• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»IMIKINO»Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange

Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange

Editorial 10 Aug 2019 IMIKINO

Perezida Kagame yafunguye Stade y’imikino y’amaboko n’ibitaramo, Kigali Arena, nyuma y’amezi atandatu yari imaze yubakwa, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro iki kibuga, bakitoza ku buryo bavamo ibihangange mpuzamahanga.

Umuhango wo gutaha iyi stade wabaye kuri uyu wa Gatanu, witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zose by’umwihariko Perezida Kagame ni we wayifunguye. Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance; Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi n’abandi batandukanye bari bitabiriye.

Perezida Kagame mu ijambo rifungura Kigali Arena ku mugaragaro, yashimiye abayubatse, avuga ko bagaragaje ubuhanga no gukora ibintu byiza mu gihe gito.

Yavuze ko sosiyete yo muri Turikiya, Summa, yubatse iyi nyubako ikwiye kuba urugero ku buryo abantu bakora ibintu byiza kandi mu gihe gito.

Ati “Ariko niko abantu bakwiriye gukora. Ubwo natwe tuziga gukora neza, vuba kandi ibintu binoze. Abubatse hano, batwaye igihe gito, bakoresheje Abanyarwanda, umubare ungana nka 70% by’abakoze hano, abandi 30% ni abafatanyije n’Abanyarwanda kubera ubumenyi bafite, kugira ngo bafatanye abandi babigireho bakorane. Nubwo byatwaye igihe gito, ntabwo byagabanyije ubuziranenge bw’ibyo mureba hano.”

Perezida Kagame kandi yashimiye Abanyarwanda bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi stade, kuko ingengo y’imari yayigiyeho yaturutse mu bikorwa byabo.

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors kimwe n’abandi bagize uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika.

Ati “Hari ab’ingenzi nshaka gushimira. Hari umugabo witwa Masai Ujiri, ni Perezida wa Toronto Raptors. Yazanye igitekerezo cyo kubaka uyu mukino w’amaboko wa Basketball, kuwukuza, kuwuteza imbere, muri Afurika afatanyije n’undi witwa Amadou Fall afatanyije na Komiseri wa NBA, Adam Silver, abo bagabo ndabashimira cyane, bafite Porogaramu yitwa Giants of Africa.”

Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko ijambo ‘Giants’ risobanura ‘ibihangange’ avuga ko kuba u Rwanda rushobora kubaka ibikorwaremezo nk’iyi nyubako ari uko ari igihugu cy’igihangange, bityo ko nabo bagomba kubikoresha bakazavamo ibihangange.

Ati “Kwitwara nk’ibihangange bituruka mu bikorwa, ntabwo ari uko ungana gusa cyangwa uko ukora, iyo ugaragara nk’igihangange, ugakora nk’igihangange ubacyo, ubu n’u Rwanda ni igihangange, tugomba kubishingira ku bikorwa.”

“Ntabwo iyi nyubako twayikoreye ko isa neza, ko tuzaza tuza kuyireba tukishima. Twayikoreye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Afurika, bishobore kuhitoreza no kuhatsindira.”

Yakomeje agira ati “Ba bana twabonaga bato, tubarere, tubakuze, mu bikorwa byinshi byiza, byubaka igihugu cyacu, bakure bashaka kuba ibihangange kandi babe byo.”

Mu gufungura iyi stade, habaye imikino ibiri ya shampiyona ya basketball igeze mu cyiciro cya Playoffs, aho mu bakobwa, The Hoops yakinnye na APR naho mu bagabo ni REG na Patriots.

Iyi nzu iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yatangiye kubakwa muri Mutarama uyu mwaka na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.

Ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye i Diamniadio nayo yubatswe na Summa ariko aho bitandukaniye ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Perezida Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nyubako y’imikino y’intoki

Mutokambali asobanurira Perezida Kagame uburyo agiye guhereza umupira umwe mu bakinnyi agatsinda

Perezida Kagame aganira n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore akaba n’Umutoza wa The Hoops, Mutokambali Moïse

Perezida Kagame yashimye abubatse iyi nyubako, ikuzura mu gihe gito kandi ubuziranenge bwayo ari nta makemwa

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango wo gutaha Kigali Arena

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba igihangange bisaba gukora cyane, bitagendera ku gihagararo

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gukoresha neza ibikorwaremezo ruhawe rukagaragaza impano rwifitemo

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wabimburiye iy’umunsi. Aha ni mbere gato y’uko amakipe y’abakobwa akina

Kantore Sandra wa APR BBC adunda umupira mu gihe yuburaga amaso ngo arebe mugenzi we ashobora guhereza

Kantore agerageza kugumana umupira ubwo Imanizabayo Marie Laurence wa The Hoops yashakaga kuwutwara

Imanizabayo Marie Laurence ashaka uko atambuka kuri Mugisha Uwera Benigne wa APR BBC

Rutagengwa Nadine ashaka uko anyuza umupira kuri Mugwaneza Charlotte

Abafana ba APR FC bari babukereye baje gufana

Mutokambali Moïse aha amabwiriza abakinnyi be

Mbazumutima Charles utoza APR WBBC aganiza abakobwa b’ikipe ye

Kantore Sandra mu kirere agerageza gushyira umupira mu nkangara

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen Kabarebe James bakurikiye uyu mukino

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikira uburyo abakobwa bitwaraga bakina Basketball

Umukino wa The Hoops na APR WBBC niwo wafunguye Kigali Arena
Src : IGIHE

2019-08-10
Editorial

IZINDI NKURU

Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Editorial 18 Feb 2017
Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Editorial 08 Mar 2023
Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Editorial 09 Mar 2016
Ku bwumvikane bw’impande zombi, Ndayiragije Etienne watozaga Bugesera FC yatandukanye n’iyo kipe

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Ndayiragije Etienne watozaga Bugesera FC yatandukanye n’iyo kipe

Editorial 10 Jan 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru