Nyuma y’amakuru agaragaza ko Mukankusi Charlotte, intumwa nkuru ya RNC, na Eugene Gasana bagiranye inama na Museveni mu rugo iwe, kandi ko banahawe impapuro z’inzira z’igihugu cya Uganda kugirango bakomeze kuzajya bajya gushakira RNC amaboko n ‘inkunga.
Uganda kuri uyu wa Gatatu, hatahuwe uko uwahamijwe Jenoside yafatiwe muri Uganda ubuyobozi bukamurekura bukamwohereza mu Bubiligi.
Amakuru yizewe ava munzego z’ubutasi za Museveni avuga ko abayobozi ba Uganda babanje kugirana ibiganiro n’umunyarwanda Anastase Munyandekwe ubwo yari I kampala yabanje gufashwa guhura na Perezida Museveni nyuma yo kwakirwa muri State House n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano [ Senior presidential advise on Security].
Kugeza ubu impamvu zajyanye Munyandekwe muri Uganda guhura na Perezida Museveni ntabwo ziragaragara ariko na mbere yagiye agirira ingendo nyinshi muri iki gihugu n’ubwo ari ku rutonde rw’abashakishwa.
Amakuru ajyanye n’ingendo ze agaragaza ko yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe, mu rugendo rwe ruheruka kuwa 9 Mutarama 2019 saa 10:31 z’ijoro akoresheje pasiporo y’u Bubiligi No. EN736469. Yari aherutse gusura Kampala kuwa 12 Nzeri 2018, ahava kuwa 28 Ukwakira 2018.
Munyandekwe akigera Kampala yabanje kujya kwimenyekanisha muri Perezidansi ya Uganda nk’umwe mu bakorana bya hafi n’abayobozi bakuru ba FDLR mu Bubiligi, akaba yari ufite ubutumwa bwihutirwa bugenewe Perezida Museveni ubwe. Aya makuru y’ibanga twahawe n’umuntu wizewe ukora mu biro bya Perezida Museveni, avuga ko abashinzwe umutekano wa Perezida babanje kubwira umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, ko hari umunyarwanda ukomeye uri ku muryango, ahagenewe kwakira abashyitsi ko kandi avuga ko afite ubutumwa bwihutirwa bwa Perezida Museveni, nyuma Muhoozi Kainerugaba yaje guhura akanya gato na Anastase Munyandekwe mu biro Entebbe state House nyuma basohotse bajyana mu modoka imwe bajya guhura na Museveni iwe murugo.
Amakuru yizewe avuga ko nyuma yo guhura n’aba bayobozi bakuru mu byumweru bishize, Munyandekwe yatawe muri yombi i Kampala na Interpol, kubera uruhare rwe muri Jenoside mu Rwanda, abayobozi ba Uganda barimo Muhoozi Kainerugaba bamurwanaho ararekurwa.
Icyo gihe uwatanze amakuru yavuze ko “Munyandekwe azava i Kampala nk’uko yarwanyweho na mbere”.
Avuga ko hanyuma abayobozi ba Uganda bafashije ukekwaho jenoside kuva mu gihugu gituranyi asubira mu Bubiligi kuwa Gatatu w’iki Cyumweru.
The New Times yahamije ko mu bucukumbuzi yakoze yasanze abayobozi ba Uganda barabanje kugira uruhare mu irekurwa rya Anastase Munyandekwe ubwo yari yafatiwe na Polisi Mpuzamahanga (Interpol), i Kampala.
Interpol yamufashe igendeye ku mpapuro zo kumuta muri yombi yahawe, gusa abayobozi ba Uganda baritambitse nyuma bamufasha gusubira mu Bubiligi.
Amakuru yizewe ni uko yuririye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe mu ijoro ryakeye kuri uyu wa kane. Munyandekwe yahamijwe na Gacaca uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze hafi imyaka 12 ku rutonde rw’abo Interpol igomba gufata.
Munyandekwe yavutse mu 1950 mu Kagari ka Mburi, Umurenge wa Rwamweru mu yahoze ari Komini Kinyamakara muri Perefegitura ya Gikongoro. Yari umwe mu bahezanguni bakomeye b’ishyaka MDR-Power.
Yari umuyobozi wa MDR-Power mu yahoze ari Gikongoro ariko mu gihe cya Jenoside yabaga mu Kagari ka Rugunga, Umurenge wa Biryogo muri Kigali.
Ubuhamya bw’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba batawe muri yombi barimo uwari umuvugizi wa FDLR, Ignace Nkaka, alias LaForge Fils Bazeye n’uwari ukuriye ubutasi, Lt Col Jean Pierre Nsekanabo, bugaragaza ko Uganda ifasha ibiganiro hagati ya RNC, FDLR n’indi mitwe irwanya u Rwanda, igamije kwishyira hamwe ngo iruhungabanye.