabo, bugaragaza ko Uganda ifasha ibiganiro hagati ya RNC, FDLR n’indi mitwe irwanya u Rwanda, igamije kwishyira hamwe ngo iruhungabanye.

2019-08-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Ubwanditsi 12 Mar 2018
“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

Ubwanditsi 02 Aug 2021
IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

RUSHYASHYA 17 Nov 2025
Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda

Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 10 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Chimpreports yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zambuka muri Uganda gushaka ibiryo
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Chimpreports yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zambuka muri Uganda gushaka ibiryo

Ubwanditsi 19 Apr 2019
Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa

Ubwanditsi 06 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru