Perezida Paul Kagame unayoboye Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo gikurikirana Ishyirwa mu bikorwa ry’Intego zigamije Iterambere rirambye (SDGs) muri Afurika, yitabiriye ifungurwa ry’agashami k’iki kigo muri Zambia, kazaba gakurikirana ibikorwa muri Afurika y’Amajyepfo.
Iki kigo mpuzamahanga kidaharanira inyungu kigiye gufungurwa na Perezida Kagame afatanyije na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu. Kiratangizwa ku bufatanye n’Ikigo gikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya SDGs muri Afurika, gifite icyicaro i Kigali.
Kizajya gitanga ubufasha mu bya tekiniki, inama n’ubunararibonye kuri za guverinoma, inzego z’abikorera, amashuri makuru na za kaminuza, hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ziteganywa muri SDGs. Cyitezweho gufasha ibihugu by’ako karere gushakira ibisubizo imbogamizi zituma bitabasha kugera kuri SDGs.
Biteganyijwe ko muri icyo gikorwa cyitabirwa n’abayobozi bakuru muri guverinoma bagera kuri 200, imiryango mpuzamahanga n’inzego nterankunga, barebera hamwe ingingo zitandukanye zihuriza ku ishyirwa mu bikorwa rya SDGs ku Mugabane wa Afurika, hibanzwe kuri Afurika y’Amajyepfo.
Muri Nzeri 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje intego 17 z’iterambere rirambye (SDGS) , nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs. Zibumbiye mu mirongo migari y’iterambere mu bukungu hagamijwe kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y’imigabane no gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma, ibi bikaba byarahujwe n’icyerekezo 2063 kigamije kwigira kwa Afurika.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Intego z’iterambere rirambye muri Afurika, Dr Belay Begashaw, aherutse kuvuga ko muri Afurika hakiri icyuho mu gushora imari muri izi ntego z’iterambere rirambye nyamara ari wo mugabane ukiri inyuma, aho usanga abarenga 40% ari bo bafite amashanyarazi, abagera kuri 42% bafite ikibazo cy’imirire mibi ndetse bari mu bukene.
Afurika buri mwaka iba ifite icyuho kiri hagati ya miliyari 500$ na miliyari 1200 $, yakabaye arenga ku ngengo y’imari kugira ngo izi ntego zigerweho.
Perezida Kagame ageze muri Zambia nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri yari muri Mozambique, ahasinyiwe amasezerano akomeye hagati ya Guverinoma n’ishyaka RENAMO ritavuga rumwe na yo, hagamijwe guhagarika intambara imaze imyaka myinshi.