• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Ubwanditsi 27 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Iyo witegereje amashusho y’igikorwa cyabereye Luanda kuwa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 ndetse ukanareba inyandiko yahasinyiwe n’abakuru b’ibihugu batanu bakabyishimira bafatanye ikiganza mu kindi,  Museveni ari kure cyane ya Perezida Kagame ushatse wahita ukeka ikizava muri ayo masezerano benshi bahamya ko ari nkamwe y’Arusha.

Ushobora  kandi gukeka ko uyu munsi wari uw’amateka mu mibanire y’u Rwanda na Uganda nk’uko na benshi mu basesenguzi babigarukaho, ariko byinshi biri guca amarenga ku kuba urwishe ya nka rukiyirimo.

Mu masaha macye mbere y’isinywa ry’amasezerano ya Luanda,  Umunyarwanda witwa Nunu Johnson wari umaze iminsi ari mu ibohero rya CMI yapfuye azize iyicarubozo yakorewe.

Uyu Nunu ni umwe muri benshi bamaze kwicwa hakoreshejwe uburyo bw’iyicarubozo ndengakamere. Abandi amagana barimo  Rutagungira  Rene,  bafungiye hirya no hino mu mabohero ya CMI  muri Uganda, nta kugezwa imbere y’ubutabera cyangwa ngo bemererwe gusurwa no guhura n’abunganizi mu by’amategeko.

Iyicarubozo bakorerwa ni ndengakamere kuko hari nk’abagore b’abanyarwanda bakuyemo amada bakubiswe bambuwe ubusa, badubikwa mu mazi  bacuramye ndetse banafatishwa umuriro w’amashanyarazi mu bitsina. Abandi bakoreshwa imirimo y’uburetwa ikiboko kirisha n’ibindi bikorwa ndengakamere byinshi.

Mu gihe abasesenguzi barimo guhishura andi makuru y’ukuntu Museveni yokejwe igitutu na bagenzi be barimo    Perezida wa Angola João Lourenço  wari watumije inama, akanayihagarikira ndetse na Denis sasou Nguesso  wa Congo Brazzaville wabijemo ku munota wa nyuma kuko Museveni, yari yananiranye, atifuzaga gusinyira ibirego ashinjwa n’u Rwanda, ariko ku munota wanyuma akaza kwemera kubisinya bya nyirarureshwa kubera kotswa igitutu n’abakuru bibihugu bagenzi be.

Ari naho abasesenguzi bahera bavuga ko Museveni atazashyira mubikorwa ibyayo masezerano kuko ibiyakubiyemo atabyemera.

Mugihe bigitegerejwe ko ariya masezerano ashyirwa mu bikorwa, ibimenyetso by’ibanze byahise byigaragaza biteye inkene.

Amasaha macye nyuma y’isinywa ry’amasazerano, Uganda yatangije igisa n’intambara ku bitangazamakuru byo mu Rwanda bikorera kuri internet, itegeka amasosiyete y’itumanaho yose akorera muri icyo gihugu kuniga imbuga nyinshi zirimo Igihe.com , The New Times, Rushyashya na Virungapost, ariko u Rwanda ruza gutabara mu gukemura iki kibazo n’ikimwaro kinshi Museveni ategeka  ko izo mbuga za internet zigenga zo mu Rwanda zifungurwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wambere taliki ya 26 Kanama 2019 nibwo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yafashe umwanya asubiza ibibazo  yabajijwe ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha Facebook&twitter,…) arangije atangaza ibisubizo ku bibazo byose yari yabajijwe harimo n’ikimubaza ku iyicwa rubuzo rikorerwa abanyarwanda babarizwa mu Gihugu ayoboye n’imikoraniye ye na Kayumba Nyamwasa utavuga rumwe na leta y’u Rwanda.

Faustin Kayumba Nyamwasa

Perezida Museveni mu gusubiza  umuturage wamubajije ku iyica rubozo rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda no kuba igihugu ayoboye gifasha imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, ariko  yirinda kugira icyo abivugaho gusa avuga ko ari ikibazo cyaganiriweho  n’abakuru bibihugu bitandukanye birimo abo mu Karere n’abandi.

Perezida Museveni asubiza EriRwanda wamubarije iki kibazo  kuri twitter yagize ati:

“ N’ibitutsi byinshi uwitwa EriRwanda, yanshinjije kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba. Ibi byose twabiganiriyeho  n’abandi bakuru b’Ibihugu batari Prezida Kagame gusa  ahubwo n’abandi ba Perezida bo mu Karere barimo Perezida Kenyatta (Kenya), Lorenco(Angola), Tshisekedi (RDC), Magufuli (Tanzania) na Sassou Nguesso (Congo ). Nanze kuganira ibibazo biri hagati y’Ibihugu mu itangazamakuru no ku mbugankoranyambaga.”

Igisubizo cya Perezida Museveni

Si ubwambere Perezida Museveni yanze gusubiza abamubajije ibibazo bya politiki biri hagati y’u Rwanda na Uganda mu ruhame kuko no mu mezi ashize umwe mu baturage ba Uganda yamubarije i Kabale nabwo ikibazo gisa n’iki asubiza ko ibibazo bihari atari ibyo kuganirira mu bitangazamakuru.

Urwanda na Uganda  n’ubwo biherutse gusinyana amasezerano yo gukemura ibazo bafitanye, aya maseszerano yasinyiwe  mu gihugu cya Angola kuwa 21 Kanama 2019 ariko, arakemangwa kuko kuva  ayo masezerano yasinywa nta tandukaniro umuturage w’ibihugu byombi arabona kuva aho asinyiwe na mbere yuko asinywa. Nta Munyarwanda wemerewe kwambuka umupaka ngo ajye muri Uganda.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye Itangazamakuru  ko n’ubwo u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano arimo ingingo y’uko ibihugu byombi bisubukura guhahirana, ngo ntibivuze ko Abanyarwanda bagomba gutangira kujyayo. Ngo babe baretse abahafungiwe bitanyuze mu mategeko babanze bafungurwe.

Ati: “None se twabwira Abanyarwanda gusubira Uganda kandi abafashwe ku buryo butemewe n’amategeko batarafungurwa? Nibabanze babafungure, ibindi bizakurikira.”

Amb Nduhungirehe avuga ko  ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda atari icy’umupaka ahubwo ari icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye muri Uganda.

Yagize ati: “ Ariko ikibazo ntitukakigire icy’umupaka . Ikibazo mbere na mbere n’icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye Uganda. Icyo kibazo nigikemuka, n’ibindi bizakemuka.”

Olivier Nduhungirehe avuga ko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu bisobanutse kandi ko abayasinye buri ruhande rufite icyo rusabwa.

Ngo nibyubahirizwa bigashyirwa mu bikorwa cyane cyane ibikubiye mu ngingo ya a), b) na c), umubano uzagaruka mu nzira nziza.

Ingingo ya mbere agaka ka ‘a’ kagira gati: “buri gihugu kigomba kubaha imipaka n’ubusugire bw’ikindi kandi hakirindwa guhungabanya ubusugire bw’ibihugu bituranyi”

Agaka ka ‘b’ kagira gati: “buri gihugu kigomba kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ikindi cyangwa icyo bituranye, kikirinda ibintu byose byatuma kigaragara mu ishusho yo guhungabanya ikindi, kandi kikirinda gutera inkunga y’amafaranga, ibikoresho…umutwe cyangwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ikindi bihuriye kuri aya masezerano.”

Agaka ka ‘c’ k’iyi ngingo kavuga ko buri gihugu kigomba kubahiriza uburenganzira bw’abaturage b’ikindi gihugu ariko bakibamo cyangwa bagikoreramo imirimo runaka bagataha iwabo, bagahabwa uburenganzira hashingiwe ku mategeko agenga igihugu batuyemo cyangwa bakoreramo.

2019-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Ubwanditsi 12 Sep 2019
Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha  bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 29 Nov 2018
Thabo Mbeki Wigeze Kuyobora Afurika Y’Epfo Yimwe Ikaze Muri Congo Nk’intumwa Idasanzwe

Thabo Mbeki Wigeze Kuyobora Afurika Y’Epfo Yimwe Ikaze Muri Congo Nk’intumwa Idasanzwe

Ubwanditsi 22 Aug 2018
U Rwanda ntaho ruhuriye n’imirambo yabonetse muri Rweru- Polisi

U Rwanda ntaho ruhuriye n’imirambo yabonetse muri Rweru- Polisi

Ubwanditsi 25 Feb 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Beatrice Bongwa
    August 29, 20194:34 pm -

    Fora: Mu bihugu byombi Urwanda na Uganda, ni ikihe gihugu cyahungabanyije umutekano w’ibindi bihugu kurusha ikindi?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: FDLR yihimuye kuri FARDC yicamo babiri nyuma yo gufata abayobozi bayo
HIRYA NO HINO

RDC: FDLR yihimuye kuri FARDC yicamo babiri nyuma yo gufata abayobozi bayo

Ubwanditsi 18 Dec 2018
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba
HIRYA NO HINO

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 02 Jul 2020
Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba
Amakuru

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Ubwanditsi 28 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru