• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Tshisekedi yatanze integuza y’ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro

Perezida Tshisekedi yatanze integuza y’ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro

Editorial 24 Sep 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yavuze ko ingabo z’iki gihugu, FARDC, zirimo gutegura ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’igihugu, ashimangira ko ingabo za Monusco zigikenewe kubera umusanzu zitegerejweho.

Perezida Tshisekedi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TV5 MONDE mu ruzinduko yari arimo mu gihugu cy’u Bubiligi.

Yabajijwe icyo atekereza ku ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, Monusco, ibihugu biheruka gusabira ko zasoza ubutumwa bwazo nubwo intego zahawe zitayigezeho.

Tshisekedi yashimangiye ko Monusco ikenewe mu burasirazuba bwa RDC mu kindi gihe kiri imbere, kubera ko FARDC iyikeneyeho ubufasha mu bitero ku mitwe yitwaje intwaro. Ni n’icyifuzo ngo yagejeje ku Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, mu ruzinduko aherukamo muri RDC.

Yakomeje ati “Ni ubufasha ku byo inzego zacu z’umutekano zishaka gukora, kuko hariya turimo gutegura igitero gikomeye kuri iyo mitwe yose yitwaje intwaro, kandi byaranatangiye, Monusco irakenewe cyane mu bufasha bw’ibikoresho kuko hari aho tugifite intege nke muri urwo rwego.”

Perezida Tshisekedi abitangaje mu gihe mu minsi ishize hatangiye ibitero ku mitwe yitwaje intwaro, byahitanye benshi mu mitwe yitwaje intwaro, abandi bagafatwa mpiri. Mu bishwe harimo nk’uwari uyoboye ingabo za RNC, Habib Mudathiru.

Mu cyumweru gishize kandi FARDC yemeje ko yishe Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru ahamya ko ubwo FARDC yamugwaga gitumo, yicanwe n’abandi basirikare bari ibyegera bye nka Col Serge, Col Soso Sixbert, uwari ushinzwe kumurinda akaba n’umunyamabanga we Maj Gaspard n’abandi. Hafashwe kandi abarwanyi 15.

2019-09-24
Editorial

IZINDI NKURU

Mpayimana ngo ntazacika intege natsindwa amatora y’Abadepite

Mpayimana ngo ntazacika intege natsindwa amatora y’Abadepite

Editorial 06 Jan 2018
Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Editorial 24 Jan 2018
Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”

Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”

Editorial 27 Jul 2018
Birababaje!! Umugabo yarumye umunwa w’umukunzi we arawuca ku munsi w’abakundanye

Birababaje!! Umugabo yarumye umunwa w’umukunzi we arawuca ku munsi w’abakundanye

Editorial 17 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 
INKURU NYAMUKURU

Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 

Editorial 21 May 2019
Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro
Amakuru

Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Editorial 23 Jan 2024
Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga
INKURU NYAMUKURU

Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Editorial 16 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru