Nyuma y’imyaka myinshi Uganda ihakana ko hari abanyarwanda ifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri gereza zayo zitemewe ziri hirya no hino mu gihugu, yatangiye kurekura bamwe muri bo.
Mu ijoro ryo ku wa 12 Nzeri 2019 abanyarwanda 32 barekuwe na Uganda bagezwa ku mupaka wa Kagitumba i Nyagatare. Ibi byakozwe nyuma y’igihe kinini inzego z’umutekano muri Uganda zirengagiza amabaruwa ya Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Inshuro nke Uganda yasubije ku byo u Rwanda rwavugaga, yashimangiraga ko ibirego byarwo nta shingiro na rito bifite, ko nta muntu munyarwanda n’umwe ufungiye muri gereza zitemewe muri Uganda.
Ku wa 17 Gicurasi 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yahakanye ko Uganda hari abanyarwanda ifite bafunzwe, ashimangira n’abatawe muri yombi “bakurikiranywe n’inkiko cyangwa basubijwe mu Rwanda”.
Abanyarwanda 32 barekuwe mu cyumweru gishize, ntabwo bigeze bagezwa imbere y’inkiko. Yewe n’amagana y’abakiri muri gereza z’Urwego rushinzwe Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, nta n’umwe wigeze ugezwa imbere y’urukiko.
Icyakunze gutangaza benshi ni uruhare rwa CMI muri ibi byose dore ko ariyo yashyikirije bariya 32 urwego rwa Uganda rushinzwe abinjira n’abasohoka ngo birukanwe ku butaka bwa Uganda.
Ikibazo benshi bibaza ni uburyo baba barageze kuri CMI niba badafungiye mu mabohero yayo.
Umwanzuro wo kubajugunya ku mupaka mu masaha y’ijoro nawo wakunze kuzamura ibibazo byinshi by’uburyo Uganda yaba ishyize umutima ku iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda asaba ko abanyarwanda bose bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko barekurwa.
Bake nibo bamaze gufungurwa mu gihe umubare wo ukiri muri gereza za CMI mu buribwe kubera iyicarubozo rikomeye bakorerwa.
Ababashije kurekurwa mu cyumweru gishize, batanze ubuhamya bw’uburyo abo basize muri za gereza babayeho mu buribwe kubera iyicarubozo.
Iyi ishobora kuba imwe mu mpamvu zituma Uganda yitwikira ijoro kugira ngo ibarekure ishaka ko bitamenyekana cyane mu itangazamakuru.
Urugero ni Augustin Rutayisire watawe muri yombi muri Gicurasi 2018, agafungirwa muri Gereza ya Luzira akorerwa iyicarubozo ririmo gukubitwa, kwicishwa inzara, kurazwa hasi n’ibindi. Abandi amagana babayeho muri ubwo buzima.
Birasa naho CMI izagerageza kwita ku bo iteganya kurekura kugira ngo hasibanganywe ibimenyetso bijyanye n’iyicarubozo bakorewe.
Bivugwa ko ubu Rutayisire arembye bikomeye kubera imvune yatewe mu rukenyerero, umugongo no mu gatuza ku buryo iyo akoroye acira amaraso.
Mu kwezi gushize, Nunu Johnson w’imyaka 60 watawe muri yombi ari i Mbarara, yitabye Imana nyuma y’uko CMI imukoreye iyicarubozo ariko ikanga kumuha uburenganzira bwo kujya kwivuza.
Abandi barimo Marcel Gatsinzi na Donne Kayibanda bagaruwe mu Rwanda baragizwe intere kubera ibikorwa bibi bakorewe.
Amakuru avuga ko mu gihe hitegurwaga isinywa ry’amasezerano ya Luanda, CMI, yakoze ibishoboka byose kugira ngo ihe ruswa abanyarwanda ifunze.
Bivugwa ko abayobozi bagiye mu nzu z’ibanga bafungiyemo, bakabemeza kuba impunzi cyangwa se kujya mu mutwe wa RNC aho koherezwa mu Rwanda.
Umwe mu bantu bahaye amakuru Virunga Post yavuze ko umuntu ubyanga ahura n’akaga gakomeye.
Kayumba yemeye imikoranire na Museveni
Kurekura bariya banyarwanda byabaye nyuma y’iminsi mike Kayumba Nyamwasa avugiye kuri Radio Itahuka ko avugana na Perezida Museveni ndetse ko ari ibintu bisanzwe.
Kayumba yahishuye ko yavuganye na Museveni kuva kera akiri umusirikare mukuru mu ngabo za RPA. Yakomeje avuga ko umubano we wa hafi na Museveni utuma kuba bavugana ubu biba ari nk’ibintu bisanzwe.
Ku bantu bazi neza ibya dipolomasi, bavuga ko atari ibintu bisanzwe kuba Umukuru w’Igihugu yavugana buri gihe n’umwe mu basirikare bakuru b’ikindi gihugu batari umugaba w’ingabo.
Muri icyo kiganiro kandi Kayumba yemeye ko ukuriye dipolomasi muri RNC, Charlotte Mukankusi, akunda gusura Uganda agahura n’abayobozi baho.
Museveni ubwe yemeye ko yahuye na Mukankusi ndetse ni nawe wategetse ko ahabwa pasiporo ya Uganda.
Kayumba na RNC magingo aya ntibagihakana ko bahabwa ubufasha na Uganda by’umwihariko Perezida Museveni.
Guhindura imvugo kwa Kayumba akava ku guhakana ko akorana na Museveni agatangira kwemera imikoranire yabo, bigaragaza ko impamvu zatumye habaho amasezerano ya Luanda zari zifite ibimenyetso bifatika bidashobora guhakanwa muri iki gihe.
Ibi binajyana kandi n’uburyo Uganda iri kurekura umusubirizo abanyarwanda bafungiye mu nzu z’ibanga za CMI.