Tariki ya 27 Nyakanga 1985, ingabo za Uganda zari ziyobowe na Olara Okello zakoreye Coup d’Etat Guverinoma ya Milton Obote, aho Olara Okello yayoboye igihugu nyuma haza Gen Tito Okello. Ni mugihe kandi inyeshyamba za Perezida Museveni zungukiraga muri ako kavuyo zikomeza gufata ibice binini by’igihugu kubera ingabo zari zacitse morale zigahungira muri NRA ya Museveni.
Tito Okello yahise asaba ibice byose bifite uruhare mu ntambara yabaga muri icyo gihugu kugira imishyikirano bose barayitabira usibye NRM/NRA ya Museveni. Okello yitabaje Nyerere ariko Museveni aranangira nyuma aza kwemera byo kurangiza umuhango ubwo umuhuza yari abaye Perezida wa Kenya, Daniel Arap Moi.
Igihe amasezerano yabaga , Museveni yarakwepaga kugirango iminsi yiyongere cyangwa akazana ibindi bibazo baganiraho kugirango imishyikirano itarangira ingabo ze zifate ubutegetsi. Amasezerano yamaze amezi ane, nuko arangira yemeje ko Kampala itagomba kubarizwamo ingabo kandi ko NRM/NRA ya Museveni ihagarika urugamba ingabo ze zikavangwa niza Leta. Igihe amasezerano yamaze kingana n’amezi ane nibwo Museveni yashakaga kugira isura mu mahanga abizi neza ko atazahagarika intambara. Yafashe ubutegetsi yanga kubugabana, bityo ayo masezerano yabereye Nairobi yitwa “amasezerano y’urwenya”.
Ikigaragara amasezerano yose Museveni ashyiraho umukono agamije kugura isura nziza imbere y’Umuryango Mpuzamahanga, naho kuyashyira mu bikorwa bikaba ibindi bindi.
Nyuma yaho u Rwanda rugaragaje ibibazo Abanyarwanda bagira iyo bari muri Uganda ndetse n’uburyo Uganda ifasha imitwe yose y’iterabwoba irwanya u Rwanda, abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanarira Demokarasi ya Kongo bafashije kugera ku masezerano yasinywe tariki 22 Kanama 2019.
Abakurikiranira hafi ibya politiki hagati mu karere bishimiye ayo masezerano cyane ko ashingiye mu kubuza buri gihugu guhagarika ibikorwa byose byabangamira umutekano w’ikindi gihugu, akaba aricyo kibazo nyamukuru u Rwanda rufite.
Kugeza uyu munsi nta kimenyetso kigaragara ko Uganda izashyira mu bikorwa amasezerano Perezida wayo yashyizeho umukono kuko kugeza ubu mu Banyarwanda barenga 100 bafungiye muri gereza zitazwi muri Uganda batararekurwa. Ikindi kimenyetso nuko Ibinyamakuru bikorera kuri Internet byo mu Rwanda byafunzwe muri Uganda umunsi umwe nyuma yo gushyira amasezarano ho umukono.
Dusubije amaso inyuma tukareba andi masezerano Uganda yashyizeho umukono dusanga atarubahirijwe. Nyuma y’amasezerano ya Lusaka yashyizweho n’ibihugu byo mu karere ndetse no mu majyepfo y’Afurika agamije kugarura umutekano muri Kongo, hasinywe amasezerano hagati ya Uganda n’u Rwanda agamije kugarura icyizere mu ngabo; ayo masezerano yasinywe na ba Minisitiri b’Ingabo hagati y’ibihugu byombi agamije kubaka icyizere hagati y’inzego zose nk’imwe mu nzira zo gukuraho ubushyamirane bwari bumaze igihe hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano yasinywe mu 2002 i Kampala, Amama Mbabazi ariwe uhagarariye Uganda mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda yari Brig Gen Emmanuel Habyarimana.
Aya y’i Kampala ajya gusinywa, yari akurikiye inama nyinshi z’abakuru b’ibihugu byombi zabereye mu Rwanda, Uganda ndetse no mu Bwongereza i Londres.
Ayo masezerano yatumye haza agahenge, ariko ntabwo yasubije ikibazo nyamukuru. Wenda amasezerano ya Luanda azatuma ibikorwa byo gufataa Abanyarwanda nyuma yayo bihagarara ariko abafashwe nta cyizere ko bazarekurwa.
Ikigararagara ibirego u Rwanda rwaregaga Uganda muri 2000 nibyo byisubiyemo kuko u Rwanda rwashinjaga Uganda gufasha abahungabanya umutekano mu Rwanda.
Kuva muri 2000 imikorere ya Museveni ntiyigeze ihinduka kuko I byaha ni bimwe.
Iyo usomye neza ibikubiye mu masezerano, usanga ari ibisubizo by’ibibazo byatanzwe n’u Rwanda, bireba ubuzima bw’Abanyarwanda ariko Uganda yo binyuze mu bitangazamakuru bya Leta cyangwa ibishyigikiye Leta bavuga ikibazo cy’umupaka gusa. Bigaragara ko ari ukujijisha Uganda itayashyira mu bikorwa kuko ntibyaba ari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri.
Ikigaragara abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango bazabona isura nyayo ya Perezida Museveni, aho ari ikibazo mu karere kurusha igisubizo.