• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abasirikare bane barindaga Lt Gen Mudacumura beretswe itangazamakuru I Goma

Abasirikare bane barindaga Lt Gen Mudacumura beretswe itangazamakuru I Goma

Ubwanditsi 21 Sep 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Abasirikare bane barindaga umuyobozi mukuru wa FDLR,Lt.Gen.Mudacumura uherutse kwicwa n’ingabo za FARDC,beretswe itangazamakuru mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Nzeri 2019.

Aba barwanyi bane ba FDLR beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatwa mpiri n’ingabo za Congo zari zimaze kwica umyobozi wabo Mudacumura w’imyaka 65 nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Congo Synthese kibitangaza.

Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Guillaume Ndjike Kaiko, avuga ko gahunda bafite ari ugukuraho imitwe yitwaje intwaro agasaba abarwanyi kwishyikiriza ingabo za Congo mu maguru mashya.

Ati “Ubu gahunda yacu ni ugukuraho imitwe yitwaje intwaro yose kandi vuba bishoboka twahereye kuri Mudacumura no ku bari kumwe nawe kandi twabigezeho kuko twamwiciye hamwe n’uwari ushinzwe ibikorwa bya politiki Col Soso Sixbert, tunafata abarinzi bane n’ibikoresho byabo. N’abandi bashyire intwaro hasi bizane nibatabikora bizabagendekera nka Mudacumura’’.

Mbarushimana Faustin Zakayo warindaga Col Sixbert Soso wari ushinzwe ibikorwa bya politike, ysobanuye ukuntu bafashwe.

Ati “Twaje mu nama yo gutora umuyobozi mukuru wo gusimbura Ignace Murwanashyaka hari mu gitondo saa kumi n’imwe n’igice twumva amasasu atugezeho njyewe nari nkiryamye hafi yanjye hari Soso Sixbert narindaga we yaregutse baba bamurashe isasu mu mutwe nanjye mfata imbunda yanjye ndasohoka mpita mpura n’abasirikare ba FARDC baramfata.”

Amakuru aravuga ko aba barwanyi bafatiwe mu gace kitwa Bwito muri Rutshuru hamwe n’imbunda nyinshi n’amasasu ndetse na za Flash Disk,mudasobwa na radio z’itumanaho rya gisirikare.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira uwa Gatatu wa taliki ya 18 Nzeri uyu mwaka,nibwo ingabo za FARDC zaguye gituma uyu Mudacumura na bamwe mu bayobozi bafatanyaga kuyobora FDLR babamishaho urusasu birangira uyu Mudacumura n’abandi bayobozi bahasize ubuzima.

2019-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubushakashatsi  bwa Never Again Rwanda burashimangira ubwa RGB mu  kunenga uruhare rw’Abaturage mu bibakorerwa ( Yavuguruwe )

Ubushakashatsi bwa Never Again Rwanda burashimangira ubwa RGB mu kunenga uruhare rw’Abaturage mu bibakorerwa ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 11 Mar 2016
Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Kamonyi: Urubyiruko  rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Kamonyi: Urubyiruko rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 03 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar
Amakuru

REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar

Ubwanditsi 01 Nov 2024
‘ Kugera ku ikoranabuhanga n’amakuru ntabwo bigomba no gutoranya ku mukire cyangwa umukene ‘ Kagame
Mu Rwanda

‘ Kugera ku ikoranabuhanga n’amakuru ntabwo bigomba no gutoranya ku mukire cyangwa umukene ‘ Kagame

Ubwanditsi 10 May 2017
Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Ubwanditsi 26 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru