• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

You are at :Home»POLITIKI»Uganda – U Rwanda : “Twizeye ko tugiye gusasa inzobe.”- Nduhungirehe Olivier

Uganda – U Rwanda : “Twizeye ko tugiye gusasa inzobe.”- Nduhungirehe Olivier

Editorial 16 Sep 2019 POLITIKI

Mu nama ya mbere yahuje Komisiyo yashyiriweho kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Uganda iri kubera i Kigali, Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yavuze ko igihugu ke gifite ubushake bwo kongera kubana mu mahoro n’u Rwanda. Minisitiri Nduhungirehe Olivier we ati “Twizeye ko tugiye gusasa inzobe.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, abitabiriye ni Gen Maj Frank Mugambage, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda ; Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano Gen Maj Joseph Nzabamwita hamwe na Col Anaclet Kalibata, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu n’umutekano.

Ku ruhande rwa Uganda, intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kuteesa.

Hari kandi Minisitiri w’Umutekano, Gen. J.J Odongo Abu; Umuyobozi mu Biro bya Perezida Yoweri Museveni, Amb. Joseph Ocwet; Intumwa Nkuru ya Leta, William Byaruhanga na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha.

Abahuza muri ibi biganiro ni Umujyanama muri Ambasade ya Angola mu Rwanda, Horacio Uliengue; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto; Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC, Gilbert Kankonde Malamba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa RDC, Inzun Justin Kakiak.

Kuri gahunda y’inama, harabanza ijambo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto, nyuma havuge Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo Kinshasa, akaba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu no kwakira abantu, Gilbert Kankonde Malamba, hakurikireho Amb. Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, nyuma havuge Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

INKURU BIFITANYE ISANO :

Museveni Arashaka Guhuma Amaso Abayobozi Bo Mu Karere Yemereye Ko Agiye Gushyira Mu Bikorwa Amasezerano Yashyizeho Umukono

Amasezerano Ya Luanda Azerekana Isura Nyayo Ya Museveni, Hashize Imyaka 34 Ashyize Umukono Ku Masezerano Yise “Amasezerano Y’urwenya”

Sam Kutesa yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bifuza umubano mwiza kandi yizeza ko igihugu cye cyiteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Angola.

Ibi bishimangirwa na Amb. Olivier Nduhungirehe na we wavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibikubiyemo kandi rubyiteguye.

” Amasezerano ya Angola ni ingenzi ariko ishyirwamubikorwa ryayo ni rwo rufunguzo rwo kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda. Ndabizeza ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano.”

Ku wa 21 Kanama, Perezida Kagame na Museveni wa Uganda basinyiye amasezerano muri Angola, agamije kubyutsa umubano w’ibihugu byombi no gusigasira umutekano mu karere. Bageze i Luanda ku butumire bwa Perezida João Lourenço w’Angola, Felix Tshisekedi wa RDC na Denis Sassou Nguesso wa Congo bitabira nk’abahamya.

Hashyizweho komisiyo ishinzwe kureba ishyirwamubikorwa ry’aya masezerano igizwe na bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda na Uganda.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, abaturage b’ibihugu byombi bari biteze: gufungura Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butubahirije amategeko, gufungura imipaka; ubuhahirane bukoroha no gufungura ibinyamakuru bikorera kuri murandasi.

Hari andi makuru  ko Uganda ifasha imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu ngingo yo gusigasira ubusugire bw’igihugu gituranyi n’akarere, u Rwanda rwifuza ko Uganda yahagarika izi mfashanyo.

Nyuma y’aya magambo y’abayobozi, intumwa za Uganda n’abahagarariye u Rwanda, baragirana inama yabo mu muhezo niyo igaririrwamo ibibazo by’umubano mubi uri hagati y’ibi bihugu.

2019-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

Amananiza Theodor Meron yashyize ku Rwanda agambiriye kurekura Ngeze na bagenzi be

Amananiza Theodor Meron yashyize ku Rwanda agambiriye kurekura Ngeze na bagenzi be

Editorial 29 May 2018
Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Editorial 31 Oct 2019
James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida

James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida

Editorial 16 Apr 2018
Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Editorial 12 Jul 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru