Umunyarwandakazi Julienne Kayirere, watawe muri yombi agafungwa binyuranyije n’amategeko ndetse agatandukanywa n’uruhinja rwe rw’ukwezi mbere yo kujugunywa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, arasaba ubufasha ngo yongere kubonana n’uruhinja rwe.
Uyu yasobanuriye itangazamakuru akaga yahuye nako kuri iki Cyumweru. Yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2017 agiye mu rugendo rwa business.
“Polisi yaramfashe iramfunga. Nari mfite uruhinja rw’ukwezi batwaye. Umucamanza yarandekuye ariko ngiye gufata indangamuntu yanjye, telephone n’uruhinja, polisi yarongeye iramfata,”
Yavuze ko yafunzwe ibindi byumweru bitatu, agasanga abandi Banyarwanda bari bamaze imyaka isaga ibiri bafunzwe.
Nyuma yaje kurekurwa ajugunywa ku mupaka nta ruhinja rwe ahawe.
Ati: “Polisi yanze kumpa uruhinja rwanjye. Narabatakambiye ngo bampe umwana wanjye ariko baranze. Najugunywe nta ruhinja rwanjye,”
Kayirere ukomoka mu Karere ka Ruhango, yavuze ko umupolisi wari wamusezeranyije kongera kumuhuza n’uruhinja rwe yimuriwe ahandi hantu.
“Bahimbye inyandiko, amafoto banahindura izina ry’umwana wanjye barangije bavuga ko yapfuye,”ibi nibyo yakomeje avuga yongeraho ko ubwo yasabaga ibindi bisobanuro ku hantu umwana we yaba ari, igipolisi cyamukangishije kumwica.
Akomeza agira ati: “Umuntu umwe yangiriye inama yo kubigeza kuri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda. Nagarutse mu Rwanda ariko kugeza ubu nta makuru mfite y’aho umwana wanjye yaba aherereye,”
Usibye Kayirere, undi Munyarwanda, Desire Uwitonze, akaba ari umuhanzi, nawe yajugunywe ku mupaka nyuma yo gukorerwa iyicarubozo muri Uganda.
Ati: “Natawe muri yombi nshinjwa kuba binyuranyije n’amategeko no gutata muri Uganda.”
Yavuze ko Igipolisi cya Uganda cyamusabye miliyoni imwe y’amashilingi kugirango kimurekure.
Ati: “Nakubitwaga buri munsi. Nangiwe kuvugna n’abo mu muryango wanjye n’inshuti.”
Uyu musore w’imyaka 28 wakorewe iyicarubozo nyuma yemerewe kuvugisha nyina ngo amufashe kwishyura amande yari yaciwe n’umucamanza mbere yo kurekurwa.
Yashimangiye ko hari Abanyarwanda benshi bari mu magereza yo muri Uganda banakoreshwa imirimo y’agahato.
Ati: “Ndasaba Abanyarwanda gushaka uko baguma mu Rwanda aho kujya ahantu hadatekanye.”
Yakomeje avuga ko bamwe mu Banyarwanda bakorewe iyicarubozo kuri ubu bafite ibibazo by’ubuzima.
Silas Hategekimana, umugabo w’Umunyarwanda wamaze ibyumweru akorerwa iyicarubozo ku mubiri no mu mutwe muri kasho z’Urwego rushinzwe Ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), vuba aha muri uyu mwaka yaje gupfa azize ingaruka z’ibyo bikorwa yakorewe ubwo yari afunzwe binyuranyije n’amategeko.
Undi witwa Ernest Abijuru, umunyeshuri w’Umunyarwanda wakorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda, kuri ubu akomeje gukurikiranwa n’abaganga ku Bitaro bya Kamonyi.
Ni mu gihe muri uku kwezi hagati abayobozi b’u Rwanda na Uganda bakoranye inama y’umunsi umwe yabereye I Kigali hagamijwe kureba uko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi byabonerwa igisubizo kirambye.
U Rwanda rushinja Uganda gufasha no gushyigikira abafite imigambi yo guhungabanya umutekano warwo, ibirego Uganda yakomeje guhakana nubwo ibimenyetso bifatika byagiye bijya ku karubanda. Uganda nayo ishinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi.