• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ba NBA uburyo yatunguwe no kubona Kigali Arena yuzuye abafana

Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ba NBA uburyo yatunguwe no kubona Kigali Arena yuzuye abafana

Ubwanditsi 25 Sep 2019 IMIKINO

Perezida Kagame yitabiriye inama igamije kwiga ku iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihuriranye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 74, atangaza ko yatunguwe no kubona Kigali Arena yuzuye abafana mu mikino iheruka.

Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Basketball bakina cyangwa bahoze bakina muri shampiyona ya mbere ku Isi muri uyu mukino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abo barimo Umunye-Congo ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Didier Ilunga-Mbenga wakiniye New York Knicks, Golden State Warriors na Los Angeles Lakers. Harimo kandi Bismack Biyombo ukinira Charlotte Hornets nawe ukomoka muri RDC; Dikembe Mutombo wakiniye Houston Rockets nawe ukomoka muri RDC n’abandi.

Yitabiriwe kandi na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri ndetse n’Umuyobozi wa NBA, Adam Silver.

Perezida Kagame yabwiye aba bakinnyi, abahoze bakina n’abandi bafite aho bahuriye n’umukino wa Basketball ko mu mwanya muto yari afite yagombaga kubaganiriza kuko byari ngombwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu Rwanda huzuye Kigali Arena, ndetse ko yubatswe hagamijwe guha amahirwe abakiri bato bakunda umukino wa Basketball kugira ngo babone uko batera imbere.

Ati “Nta buryo bwiza nashoboraga gutekereza butari ukubaka iyi nyubako ku bwabo. Mu by’ukuri kuyubaka byatwaye amezi atandatu, abantu bagera ku gihumbi bari mu bikorwa byo kuyubaka muri bo 70% bari abanyarwanda, abandi 30% bari abahanga baturutse hanze; ikijyanye n’amafaranga ntabwo aricyo cy’ingenzi, buri gihe ubonera amafaranga icyo washyizeho umutima.”

Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize, amakipe meza u Rwanda rufite mu mukino wa Basketball, aha yavugaga REG BBC na Patriots BBC, yakinnye umukino wa nyuma hanyuma Kigali Arena “ikuzura 100%” kandi ko abantu bari bishyuye.

Ati “Ubwo nabonaga [Kigali] Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 yuzuye, nahise ntangira kwibaza nti ni kuki tutubatse Arena yakira abantu ibihumbi 15, kuki tutubatse iyakira ibihumbi 20? Urabibona ko abantu banyotewe, kandi ibyo mvuga tubona mu Rwanda, biri ku rugero rwo hejuru ahandi. Ujya mu bindi bihugu bya Afurika ukabona uburyo urubyiruko rushaka kugaragaza icyo rushoboye mu buryo butandukanye.”

Muri Kanama ubwo Perezida Kagame yafunguraga Kigali Arena, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro iki kibuga, bakitoza ku buryo bavamo ibihangange mpuzamahanga.

Ati “Kwitwara nk’ibihangange bituruka mu bikorwa, ntabwo ari uko ungana gusa cyangwa uko ukora, iyo ugaragara nk’igihangange, ugakora nk’igihangange ubacyo, ubu n’u Rwanda ni igihangange, tugomba kubishingira ku bikorwa.”

“Ntabwo iyi nyubako twayikoreye ko isa neza, ko tuzaza tuza kuyireba tukishima. Twayikoreye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Afurika, bishobore kuhitoreza no kuhatsindira.”

Umukino uheruka kuzuza Kigali Arena ni uwahuje REB BBC na Patriots BBC ubwo zombi zahuriraga ku mukino wa gatandatu wa nyuma mu iganisha ku gikombe, waje kurangira Patriots itsinze hakinwe uwa karindwi nawo irawutsinda yegukana igikombe.

Mu guharanira iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika, hari ibikorwa byinshi byamaze kwemezwa birimo na shampiyona ya ‘NBA’ muri Afurika izitwa ‘NBA Africa League’ igakinwa n’ibihugu bitandatu birimo u Rwanda.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12 aturutse ku mugabane wa Afurika, rizatangira muri Werurwe 2020.

Perezida Kagame ubwo yasuhuzaga Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors

Perezida Kagame ubwo yasuhuzanyaga na Amadou Fall

Byari ibyishimo hagati ya Perezida Kagame na Perezida wa NBA, Adam Silver ubwo bahuriraga muri iyi nama

Indamukanyo z’abakinnyi ba NBA zari ziganje…

Perezida Kagame aganira n’umwe mu bari bitabiriye iyi nama

Ivan Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame aganira na Dikembe Mutombo wanditse amateka muri NBA

Bismack Biyombo na Didier Ilunga-Mbenga baganira n’umwe mu bari bitabiriye iyi nama

Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso na Didier Ilunga-Mbenga

Perezida Kagame ubwo yaramukanyaga na Dikembe Mutombo, bateye urwenya amubwira ko ameze neza usibye ko atagikura ngo abe muremure nka we

Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko Kigali Arena yubatswe igamije guha amahirwe urubyiruko rukunda imikino

Perezida wa NBA, Adam Silver, ageza ijambo ku bari bitabiriye iyi nama

Ivan Kagame akurikiye ibiganiro byatangirwaga muri iyi nama

Umukino wa Gatandatu uheruka guhuza REB BBC na Patriots BBC wanditse amateka wo kuba ariwo wa mbere wari ubaye abantu bishyuye hanyuma Kigali Arena ikuzura

2019-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe  izakina na APR FC yihaye  imihigo yo gutsinda igakora amateka

Ikipe izakina na APR FC yihaye imihigo yo gutsinda igakora amateka

Ubwanditsi 11 Feb 2016
Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho

Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho

Ubwanditsi 14 May 2025
Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer  Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 28 Jul 2024
Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma

Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma

Ubwanditsi 03 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kuvugutirwa umuti
INKURU NYAMUKURU

Ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kuvugutirwa umuti

Ubwanditsi 19 Aug 2019
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Jean Claude Hérault wabaye umuyobozi mukuru w’isiganwa rya Tour Du Rwanda mu gihe cy’imyaka 8 yitabye Imana azize Koronavirusi.
Amakuru

Jean Claude Hérault wabaye umuyobozi mukuru w’isiganwa rya Tour Du Rwanda mu gihe cy’imyaka 8 yitabye Imana azize Koronavirusi.

Ubwanditsi 16 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru