• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ba NBA uburyo yatunguwe no kubona Kigali Arena yuzuye abafana

Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ba NBA uburyo yatunguwe no kubona Kigali Arena yuzuye abafana

Ubwanditsi 25 Sep 2019 IMIKINO

Perezida Kagame yitabiriye inama igamije kwiga ku iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihuriranye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 74, atangaza ko yatunguwe no kubona Kigali Arena yuzuye abafana mu mikino iheruka.

Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Basketball bakina cyangwa bahoze bakina muri shampiyona ya mbere ku Isi muri uyu mukino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abo barimo Umunye-Congo ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Didier Ilunga-Mbenga wakiniye New York Knicks, Golden State Warriors na Los Angeles Lakers. Harimo kandi Bismack Biyombo ukinira Charlotte Hornets nawe ukomoka muri RDC; Dikembe Mutombo wakiniye Houston Rockets nawe ukomoka muri RDC n’abandi.

Yitabiriwe kandi na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri ndetse n’Umuyobozi wa NBA, Adam Silver.

Perezida Kagame yabwiye aba bakinnyi, abahoze bakina n’abandi bafite aho bahuriye n’umukino wa Basketball ko mu mwanya muto yari afite yagombaga kubaganiriza kuko byari ngombwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu Rwanda huzuye Kigali Arena, ndetse ko yubatswe hagamijwe guha amahirwe abakiri bato bakunda umukino wa Basketball kugira ngo babone uko batera imbere.

Ati “Nta buryo bwiza nashoboraga gutekereza butari ukubaka iyi nyubako ku bwabo. Mu by’ukuri kuyubaka byatwaye amezi atandatu, abantu bagera ku gihumbi bari mu bikorwa byo kuyubaka muri bo 70% bari abanyarwanda, abandi 30% bari abahanga baturutse hanze; ikijyanye n’amafaranga ntabwo aricyo cy’ingenzi, buri gihe ubonera amafaranga icyo washyizeho umutima.”

Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize, amakipe meza u Rwanda rufite mu mukino wa Basketball, aha yavugaga REG BBC na Patriots BBC, yakinnye umukino wa nyuma hanyuma Kigali Arena “ikuzura 100%” kandi ko abantu bari bishyuye.

Ati “Ubwo nabonaga [Kigali] Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 yuzuye, nahise ntangira kwibaza nti ni kuki tutubatse Arena yakira abantu ibihumbi 15, kuki tutubatse iyakira ibihumbi 20? Urabibona ko abantu banyotewe, kandi ibyo mvuga tubona mu Rwanda, biri ku rugero rwo hejuru ahandi. Ujya mu bindi bihugu bya Afurika ukabona uburyo urubyiruko rushaka kugaragaza icyo rushoboye mu buryo butandukanye.”

Muri Kanama ubwo Perezida Kagame yafunguraga Kigali Arena, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro iki kibuga, bakitoza ku buryo bavamo ibihangange mpuzamahanga.

Ati “Kwitwara nk’ibihangange bituruka mu bikorwa, ntabwo ari uko ungana gusa cyangwa uko ukora, iyo ugaragara nk’igihangange, ugakora nk’igihangange ubacyo, ubu n’u Rwanda ni igihangange, tugomba kubishingira ku bikorwa.”

“Ntabwo iyi nyubako twayikoreye ko isa neza, ko tuzaza tuza kuyireba tukishima. Twayikoreye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Afurika, bishobore kuhitoreza no kuhatsindira.”

Umukino uheruka kuzuza Kigali Arena ni uwahuje REB BBC na Patriots BBC ubwo zombi zahuriraga ku mukino wa gatandatu wa nyuma mu iganisha ku gikombe, waje kurangira Patriots itsinze hakinwe uwa karindwi nawo irawutsinda yegukana igikombe.

Mu guharanira iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika, hari ibikorwa byinshi byamaze kwemezwa birimo na shampiyona ya ‘NBA’ muri Afurika izitwa ‘NBA Africa League’ igakinwa n’ibihugu bitandatu birimo u Rwanda.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12 aturutse ku mugabane wa Afurika, rizatangira muri Werurwe 2020.

Perezida Kagame ubwo yasuhuzaga Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors

Perezida Kagame ubwo yasuhuzanyaga na Amadou Fall

Byari ibyishimo hagati ya Perezida Kagame na Perezida wa NBA, Adam Silver ubwo bahuriraga muri iyi nama

Indamukanyo z’abakinnyi ba NBA zari ziganje…

Perezida Kagame aganira n’umwe mu bari bitabiriye iyi nama

Ivan Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame aganira na Dikembe Mutombo wanditse amateka muri NBA

Bismack Biyombo na Didier Ilunga-Mbenga baganira n’umwe mu bari bitabiriye iyi nama

Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso na Didier Ilunga-Mbenga

Perezida Kagame ubwo yaramukanyaga na Dikembe Mutombo, bateye urwenya amubwira ko ameze neza usibye ko atagikura ngo abe muremure nka we

Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko Kigali Arena yubatswe igamije guha amahirwe urubyiruko rukunda imikino

Perezida wa NBA, Adam Silver, ageza ijambo ku bari bitabiriye iyi nama

Ivan Kagame akurikiye ibiganiro byatangirwaga muri iyi nama

Umukino wa Gatandatu uheruka guhuza REB BBC na Patriots BBC wanditse amateka wo kuba ariwo wa mbere wari ubaye abantu bishyuye hanyuma Kigali Arena ikuzura

2019-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavu n’amavuko  by’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Amavu n’amavuko by’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Ubwanditsi 13 Jan 2016
APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2

APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2

Ubwanditsi 21 Feb 2024

Perezida Paul Kagame yakurikiye isozwa rya Tour du Rwanda 2023, ryegukanywe na Henok Mulubrhan

Ubwanditsi 26 Feb 2023
Gasogi United yasinyishije Steve Kayo wo muri Cameroon, Espoir isinyisha Abagande 2 barimo Isaaka Sherif wakinnye muri Vietnam

Gasogi United yasinyishije Steve Kayo wo muri Cameroon, Espoir isinyisha Abagande 2 barimo Isaaka Sherif wakinnye muri Vietnam

Ubwanditsi 19 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

The Soldiers of Christ izasangiza urungano urugendo rw’ijuru binyuze mu mpano
SHOWBIZ

The Soldiers of Christ izasangiza urungano urugendo rw’ijuru binyuze mu mpano

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, Espoir FC na Gicumbi zabuze ku kibuga ziterwa mpaga
Amakuru

Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, Espoir FC na Gicumbi zabuze ku kibuga ziterwa mpaga

Ubwanditsi 15 Feb 2023
I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana
Mu Mahanga

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Ubwanditsi 30 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru