Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kigaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2019 [Mata-Kamena], ubucuruzi bw’u Rwanda bwose bwari miliyoni 1,073.6 z’amadolari, hakaba harabayeho inyongera ya 13.31% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wabanje.
Imibare y’iki kigo kandi yerekana ko ibyoherejwe mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 149.26 z’amadolari, ibyatumijweyo bifite agaciro ka miliyoni 822.6 z’amadolari naho ibyatumijwe mu mahanga bikongera koherezwayo bifite agaciro ka miliyoni 101.73 z’amadolari.
Muri iki gihembwe, ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga byose byiyongereyeho 21.09% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2018, aho byageze kuri miliyoni 822.60 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 679.31 z’amadolari. Byaniyongereyeho kandi 11.17% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2019.
Ibyo u Rwanda rutumiza rukongera kubyohereza mu mahanga byiyongereye ku gipimo cya 28.41% mu gihembwe cya kabiri cya 2019 bigera kuri miliyoni 101.73 z’amadolari bivuye kuri miliyoni 79.22 z’amadolari mu gihembwe cya kabiri cya 2018. Ugereranyije igihembwe cya mbere cya 2019 n’icya kabiri, nabwo habayeho inyongera ya 28.41%.
Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya n’u Busuwisi, nibyo bihugu bya mbere u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa, aho byihariye 64.51% by’igiciro cy’ibyoherejwe byose, ni ukuvuga miliyoni 96.29 z’amadolari.
Muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu hoherejweyo ibifite agaciro ka miliyoni 42.30 z’amadolari ni ukuvuga 28.34%, muri Uganda hagiyeyo ibifite agaciro ka miliyoni 23.23 z’amadolari ni ukuvuga 15.56%, muri RDC hoherejweyo ibifite agaciro ka miliyoni 14.33 z’amadolari ni ukuvuga 9.60%, muri Kenya ni miliyoni 9.28 z’amadolari bingana na 6.22% naho mu Busuwisi hoherejweyo ibifite agaciro ka miliyoni 7.15 z’amadolari ni ukuvuga 4.79%.
Ibicuruzwa byoherezwa cyane mu mahanga birimo; ibiribwa, amatungo akiri mazima bifite agaciro ka miliyoni 74.27 z’amadolari. Hari ibyabanje kongererwa agaciro no gutunganywa n’ibindi.
Ku bijyanye n’ibicuruzwa bituruka mu mahanga bikongera koherezwayo, u Rwanda rubyohereza cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Burundi, Ethiopia, Tanzania na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu. RDC yihariye 78.28% by’ibicuruzwa biba byatumijwe mu mahanga bikongera koherezwayo.
Ibikunda gutumizwa bikongera koherezwa birimo; ibikomoka kuri peteroli, ibiribwa n’amatungo akiri mazima.
U Bushinwa, u Buhinde, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Kenya na Tanzania nibyo bihugu bya mbere u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa, aho byose byihariye miliyoni 431.91 z’amadolari ni ukuvuga 52.51% by’agaciro kose k’ibyatumijwe.
Mu Bushinwa hatumijweyo ibifite agaciro ka miliyoni 159.23 z’amadolari, mu Buhinde hatumijweyo ibifite agaciro ka miliyoni 90.27 z’amadolari, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu hatumijweyo ibya miliyoni 69.09 z’amadolari, Kenya havayo ibya miliyoni 57.64 z’amadolari naho Tanzania, hatumizwayo ibya miliyoni 55.68 z’amadolari.
Ibyatumijwe cyane mu mahanga mu gihembwe cya mbere cya 2019, birimo; imashini ndetse n’ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu, ibicuruzwa byo mu nganda n’ibikomoka kuri peteroli.
Ubucuruzi n’ibindi bihugu bya EAC
Mu gihembwe cya kabiri cya 2019, ibyo u Rwanda rwohereje muri EAC birukomokamo bifite agaciro ka miliyoni 41.55 z’amadolari ni ukuvuga 27.84%, rw’ibyo rwohereje birukomokamo. Muri ibyo byose, 55.9% byoherejwe muri Uganda.
Ibi bicuruzwa byoherejwe muri EAC byiyongereyeho 77.43%, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2019, ndetse bikaba byariyongereyeho 30.21% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2018.
Ibyatumijwe muri EAC bifite agaciro ka miliyoni 115.10 z’amadolari, ni ukuvuga 13.99 % by’ibyatumijwe byose. Kenya yatumijwemo ibingana na 50.08%, Tanzania byari 48.38%. Muri Uganda hatumijweyo ibingana 1.17% by’ibyatumijwe muri EAC byose, mu Burundi ni 0.37% naho muri Sudan y’Epfo ni 0%.
Muri rusange ibyo u Rwanda rwatumije muri EAC mu gihembwe cya kabiri cya 2019, byagabanutseho 13.37% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2018.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, aherutse gutangaza ko iri gabanuka ’ryatewe no gukenera bike mu bijyanye n’ibiribwa kubera ukwiyongera k’umusaruro w’imbere mu gihugu’.
Ubucuruzi bw’u Rwanda na COMESA mu gihembwe cya kabiri cya 2019, bwari miliyoni 229.2 z’amadolari buvuye kuri miliyoni 243.46 z’amadolari mu gihembwe nk’iki cya 2018.
Ubucuruzi bw’u Rwanda na SADC bwari miliyoni 181.17 z’amadolari mu gihembwe cya kabiri cya 2019, naho ubucuruzi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bwari miliyoni 120.81 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 98.68 z’amadolari mu gihembwe nk’iki cya 2018 na miliyoni 111.97 z’amadolari mu gihembwe cya mbere cya 2019.
Src: IGIHE