Ubwicanyi bukomeje gukaza umurego mu gihugu cya Uganda. Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, umudamu witwa Nagirinya n’umushoferi we Ronald Kitayimbwa barashimuswe nyuma baricwa. Tariki ya 6 Nzeli 2019, abantu babiri aribo Merina Tumukunde na Joshua Ntireho Ruhegyera biciwe ku muhanda munini uva Entebbe werekeza mu mugi wa Kampala
Abantu benshi bagarutse kuri ubu bwicanyi bumaze igihe muri Uganda bemeza ko butashoboka inzego z’umutekano zitabirimo urebye abantu bicwa uko baba bakomeye ndetse n’uburyo bikorwamo, bigaragara ko bikorwa nababa barabikoreye imyitozo.
Mbere yuko yicwa , Tumukunde n’umugabo we bari bitabiriye umuhango wo gushyingura uwahoze ari umukuru w’urukiko rw’ikirenga, Alfred Karokora yavuzeko yabwiwe ko ariwe uzicwa atungurwa no kubona umugore we ariwe bishe.
Umushakashatsi muri Kaminuza ya Makarere Yusuf Serunkuma Kajura, yabwiye Television yo muri Uganda NTV ati “Urebye uburyo ubwicanyi bukorwa, bigaragara ko inzego z’umutekano zananiwe inshingano cyangwa se akaba aribo babiri inyuma. Afande Kirumira mbere yuko yicwa yarabivugaga ati mu minsi mike nzicwa, Major Kigundu nawe ni uko, urebye amasasu yarashwe Afande Kawesi n’uburyo byakozwemo, ubona atari ibyakorwa n’abantu basanzwe, ni abantu bari hafi n’ubutegetsi kandi tubana nabo. Bazi neza uko umutekano wa Perezida Museveni uteye, bashobora kumviriza telephone, uhamagara Perezida utabaza nyuma ukazamahagarwa ntuzongere guhamagara Perezida ukundi, uwabikora ntabwo ari kure ya Perezida ari iruhande rwe. Abashimuta bakanica abantu ni abari mu imbere y’ubutegetsi”
Kubijyanye n’ubwicanyi bubera muri Uganda, Perezida Museveni yabwiye inteko ishinga amategeko tariki ya 18 Ukwakira 2018 ko igisubizo cyabonetse kuko bagiye gushyira cameras ahantu hose ku buryo ntawe uzaba acyitegembya ngo akore icyaha yigendere. Ibi byatwaye akayabo k’amafaranga kangana na miliyari 380 z’amashiringi ariko ntibyabuza ubwicanyi gukomeza. Hashize umunsi umwe Museveni asabye ko abashinzwe izo Cameras bakwirukanwa.
Ikibazo si abashinzwe Cameras kuko niba abaregwa ubwicanyi ari abantu bamuri iruhande ntakabuza nta kizabihagarika. Igihe cyari kigeze ngo ubwicanyi muri Uganda buhagarare, ndetse na Uganda ihagarike gushyigikira imitwe y’iterabwoba iba ishaka gukora ibikorwa by’iterabwoma mu Rwanda cyane cyane RNC na FDLR.