• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’Ishami rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya SDGs muri Afurika y’Amajyepfo

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’Ishami rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya SDGs muri Afurika y’Amajyepfo

Editorial 07 Aug 2019 POLITIKI

Perezida Paul Kagame unayoboye Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo gikurikirana Ishyirwa mu bikorwa ry’Intego zigamije Iterambere rirambye (SDGs) muri Afurika, yitabiriye ifungurwa ry’agashami k’iki kigo muri Zambia, kazaba gakurikirana ibikorwa muri Afurika y’Amajyepfo.

Iki kigo mpuzamahanga kidaharanira inyungu kigiye gufungurwa na Perezida Kagame afatanyije na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu. Kiratangizwa ku bufatanye n’Ikigo gikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya SDGs muri Afurika, gifite icyicaro i Kigali.

Kizajya gitanga ubufasha mu bya tekiniki, inama n’ubunararibonye kuri za guverinoma, inzego z’abikorera, amashuri makuru na za kaminuza, hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ziteganywa muri SDGs. Cyitezweho gufasha ibihugu by’ako karere gushakira ibisubizo imbogamizi zituma bitabasha kugera kuri SDGs.

Biteganyijwe ko muri icyo gikorwa cyitabirwa n’abayobozi bakuru muri guverinoma bagera kuri 200, imiryango mpuzamahanga n’inzego nterankunga, barebera hamwe ingingo zitandukanye zihuriza ku ishyirwa mu bikorwa rya SDGs ku Mugabane wa Afurika, hibanzwe kuri Afurika y’Amajyepfo.

Muri Nzeri 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje intego 17 z’iterambere rirambye (SDGS) , nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs. Zibumbiye mu mirongo migari y’iterambere mu bukungu hagamijwe kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y’imigabane no gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma, ibi bikaba byarahujwe n’icyerekezo 2063 kigamije kwigira kwa Afurika.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Intego z’iterambere rirambye muri Afurika, Dr Belay Begashaw, aherutse kuvuga ko muri Afurika hakiri icyuho mu gushora imari muri izi ntego z’iterambere rirambye nyamara ari wo mugabane ukiri inyuma, aho usanga abarenga 40% ari bo bafite amashanyarazi, abagera kuri 42% bafite ikibazo cy’imirire mibi ndetse bari mu bukene.

Afurika buri mwaka iba ifite icyuho kiri hagati ya miliyari 500$ na miliyari 1200 $, yakabaye arenga ku ngengo y’imari kugira ngo izi ntego zigerweho.

Perezida Kagame ageze muri Zambia nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri yari muri Mozambique, ahasinyiwe amasezerano akomeye hagati ya Guverinoma n’ishyaka RENAMO ritavuga rumwe na yo, hagamijwe guhagarika intambara imaze imyaka myinshi.

 

Perezida Kagame yakiranywe ibyishimo muri Zambia

 

Ubwo Perezida Kagame yakirwaga ku kibuga cy’indege muri Zambia

 

 

2019-08-07
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Batangiye inzira yo gukuraho imyaka y’amavuko ntarengwa ku mukuru w’igihugu

Uganda: Batangiye inzira yo gukuraho imyaka y’amavuko ntarengwa ku mukuru w’igihugu

Editorial 10 Apr 2018
Perezida Kagame yavuze kuri Guverinoma ya Mbere yarimo abifuzaga iterambere n’abatararikozwaga nka Twagiramungu

Perezida Kagame yavuze kuri Guverinoma ya Mbere yarimo abifuzaga iterambere n’abatararikozwaga nka Twagiramungu

Editorial 18 Feb 2020
Angola: Dos Santos arashyize amanika amaboko yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 “INKURU IRAMBUYE”

Angola: Dos Santos arashyize amanika amaboko yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 “INKURU IRAMBUYE”

Editorial 03 Dec 2016
Umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz, ategerejwe mu Rwanda

Umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz, ategerejwe mu Rwanda

Editorial 06 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center

Editorial 27 Feb 2016
Ikipe z’igihugu mu mukino wa Sitting Volleyball abagabo n’abagore zageze muri Bosnia  & Herzegovina aho bagiye gukina shampiyona y’Isi
Amakuru

Ikipe z’igihugu mu mukino wa Sitting Volleyball abagabo n’abagore zageze muri Bosnia & Herzegovina aho bagiye gukina shampiyona y’Isi

Editorial 02 Nov 2022
Gutabariza umunyarwandakazi waguye mu gihugu cy’U Buholandi
ITOHOZA

Gutabariza umunyarwandakazi waguye mu gihugu cy’U Buholandi

Editorial 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru