• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu Uganda yatangiye kurekura bamwe mu Banyarwanda yari ifunze, Kayumba nawe yemera ko akorana na Museveni

Impamvu Uganda yatangiye kurekura bamwe mu Banyarwanda yari ifunze, Kayumba nawe yemera ko akorana na Museveni

Ubwanditsi 21 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’imyaka myinshi Uganda ihakana ko hari abanyarwanda ifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri gereza zayo zitemewe ziri hirya no hino mu gihugu, yatangiye kurekura bamwe muri bo.

Mu ijoro ryo ku wa 12 Nzeri 2019 abanyarwanda 32 barekuwe na Uganda bagezwa ku mupaka wa Kagitumba i Nyagatare. Ibi byakozwe nyuma y’igihe kinini inzego z’umutekano muri Uganda zirengagiza amabaruwa ya Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

Inshuro nke Uganda yasubije ku byo u Rwanda rwavugaga, yashimangiraga ko ibirego byarwo nta shingiro na rito bifite, ko nta muntu munyarwanda n’umwe ufungiye muri gereza zitemewe muri Uganda.

Ku wa 17 Gicurasi 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yahakanye ko Uganda hari abanyarwanda ifite bafunzwe, ashimangira n’abatawe muri yombi “bakurikiranywe n’inkiko cyangwa basubijwe mu Rwanda”.

Abanyarwanda 32 barekuwe mu cyumweru gishize, ntabwo bigeze bagezwa imbere y’inkiko. Yewe n’amagana y’abakiri muri gereza z’Urwego rushinzwe Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, nta n’umwe wigeze ugezwa imbere y’urukiko.

Icyakunze gutangaza benshi ni uruhare rwa CMI muri ibi byose dore ko ariyo yashyikirije bariya 32 urwego rwa Uganda rushinzwe abinjira n’abasohoka ngo birukanwe ku butaka bwa Uganda.

Ikibazo benshi bibaza ni uburyo baba barageze kuri CMI niba badafungiye mu mabohero yayo.

Umwanzuro wo kubajugunya ku mupaka mu masaha y’ijoro nawo wakunze kuzamura ibibazo byinshi by’uburyo Uganda yaba ishyize umutima ku iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda asaba ko abanyarwanda bose bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko barekurwa.

Bake nibo bamaze gufungurwa mu gihe umubare wo ukiri muri gereza za CMI mu buribwe kubera iyicarubozo rikomeye bakorerwa.

Ababashije kurekurwa mu cyumweru gishize, batanze ubuhamya bw’uburyo abo basize muri za gereza babayeho mu buribwe kubera iyicarubozo.

Iyi ishobora kuba imwe mu mpamvu zituma Uganda yitwikira ijoro kugira ngo ibarekure ishaka ko bitamenyekana cyane mu itangazamakuru.

Urugero ni Augustin Rutayisire watawe muri yombi muri Gicurasi 2018, agafungirwa muri Gereza ya Luzira akorerwa iyicarubozo ririmo gukubitwa, kwicishwa inzara, kurazwa hasi n’ibindi. Abandi amagana babayeho muri ubwo buzima.

Birasa naho CMI izagerageza kwita ku bo iteganya kurekura kugira ngo hasibanganywe ibimenyetso bijyanye n’iyicarubozo bakorewe.

Bivugwa ko ubu Rutayisire arembye bikomeye kubera imvune yatewe mu rukenyerero, umugongo no mu gatuza ku buryo iyo akoroye acira amaraso.

Mu kwezi gushize, Nunu Johnson w’imyaka 60 watawe muri yombi ari i Mbarara, yitabye Imana nyuma y’uko CMI imukoreye iyicarubozo ariko ikanga kumuha uburenganzira bwo kujya kwivuza.

Abandi barimo Marcel Gatsinzi na Donne Kayibanda bagaruwe mu Rwanda baragizwe intere kubera ibikorwa bibi bakorewe.

Amakuru avuga ko mu gihe hitegurwaga isinywa ry’amasezerano ya Luanda, CMI, yakoze ibishoboka byose kugira ngo ihe ruswa abanyarwanda ifunze.

Bivugwa ko abayobozi bagiye mu nzu z’ibanga bafungiyemo, bakabemeza kuba impunzi cyangwa se kujya mu mutwe wa RNC aho koherezwa mu Rwanda.

Umwe mu bantu bahaye amakuru Virunga Post yavuze ko umuntu ubyanga ahura n’akaga gakomeye.

Kayumba yemeye imikoranire na Museveni

Kurekura bariya banyarwanda byabaye nyuma y’iminsi mike Kayumba Nyamwasa avugiye kuri Radio Itahuka ko avugana na Perezida Museveni ndetse ko ari ibintu bisanzwe.

Kayumba yahishuye ko yavuganye na Museveni kuva kera akiri umusirikare mukuru mu ngabo za RPA. Yakomeje avuga ko umubano we wa hafi na Museveni utuma kuba bavugana ubu biba ari nk’ibintu bisanzwe.

Ku bantu bazi neza ibya dipolomasi, bavuga ko atari ibintu bisanzwe kuba Umukuru w’Igihugu yavugana buri gihe n’umwe mu basirikare bakuru b’ikindi gihugu batari umugaba w’ingabo.

Muri icyo kiganiro kandi Kayumba yemeye ko ukuriye dipolomasi muri RNC, Charlotte Mukankusi, akunda gusura Uganda agahura n’abayobozi baho.

Museveni ubwe yemeye ko yahuye na Mukankusi ndetse ni nawe wategetse ko ahabwa pasiporo ya Uganda.

Kayumba na RNC magingo aya ntibagihakana ko bahabwa ubufasha na Uganda by’umwihariko Perezida Museveni.

Guhindura imvugo kwa Kayumba akava ku guhakana ko akorana na Museveni agatangira kwemera imikoranire yabo, bigaragaza ko impamvu zatumye habaho amasezerano ya Luanda zari zifite ibimenyetso bifatika bidashobora guhakanwa muri iki gihe.

Ibi binajyana kandi n’uburyo Uganda iri kurekura umusubirizo abanyarwanda bafungiye mu nzu z’ibanga za CMI.

2019-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yiteguwe muri Nyamagabe yagiye irangwamo ibibazo by’umutekano mu gihe gishize

Perezida Kagame yiteguwe muri Nyamagabe yagiye irangwamo ibibazo by’umutekano mu gihe gishize

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ubwanditsi 07 Apr 2024
Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Ubwanditsi 31 Oct 2019
N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura – Uwirukanyweyo

N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura – Uwirukanyweyo

Ubwanditsi 28 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Amakuru

Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Ubwanditsi 26 Jul 2025
Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU
Mu Mahanga

Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Ubwanditsi 18 Jul 2016
“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu
Amakuru

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

Ubwanditsi 02 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru