Ingabo z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mubagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bagabye igitero mu gace ka Binza, mu birometero 30 uvuye Kiwanja mu karere ka Rutshuru aho bangije ibintu byinshi.
Kuva ingabo za Kongo FARDC zihagurukira ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwara gisirikari mu bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’ aho inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zakubitiwe ahareba inzega, umuyobozi wazo Maj Habib Mudhathiru yarafashwe naho ushinzwe ibikorwa bya gisirikari Capt Eddy Sibo yarishwe inyeshyamba zabo zirenga 200 zihasiga ubuzima. Inyeshyamba za Kayumba zikaba zaraguwe gitumo na FARDC ubwo bari mu nzira bashaka kwihuza na FDLR.
Mu gitero FDLR yagabye kuri uyu wa Gatanu ushize, amaduka umunani, imodoka ebyiri ndetse n’amazu atatu byaratwitswe. Umudepite wo mu ntara y’amajyaruguru Elie Nzaghani yamaganye icyo gitero aho yasabye inzego z’umutekano kongera ingufu mu kuwubungabunga harebwa inyungu z’abaturage kuko FDLR yabasahuye utwabo.
FARDC mu minsi ishize yagabye ibitero kuri FDLR muri gahunda yayo yo kurandura imitwe y’iterabwoba, mu turere twa Rutshuru na Nyiragongo. Byaba bishoboka ko iki gitero cya FDLR cyaba ari ukwihimura ku baturage.
Umudepite Elie Nzaghani, yasabye ko mu gihe ingabo za FARDC zaba zigaba ibitero kuri FDLR mu misozi no mu mashyamba, haba izindi ngabo zirinda abaturage aho basigaye kuko hari igihe FDLR ikwira imishwaro bagahungira mu baturage bakabica.
Mu cyumweru gishize, abarwanyi bakekwa kuba aba FDLR bishe abantu babiri, batandatu barakomereka, babiri batwarwa bunyago muri ako gace FDLR yagabyemo igitero ku munsi w’ejo.
Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, inyeshyamba za FDLR zakomwe mu nkokora n’ifatwa ry’umuvugizi wabo La Forge Bazeye Fils uzwi ku mazina nyayo nka Ignace Nkaka ndetse n’ushinzwe iperereza Col Theophile aka Abega bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari batumiwe na Leta ya Uganda ngo bahuzwe n’indi mitwe irwanya u Rwanda.